Gisa agiye kugirana amasezerano na Kina Music
Gisa Cy’Inganzo umuhanzi ukora injyana ya R&B, ashobora kwerekeza muri Label ya Kina Music nyuma yo kuba harasuzumwe imyitwarire ye bagasanga nta kibazo yakorana n’iyo studio.
Amasezerano mato uyu muhanzi ashobora kugirana n’iyo nzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, ngo ntabwo yajya hasi y’imyaka ibiri. Mu gihe bakomeza gukorana neza ayo masezerano akaba yakongerwa.
Ishimwe Clement umuyobozi akaba na Producer muri iyo studio ya Kina Music, yatangarije Umuseke ko kugeza ubu basanga nta mpamvu yatuma Gisa Cy’Inganzo batagirana amasezerano.
Yagize ati “Hashize iminsi dukorana n’uyu muhanzi ibikorwa bitandukanye bya muzika, ariko kugeza ubu nta kibazo tubona cyatubuza kuba twakorana na Gisa.
Maze kumukorera indirimbo ebyiri (‘Uruyenzi’ na ‘Isengesho’) , ziri mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi. Ni umwe mu bahanzi b’abahanga batagorana iyo urimo gufata amajwi, vuba cyane rero ndumva tuza kugirana nawe amasezerano atazajya munsi y’imyaka ibiri”.
Gisa Cy’Inganzo ni umuhanzi wa gatandatu ugiye kuba muri Kina Music kimwe na Christopher, Dream Boys, Knowless, Tom Close na Dianah.
Clement akomeza atangaza ko muri iyi minsi ahugiye kuri album ya gatandatu y’umuhanzi Tom Close azamurika mu Ukuboza 2014 izaba iriho indirimbo 10.
Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yamenyekanyemo hari, Isubireho, Samantha, Umwana wanzwe, Rumbiya, Ndamurembuza, Je T’aime, n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.
Muri muzika y’umwuga inzu zitunganya muzika zishaka abahanzi b’abahanga bakagirana amasezerano nabo.
Bimwe mu biba bikubiye muri aya masezerano harimo kubakorera indirimbo nta kiguzi, kuzimenyekanisha ndetse no kubategurira ibitaramo, inyungu zibonetse kuri uwo muhanzi zikagarukira n’iyi nzu akoreramo bitewe n’amasezerano baba baragiranye.
Usibye ibi, umuhanzi ufite inzu itunganya muzika y’umwuga akoreramo bimufasha kuzamuka kuko aba akora afatanya n’abandi bahanzi b’abahanga bakorera muri izo nzu.
‘Uruyenzi’ ni imwe mu ndirimbo nshya Gisa yakoreye muri Kina Music na Producer Clement.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=6Lda49gO4g8″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ndabashyigikiye. mukomerezaho. ndeste murusheho.
Uyu musore ni umuhanga cyane… big up
nigeze kumva ikiganiro kuri radio bavuga ko gisa afite imico mibi idahwitse
rero ukuntu agiye gukorana na kina music nukuntu yuzuyemo abahanzi biyubaha birantangaje, azabazanira indaya muri studio!!!!hahhh