Rubavu: Abaturage barishimira ubwato bw’imbangukiragutabara bahawe
Abaturage baturiye mu nkengero ya Kivu bashimira Minisiteri y’ubuzima kuko ntacyo itakoze kugira ngo ibabe hafi. Kimwe mubyo bashima ni ukuba barahawe imbangukiragutabara inyura mu mazi kuko ifasha abarwayi baturiye ikiyaga yca Kivi kugera kwa muganga vuba. Mbere itaraza abarwayi bakoraga ingendo bakoresheje amato ya kinyarwanda kandi nayo rimwe na rimwe akabateza impanuka.
Mu kiganiro UM– USEKE wagiranye n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kigufi giherereye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu Baraka Jean yadutangarije ko kuba harashizweho ubwato bw’imbangukiragutabara kuribo ari igisubizo cyane kuko ifasha cyane ababyeyi baturiye inkengero y’ikiyaga cya kivu.
Yagize ati: “Iyo umujyanama ageze ku mubyeyi akabona ko agomba gutabarizwa, ahamagara kuri numero 912, hanyuma bakamutabara. Icyo ikigo nderabuzima gikora tuherekanya uwo murwayi. Iyo ari ibintu byihutirwa atagejejwe kuri Centre de Sante ya Kigufi icyo gihe duhamagara imbagukiragutabara y’imodoka y’ibitaro bya Gisenyi ikamusanga kuri Serena, bakabasha kumujyana ku bitaro binini.”
Baraka Jean yakomeje avuga ko muri ubwo bwato (imbangukiragutabara yo mu mazi) haba arimo abaganga kuburyo niba arimo umubyeyi ushobora kubyarira mu nzira, iyo yafashwe n’ibise bakiri mu nzira y’amazi icyo gihe abaganga barimo baramubyaza anyuma bakazana umwana ku kigo nderabuzima.
Imbangukiragutabara ni kimwe mu bikoresho by’ butabazi Minisiteri y’ubuzima yashyizeho mu gutabara abagize ikibazo cy’uburwayi bwihutirwa, impanuka ikomeye, ababyeyi bafatwa n’inda bagiye kubyara, abatabasha kuva aho bari, ndetse n’aband bantu bahura n’ibibazo bitandukanye.
Ubu bwato kuva ku Kibuye ntabwo ikoresha iminota irenze 30, Ku bantu baturiye mu nkengero ya kivu ,ubu barasubijwe kuko barayihamagara igahita iza.
Yagize ati: “ Twari dufite inzitizi ku babyeyi bashakaga kujya kubyara ariko bakananizwa n’uko ikigo nderabuzima kiri hakurya y’amazi kandi ahantu ku gasongero k’umusozi.”
Yongeyeho ko iyi mbangukiragutabara izafasha kuko izajya yihutana umurwayi ako kanya kuko ibageraho vuba bityo ikabageza ku muhanda aho indi mbangukiragutabara y’imodoka iza ikabajyana ku bitaro.
Kuva ku Kibuye kugera ku Kigo nderabuzima iyi mbangukiragutabara yo mu mazi ishobora gukoresha Essence y’ibihumbi 3 gusa.
Ubu bwato buriruka kandi iyo uhamagaye mu kanya gato iba ikugezeho. Ubu bwato bwaguzwe amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 300.
Buzakorana n’ibigo nderabuzima byose bikikije ikiyaga cya Kivu harimo Ikigo nderabuzima cya Kigufi, Kivumu, na Kinunu.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
erega ibi nibyo bita kwegereza ubuyobozi abatirage leta ikorera rubanda , leta ikoerera abaturage bayo , nibyinshi biracyaza leta yubumwe ntacyo itazatugezaho kiza cyeretse ikidashoboka, gutahiriza umugozi umwe tubigire intego