Digiqole ad

DRC: Indwara itazwi imaze guhitana 65 mu byumweru bine

Amakuru atangazwa na Radio Okapi avuga ko mu Ntara ya Equateur muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaravugwa indwara itaramenyekana iyo ariyo n’ikiyitera, imaze guhitana abantu 65 mu gihe cy’ibyumweru bine.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo
Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo

Iyi ndwara yibasiye uduce twa Djera, mu Karere ka Tshuapa ku birometero 25 uvuye ahitwa Boende rwagati mu Ntara ya Équateur.

Minisitiri w’ubuzima Félix Kabange Numbi,  na Guverineri wa Équateur Sébastien Impeto, hamwe n’abagize itsinda ry’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ejo bari muri kariya gace mu rwego rwo gusuzuma iby’iyi ndwara no kwita ku bafashwe nayo.

Iyi ndwara irangwa no kuruka cyane, guhitwa bya buri kanya, no guhinda umuriro. Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima muri kariya gace avuga abaforomo bane bitaga ku barwayi nabo bamaze gufatwa n’iyi ndwara abahanga bataramenya iyo ariyo n’ikiyitera.

Abashakashatsi bari kwiga ku bintu bike bakusanyije babivanye ku barwanyi mu rwego rwo kumenya mu by’ukuri iyi ndwara iyo ariyo. Ubu bushakashatsi buri gukorerwa muriInstitut nationale des recherches biomédicales (INRB) iri i Kinshasa.

 UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ko numva ari Eborase ! ? nyagasani iyibarinde .

  • bayiturinde!!!! u Rwanda nirufunge imipaka iduhuza na RDC. erega ntakitabayo, keretse ikiza gusa, indwara, interahamwe, ibisambo, abaswa, ibigoryi, etc……… Imana iturinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish