“Nta muntu n’umwe nzi mfite icyo mpfa nawe”- Alpha Rwirangira
Umuhanzi Alpha Rwirangira nyuma y’igihe kingana n’amezi agera kuri atatu ari mu biruhuko mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kanama 2014 nibwo yongeye gufata indege yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Gusa ngo nta muntu azi agira icyo bapfa mu buzima bwe.
Ibi abitangaje nyuma y’aho hari hamaze iminsi bivugwa ko yaba afitanye ibibazo na bamwe mu banyamakuru. Ari nabyo ngo byaba byaratumye igitaramo yateguye tariki ya 8 Kanama 2014 muri Serena kititabirwa cyane.
Ku ruhande rwa Alpha Rwirangira, yabwiye Umuseke mbere y’uko asubira muri Amerika ko nta muntu n’umwe azi bafite icyo bapfa, kandi ngo aramutse ahari akaba atarabimubwira ngo bakirangize niba gihari, kuri we ni umwere.
Yagize ati “Inkuru zari zimaze iminsi zimvugwaho ko naba mfite abanyamakuru tutameranye neza, njye nta n’umwe nzi mfitanye nawe ikibazo. Ariko aramutse anahari akaba atarambwiye ikosa ryanjye cyangwa icyo dupfa ngo tugikemure kuri njye ndi umwere.
Ubusanzwe nta muntu n’umwe ukundwa n’abantu bose, ariko nanone iyo umenye ko kanaka akwanga biba byiza kuko hari igihe ugira ubutwari bwo kumwegera ukamubaza icyo akwangira ari naho hava kwiyunga”.
Biteganyijwe ko azasoza amasomo ye muri Kaminuza ya Campbellsville Universty y’ibijyanye n’icungamutungo “Music Business and Management” mu mpera z’umwaka wa 2014.
Icyo gihe akaba ari nabwo azagaruka mu Rwanda kuhakorera muzika ye nk’abandi bahanzi bose nyuma yo kuba azaba asoje amasomo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
Komeza usenge ubundi wige muzika neza wongereho kuzakoresha neza impano yawe.