Digiqole ad

Ngoma: Amashyamba yugarijwe n’udukoko dutuma yuma

Abaturage bateye amashyamba bo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba baratabaza abo bireba bose ko babafasha guhashya udukoko tubononera ibiti by’amashyamba bateye ubu akaba yatangiye kuma. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buravuga ko iki kibazo bakizi kandi  bukaba burimo gushaka igisubizo cyacyo.

Inturusu zatangiye kuma
Inturusu zatangiye kuma

Utu dukoko abaturage bavuga tumeze nk’inda. Ngo uretse kurya inturusu ngo n’abantu turabarya.

Utu dukoko twatangiye kugaragara mu Karere ka Ngoma muri Kamena ngo dukomoka muri Australia ahakomotse igiti cy’inturusu bwa mbere, abaturage bakavuga ko utubugarije  bo ubwabo ndetse n’amashyamba bateye.

Kayinga Janvier ati: “Utu dukoko tumeze nk’inda iyo tukugezeho turakurya kuburyo wumva tubabaza cyane twagera kugiti cy’inturusu cyo cyigahita cyuma”.

Mukamana Ernestine  nawe yagize ati: “Utu dukoko twatumariye inturusu kuko zose zatangiye kuma zihagaze”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma Uwiragiye Venant ni umukozi w’aka karere ushizwe amashyamba. Avuga ko iki kibazo bakizi ngo ariko baracyashaka uko bagikemura.

Yagize ati: “Twagerageje kwitabaza Ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere gifite amashyamba mu nshingano nabo bitabaza RAB dusanga nta buryo bwo kubirwanya bwari buhari. Nabo batubwira y’uko iyo imvura iguye utu dukoko tugenda duhunguka ariko turacyashakisha ukundi twacyemura iki kibazo”.

Abahanga mubijyanye n’amashyamba bavuga ko utu dukoko twagaragaye bwa mbere ku Isi mu gihugu cya Australia.

Ku mugabane w’Afurika twagaragaye bwa mbere muri Afrika y’epfo muri 2005 tuza kugera no hirya no hino muri Afurika kugeza ubwo tugaragaye no mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Ngoma.

Amashyamba yafashwe n’utu dukoko usanga ibiti byose byuma bihagaze amababi agahunguka.

Mu karere ka Ngoma ibiti by’inturusu bigize 80% by’amashyamba yose muri rusange kandi ikibabaje ni uko utu dukoko twibasiye ibi biti by’inturusu.

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • nudmva ariko hari miti yabafasha kurwanya utwo dukoko , ndatekerezako abashinzwe amashyamba muri ngoma babyumvishije kandi hai ibyo bari bugire icyo babikoraho

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish