“Buri muhanzi agira igihe cye, ntabwo twese twajya kuri hit”- Social Mula
Mugwaneza Lambert umwe mu bahanzi batatinze kuzamuka bitewe na zimwe mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa uzwi muri muzika nka Social Mula, ngo ntabwo abahanzi bose bagerwaho icya rimwe ibyo bakunze kwita (Hit).
Impamvu yatumye uyu muhanzi atangaza aya magambo, ngo ni uko aho muzika igeze ubu bisaba gukoresha imbaraga nyinshi kugirango utava aho uri ukamanuka bitewe n’abahanzi benshi bamaze kuvuka kandi b’abahanga.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Social Mula yatangaje ko icyo areba ari uko akora muzika ye aho gucungana n’abandi bahanzi. Kuko mu gihe ugiye gukurikirana ibyo abandi bakoze ahubwo bagusigira icya rimwe.
Yagize ati “Muri muzika yaba mu Rwanda cyangwa hanze nta muhanzi uhora akunzwe cyane iteka, ibyo bakunze kwita (Hit), kuko aba afite abandi ba muri munsi kandi batamworoheye.
Niyo mpamvu rero mu gihe ubona ufite ayo mahirwe utakabaye uyapfusha ubusa kuko ntabwo uba uziko uzayigarukaho.
Kenshi usanga abantu babaza ngo “Ese kanaka yagiye he ko atacyumvikana? Nyamara biyibagiza ko hari abahanzi benshi kandi bashoboye.
Muri iki gihe rero mbona iyo uhumirije gato ushiduka bagutambutse, ari nabyo byiza kuko byerekana intambwe muzika imaze gutera”.
Social Mula yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo, Abanyakigali, Hansange, Agakufi ndetse n’izindi. Mu minsi ishize akaba yarashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Rurayunguruye”.
Reba amashusho y’indirimbo yise “Hansange” yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi uzwi ku izina rya Farious ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Ba2-FEr9xOw” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW