RGB igiye gufasha imishinga y’imiryango itegamiye kuri Leta
Kuri uyu wa 21 Kanama Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyatangiye gufungura kumugaragaro amabahasha y’inzandiko zikubiyemo imishinga itandukanye y’iterambere ry’umuryango nyarwanda izakorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ku nkunga y’iki kigo cya RGB na One UN.
Theodore Rugema, umwe mu bayobozi b’umuryango watanze umushinga wabo yabwiye Umuseke ko bishimira ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo batekereza ko hari imiryango ishobora nayo kubafasha guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse bakabibafashamo.
One UN na Leta y’u Rwanda byashyize akayabo ka miliyoni 8,5 y’amadorari mu gufasha imishinga y’imiryango itegamiye kuri Leta igamije iterambere ry’abaturage n’imiyoborere myiza .
Biciye mu kigo cya RGB imiryango itegamiye kuri Leta yatanze imishinga yayo hafi 200 kiriya kigo kigomba guhitamo iboneye izafashwa gushyirwa mu bikorwa igamije guteza imbere abaturage mu bice bitandukanye birimo imiyoborere myiza, uburezi, kurwanya ubukene, guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu, guteza imbere uburinganire n’ibindi.
Nyuma yo gufungura amabahasha akubiyemo iyi mishinga kuri uyu wa 21 Kanama harakurikiraho gahunda yo kwiga ku mishinga yose hatoranywamo iyujuje ibisabwa byose, ibi bikazakorwa n’abandi bantu batari abakozi b’iki kigo.
Imishinga izatsindira gufashwa gushyirwa mu bikorwa izatangazwa mu kwezi kumwe uhereye kuri uyu wa 21 Kanama.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW