Digiqole ad

Miss Colombe arerekeza i Paris

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kanama ku isaha ya saa 18h00 nibwo Miss Rwanda2014 Akiwacu Colombe yurira indege agana mu Bufaransa gutembererayo nk’uko buri mukobwa wese utorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda ahitamo aho azatemberera ashaka ku Isi hose.

Colombe Akiwacu ibihembo biri kumugeraho
Colombe Akiwacu ibihembo yatsindiye mu ntangiriro z’uyu mwaka biri kumugeraho

Uyu Nyampinga we yahisemo kuzatemberera mu Bufaransa no muri Espagne.

Akiwacu yagize ati “Ubu namaze kubona VISA y’iminsi 12, nzajya mu Bufaransa na Espagne nzagaruka tariki 6 Nzeri.”

Miss Akiwacu Colombe yatangaje ko iguriro ‘SIMBA Supermarket’ ari ryo rigomba kumwishyurira indege no kumutunga igihe cyose azaba akiriyo.

Akiwacu akaba yabwiye Umuseke ko hari ibintu bine yasabye kuzakorera mu ruzinduko rwe ariko kugeza ubu akaba atari yasubizwa. Ibi bintu akaba yirinze kubidutangariza.

Nagaruka ngo nta kindi azahitiramo uretse gutangira amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubucuruzi n’Ubukungu(UR ,CBE yahoze yitwa SFB).

Akiwacu avuga ko yiteguye kumenya byinshi ku bijyanye n’urugendo rwe kuri uyu mugoroba tariki 20 Kanama 2014.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Sinzi niba Miss Colombe azasoma iyi message. Ariko ndamwifuriza ko igihe azab ageze Pari yazasaba uruhushya comité miss France ikamuhuza na miss France 2014 witwa Flora Coquerel. Yamwigiraho byisnhi cyane. Uyu Miss Flora Coquerel avuka k’umubyeyi w’umunyafurkakzi na se w’umufransa. Afite uburanga butangaje kandi azwiho kwicisha bugufi cyane.

    • Ibyo ni byo! Kandi hari byinshi kumenyana kwabo kwabafasha. Kuyisoma byo ntakuntu atayisoma kuko iyo utanze amakuru nk’aya ukurikirana comments. Blessings

Comments are closed.

en_USEnglish