Digiqole ad

Amahugurwa y’abapolisi b’abagore ku butumwa bwa UN, bwa mbere yabereye mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki 1 Nzeri 2014 ku Kicyaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru aba polisi b’aba ofisiye b’abagore 166 batangiye Amahugurwa agamije imyiteguro yo kuzakora ikizamini mu byumweru bibiri biri mbere ku tariki 15/9/2014 cyo kuzajya gukora mu butumwa bw’amahoro bwa Loni hirya no hino ku isi. Iyi gahunda y’Umuryango w’abibumbye ni ubwa mbere ibayeho muri Africa ikaba ihereye mu Rwanda.

Abapolisi b'abagore 166 bari guhugurwa kuva kuri uyu wa mbere
Abapolisi b’abagore 166 bari guhugurwa kuva kuri uyu wa mbere

Muri iyi myiteguro bari gufashwa n’impuguke zifite ubunararibonye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bazabategurira gukora ibizamini bibemerera kujya mu butumwa bw’amahoro.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije D/IGP Juvenal Marizamunda yabwiye Umuseke ko ibi bigamije kuzamura umubare w’abagore bari mu butumwa bw’amahoro.

Ati “Iyi gahunda ni ubwa mbere ibayeho, ikaba ihereye mu Rwanda nk’igihugu cyagaragaje ubushake n’ubushobozi mu kohereza abagore mu butumwa bw’amahoro ku Isi. U Rwanda ni narwo ubu ruza imbere y’ibindi bihugu bya Africa mu kohereza abagore mu butumwa nk’ubu.”

Umuryango w’abibumbye uvuga ko wifuza kugeza ku mubare wa 20% w’abagore bazaba bari mu butumwa bw’amahoro ahatandukanye kw’isi mu mpera z’uyu mwaka.

Abapolisi n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zavuye mu Rwanda zishimirwa umuhate, guhanga udushya, ubwitange n’ikinyabupfura zikomrana imirimo zatumwe.

C/P Lanyuy Martin ukuriye itsinda rya UN Peace Keeping riri guhugura aba ba ofisiye ba police b’abagore yasobanuye ko iyi gahunda yashyizwe n’Umuryango w’Abibumbye umaze kubona ko umubare w’abagore bajya mu butumwa bwawo ari bacye kandi abagiye muri ubwo butumwa batanga umusaruro ushimishije.

Ati “Twahisemo gutangirira amahugurwa nk’aya mu Rwanda kuko ni igihugu giteye imbere mu bikorwa nk’ibi kandi gifite polisi ikora neza bigaragara.”

C/P. Lanyuy Martin yavuze ko basanga Polisi y’u Rwanda ari imwe mu zigaragaza ubunyamwuga cyane muri Africa, atanga urugero avuga ati “Byonyine urebye imyambarire ushobora kubaha amanota meza.”

Ubu, abapolisi b’igitsina gore bamaze kohererezwa mu butumwa bw’amahoro ku isi bagera kuri 442, abanyarwandakazi muri bo ni 83bari mu bihugu umunani bya Haiti, Mali, Liberia, Cote d’ivoire, Sudani y’amajyepfo, Sudani no mu gihugu cya Abei .

Aba bapolisi bari mu mahugurwa biteganyijwe ko bazajya mu butumwa bw’amahoro  mu kwezi kwa 10 uyu mwaka.

CP .Lanyuy Martin inzobere ye UN mu bya Polisi avuga ko abapolisi y'u Rwanda igaragaza ubunyamwuga
CP .Lanyuy Martin inzobere ye UN mu bya Polisi avuga ko abapolisi y’u Rwanda igaragaza ubunyamwuga
D IGP Marizamunda Juvenal
D IGP Marizamunda Juvenal
Umubare w'abagore bajya mu butumaw bwa Loni ngo bagomba kugera nibura kuri 20% muri uyu mwaka
Umubare w’abagore bajya mu butumaw bwa Loni ngo bagomba kugera nibura kuri 20% muri uyu mwaka

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ibi byerekana ikizere igipolisi cyacu gifitiwe ndetse n’ubunyamwuga ndabona iyo nama izasigira aba bapolisikazi ubumenyi bwinshi buzabafasha kuboza ubutumwa bwo kurinda amahoro ku isi.

  • woooow, nibindi bizaza , iki nikikwereka ikizere kidasanzwe kigdenda kigirirwa igihugu cyacu, kandi ibi nibyo kwishimirwa na buri munyarwanda , dufatanyije tuzagera kuri byinshi

  • ibikorwa byiza biranga polisi yacu bimaze kwamamara mu mahanga kandi biradushimisha. ntituzabura gukomeza kwerekana imbaraga zacu

  • ………..aba polisi b’aba ofisiye b’abagore 166……………., munyamakuru inkuru yawe ni nziza pe, ariko aha watubeshye ntabwo bose ari abaofisiye gusa harimo n’abasofisiye kd ifoto yawe irabyerekana hato hatagira uvuga ko polisi yacu ivangura mu nzego z’amapeti cg ari abaofosiye gusa boherezwa mu butumwa.Naho ubundi Polisi komerezaho ugaragaze ubuhanga bwawe,bapolisikazi by’umwihariko muzagaragarize amahanga ko mushoboye .

    • HT, nyereka utari umuofisiye hariya, umunyamakuru uramurenganya ahubwo isuzumishe amaso

  • Mpamo: reba bariya bapolisikazi bahagaze inyuma y’uriya mudamu wicaye ku ruhande ni ba sergent kandi sergent ntaba mu ba rwego rwa ofisiye ni suofisiye, komeza urebe neza  ofisiye mu gipolisi cy’u Rwanda agira nibura inyenyeri imwe ku rutugu, ntabwo ubona se abatazifite, bariya bose ni ba suofisiye. nubwo turi abasivili ariko umunyamakuru ntiyakwibeshya nko tumureke.

  • umupolisi wese aba ari umu ofisiye wa polisi (police officer) bitavuze ko hatarimo ibyiciro by’ abapolisi bato, ba su-zofisiye n’aba ofisiye bato , ofisiye bakuru n’aba komiseri. rero kwandi ba ofisye ba polisi nta kosa ririmo.

    • John , kuki umunyamakuru yanditse ngo abapolisi b’abaofisiye, bivuze ko hari n’abandi batari obaofosiye .Police officer ni inyito ikoreshwa mu cyongereza ku muntu akora akazi ka gipolisi naho mu kinyarwanda tumwita umupolisi ntakubyitiranya rero.

Comments are closed.

en_USEnglish