“Kuba ndi Mc ntacyo bibangamiraho ubuhanzi bwanjye”- Mc Tino
Kasirye Martin umunyamakuru, umuhanzi, akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane ku izina rya Mc Tino, ngo kuba ari umwe mu ba Mcs bakunzwe cyane mu Rwanda ntacyo bibangamira ubuhanzi bwe.
Tino ni umuhanzi uririmba mu itsinda rya TBB ribarizwamo abandi bahanzi nka Bob na Benjamin, akaba n’umwe mu bashyushya rugamba “Mcs” bakunze kugaragara mu bitaramo bikomeye ndetse no mu marushanwa runaka.
Mu kiganiro na Umuseke, Mc Tino yatangaje uko afatanya ubuhanzi bwe ndetse n’akazi ko kuba Mc mu bitaramo.
Yagize ati “Kuba ndi Mc nta kintu na kimwe bibangamiraho ubuhanzi bwanjye. Kuko iyo ufite gahunda y’ibikorwa byawe bituma nta gikorwa na kimwe ukora nabi cyane cyane iyo byose bigufitiye akamaro.
Naho iyo ujya aho bigiye ni hahandi usanga nta kintu na kimwe ukoze neza. Iyo mfite gahunda yo kuyobora ikirori ndabimenyeshwa mbere bigatuma nkora izindi gahunda mbere”.
Abajijwe hagati yo kuba umuhanzi no kuba Mc icyo yahitamo baramutse bamuhitishijemo kimwe, yagize ati “Byose nta na kimwe nareka kuko n’impano mfite si ibintu nagiye mu ishuri ngo nige”.
Kuva akiri umwana Tino ngo ntiyakunda kuba yaba ari mu bandi ngo abure icyo avuga, bityo kubera gusabana cyane n’abandi mu gihe hari umunsi mukuru runaka wabaye akaba ariwe baha kuwuyobora.
Yakomeje kugenda avumbura ko byaba ari impano afite ubwo mu gihe mu bigo by’amashuri yagiye yigamo yakunze kugenda yigaragaraza cyane mu gihe hateguwe ibirori akaba ariwe baha uwo mwanya.
Yaje kurushaho kumenyakana cyane mu bitaramo birimo abahanzi yagiye akora kugeza aho ubu ari umwe mu ba MCs bakomeye mu Rwanda ndetse banayobora ibitaramo bikomeye birimo roadshows za Guma Guma.
“Yampaye inka” n’indirimbo itsinda rya TBB iheruka gushyira hanze.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=L4qH3cs5jH8″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
Kabisa kuri pggss4 wabikoze neza, ariko ukore cyane na TBB ije muri guma guma