Digiqole ad

Norvege: Urukiko rurumva ubujurire bwa Bugingo wakatiwe imyaka 21

Oslo – Nyuma y’umwaka urenga akatiwe gufungwa imyaka 21 kubera guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Genocide mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 26 KanamaUrukiko rukuru rurumva ubujurire bwa Sadi Bugingo.

Ishusho ya Sadi Bugingo
Ishusho ya Sadi Bugingo

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Urukiko rwahagaritse ibyo kumva ubu bujurire bivuye ku wunganira Bugingo wasabwe kubanza kwiga neza iby’ubwicanyi ku batutsi mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Aftenposten cyo muri Norvege.

Bugingo yakatiwe imyaka 21 y’igifungo mu mwaka ushize amaze guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi barenga 2 000 ku bitaro bya Kibungo, i Nyakarambi no kuri Economat General mu mujyi wa Kibungo aho akomoka.

Urukiko rwatangaje ko rufite kugeza kuri Noheli uyu mwaka rwumva ubu bujurire.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • arajurira iki se iyi nterahamwe? ibyaha bayikatiye ko aribyo yakoze ahubwo bakanayikatira imyaka mike ubwo wenda ajuriye imyaka bayigeza nk kuri 50 nibwo twaba tubonye ubutabera nyabwo.

  • kubijyanye na genocide sinumva ukuntu abantu nkaba baba bavuga ngo barajurira , ahubwo bayikube gatatu ahubwo ibe nka 70 , ubundi aryoherwe nibuzima yahisemo, ajya kurimbura, kugambana , gucura umugambi wo kumara abo bari basangiye igihugu ururimi ndetse nibindi byiza,

    • Ntitukabe abahezanguni niba itegeko ribimwerera nuburenganzirabwe

Comments are closed.

en_USEnglish