Digiqole ad

Nyamata: Uwo basangiraga inzoga yamukubise ibuye aramwica

Ubusanzwe inzoga ihuza abantu ariko umugabo uzwi ku izina rya Kazungu kuri uyu wa 22 Kanama 2014 yamuhije n’urupfu nyuma y’uko uwo bayisangiraga i Nyamata mu karere ka Bugesera amukubise ibuye mu mutwe agahita agwa aho.

i Nyamata mu karere ka Bugesera aho ubu bwicanyi bwabereye
i Nyamata mu karere ka Bugesera aho ubu bwicanyi bwabereye

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko yahise ita muri yombi uwitwa Mwanditsi Pierre Claver wateye ibuye uwo basangiraga, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.

 
Uku gushyamirana kwabereye mu kabari kari mu mudugudu wa Rugunga mu kagari ka Cyugaro mu murenge wa Ntarama.

 
Aho afungiye, Mwanditsi yemera icyaha, avuga ko gumura ibuye uwo basangiraga byaturutse ku businzi kuko ngo bari bahereye kare basangira biza gutuma bagirana ubushyamirane bararwana.

 
Ati “ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi kuko nabikoze ntabigambiriye, nabitewe n’ubusinzi”.

 
Uyu Mwanditsi avuga ko nyuma yo gushwana no kumukubita yahise agira umujinya maze amutera ibuye, undi ahita ajyanwa mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ari naho yaje kugwa.

 
BIZIYAREMYE VINCENT
UM– USEKE.RW

en_USEnglish