Digiqole ad

Kenya: Mu mirwano ikaze Intare 3 zishe ingona muri Pariki

Umwe muri ba mukerarugendo witwa Kai Banks yafashe amafoto y’intare eshatu zica ingona muri Pariki ya Samburu muri Kenya. Izi ntare zanze kurya inzovu yari hafi aho yapfuye zihitamo kujya kwica ingona yari mu mazi hafi n’intumbi y’iyo nzovu. Izi ntare eshatu ubona ko zikiri nto,zabashije kwica iyi ngona nini yo mu bwoko bita Nile crocodiles.

Zabanje kuyegera bisa n'ibishotorana
Zabanje kuyegera bisa n’ibishotorana

Igice cya mbere cy’imirwano cyarangiye impande zombi zaguye miswi, Intare zibaye nk’izifata akaruhuko mu gusagarira iyi ngona itari kubona uko ihita yinjira amazi ngo icike ubu bugizi bwa nabi bw’Intare.

Ku cyiciro cya kabiri  ari nacyo cya nyuma intare uko ari eshatu zasumiye ingona biragundagurana, ariko izi ntare zishinga amenyo ingona icya rimwe ibura iyo yikiza n’iyo ireka iracogora.

Uko zakomezaga gushinga amenyo niko ingona yacikaga intege kugeza intege zishize irapfa.

Intare ariko umenya habamo n’ubwirasi kuko nyuma yo kwivugana inzovu yari igaramye hafi aho ntiziyakure, n’iyi ngona ntabwo zigeze ziyirya. Ahubwo zisubiriye kuri ya nzovu zinywera amaraso, zinakuraho intama z’iminopfu zoroshye ibindi zigasigira za mahuma nk’uko bikunda kugenda.

Ubundi ntibisanzwe ko intare cyangwa indi nyamaswa y’inkazi itinyuka kurwana n’ingona kubera ko bigoye kuyica kubera umubiri wayo worosheho amagaragamba akomeye ndetse n’urwasaya rwayo rurerure rurimo amenyo maremareakomeye.

Izi nyamaswa zo mu mazi ariko Intare ntizikunda no kuzihiga kuko akenshi zihita zibira mu mazi. Gusa uko bigaragara ni uko iyo Intare ziziciye urwaho ziba zishaka kwerekanako Intare atari umwami w’ishyamba gusa amazi nayo zishobora kugenzura ibiyarimo.

Iya mbere iyicumita ijanja ririmo inzara zityaye
Iya mbere iyicumita ijanja ririmo inzara zityaye
Izindi nazo ziraza umujinya ari wose
Izindi nazo ziraza umujinya ari wose
Zimwe zisumira ku gikanu aho amagaragamba atangirira kuba make ugana ku mutwe w'ingona
Zimwe zisumira ku gikanu aho amagaragamba atangirira kuba make ugana ku mutwe w’ingona
Igize ngo irihindukiza ngo ifate intare, ziba zasumiye ahaganu mu kwaha
Igize ngo irihindukiza ngo ifate intare, ziba zasumiye ahaganu mu kwaha
Birangira umwami w'ishyamba(intare) yivuganye umwami wo mu mazi(ingona)
Birangira umwami w’ishyamba(intare) yivuganye umwami wo mu mazi(ingona)
Zirangije kuyica zanze kuyirya, zijya kwirira inzovu yari hafi aho
Zirangije kuyica zanze kuyirya, zijya kwirira inzovu yari hafi aho

Mailonline

 UM– USEKE.RW

0 Comment

  • NUKO ZARI NYINSHI IYIBA IMWE NYIRI KUYIVUGANA

  • NUKO ZARI NYINSHI IYIBA IMWE YARI KUYIVUGANA

  • biragaragara ko ingona ahubwo ari kabutindi, ibaze iyo haza nka tubiri cg kamwe ,FINI!!!! Ahubwo ingona mujye muyigendera kura

  • Intare biragaragara ko gahunda yayo ari ukwica kurusha guhiga icyo kurya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish