Ninde muhanzi ukwiye kuzegukana PGGSS 4 ku munsi w’ejo?
Primus Guma Guma Super Star ni rimwe mu marushanwa ahuza abahanzi 10 bakunzwe cyane mu Rwanda. Ku nshuro ya kane iri rushanwa ribaye hagiye kumenyekana umuhanzi uzaryeguka.
Ni nyuma y’aho ku nshuro ya mbere ritangira kuba ryegukwanywe na Tom Close, naho ku nshuro ya kabiri ryegukanwa na King James, ubwo riheruka ku nshuro ya gatatu ryegukanywe na Riderman. Ubu haribazwa umuhanzi uzaryegukana ku nshuro ya kane.
Abahanzi batatu aribo Bruce Melodie, Dream Boys na Jay Polly nibo hagomba kugira uhiga abandi akegukana iri rushanwa. Naho abandi bahanzi bagera kuri barindwi bazahatanira umwanya wa kane kugeza ku wa nyuma ariwo wa 10.
Ku itariki ya 30 Kanama 2014 nibwo hateganyijwe kuba final y’iri rushanwa, ikazabera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa kumi z’umugoroba (16H:00’).
Dore uko abahanzi bazakurikirana kuri stage.
1. Christopher
2. Ama G
3. Diana Teta
4. Jules Sentore
5. Senderi International Hit
6. Young Grace
7. Active
Naho abahanzi bahatanira igihembo cy’umuhanzi wahize abandi, bazakurikirana gutya :
1. DreamBoyz
2. Bruce Melody
3. Jay Polly
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW