Digiqole ad

USA na UK batangiye gahunda yihariye yo guhiga uwishe James Foley

Itsinda rigizwe n’ingabo kabuhariwe za USA ndetse n’abashinzwe ubutasi muri MI5 (Ibiro by’ubutasi by’Ubwongereza) ryoherejwe ejo muri Iraq guhiga uwishe umunyamakuru w’Umunyamerika witwa James Foley wishwe aciwe umutwe n’umuntu wo muri ISIS wavugaga Icyongereza nk’abongereza wahawe agahimbano ka “John”.

Abasirikare kabuhariwe ba USA bari mu itsinda rya SAS bari mu kazi muri Iraq
Abasirikare kabuhariwe ba USA bari mu itsinda rya SAS bari mu kazi muri Iraq

Izi ngabo z’Abongereza zikoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga zirahigira hasi kubera hejuru uriya “John”, uvugwaho kuba ari Umwongereza w’umusilamu wagiye muri Iraq anyuze muri Syria.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu, ingabo z’Ubwongereza kabuhariwe mu guhiga inkozi z’ibibi zageze muMajyaruguru ya Iraq aho ziri gufatanya n’Abasirikare b’Abakurude mu kurwanya ISIS.

Bigabanyijemo amatsinda ane amaze gufata bamwe mu barwanyi ba ISIS, akabapima ngo arebe ko harimo “John” wishe James Foley  mu cyumweru gishize amuciye umutwe akanabyigamba muri video yashyize kuri Youtube.

Inzego z’ubutasi zivuga ko uwiswe “John” amazina ye nyakuri ashoboara kuba nyakuri ari Abdel-Majed Abdel Bary w’imyaka 23 wari utuye mu nkengero z’Umujyi wa London ahitwa Maida Vale.

Uyu akaba umwe mu ntagondwa z’Abongereza bagiye muri ISIS akaba umwe mu bigeze gufatwa n’inzego z’umutekano mu bwongereza bamupima DNA ye ararekurwa maze azakujya muri uriya mutwe nyuma.

Abafashwe bakekwa bafatwa DNA zabo bagafotorwa agace k’ijisho bita Iris kihariye kuri  buri muntu kuko ntawe uhuza n’undi ako gace k’ishijo, ibimenyetso bikajyanwa kwigwaho mu bitaro.

Izi ngabo zimaze igihe mu kazi ko guhiga  ibyihebe ahantu hatandukanye
Izi ngabo zimaze igihe mu kazi ko guhiga ibyihebe ahantu hatandukanye
SAS mu kazi kabo muri Iraq na Syria
SAS mu kazi kabo muri Iraq na Syria
Ikoranabuhanga ryose rishoboka riri gukoreshwa kugirango bafate uwiyise Jihad John
Ikoranabuhanga ryose rishoboka riri gukoreshwa kugirango bafate uwiswe “John”
Agace k'ijisho kitwa iris nta muntu ugahuza n'undi
Agace k’ijisho kitwa iris nta muntu ugahuza n’undi
Uwishe James Foley yagambye ko  n'abandi banyamakuru bafitwe na ISIS bazabica
Uwishe James Foley yigambye ko n’abandi banyamakuru bafitwe na ISIS bazabica gutya

Mailonline

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Hehehhh usa and u k vous etes des grands comediens! Nimwe mwatobye kiriya gihugu mwica sadam n.umuryango we mubamarira ku icumu .irak yari imeze bien okay none sentiments zirsbishe ngo mugiye guhiga uwishe umunyameruca murariscant kubura n.abandi bensji erega la geurre cause des dommages coratereaux ! Allez y les gars vous vrrrez ntawe ukwiye gupfa mais une personne ! Vous avez assassine combien en irak. Afghanistan. Rybie. Vietnam….c I a a tue 1 000 000 de vietcong par ex….

  • Usa uk mureke gutakaza igihe man 

Comments are closed.

en_USEnglish