Israel: Polisi niyo yari irinze ubukwe bw’Umuyahudikazi n’Umwarabu
Ku mugoroba w’ejo mu Mujyi w Tel Aviv, umugeni Maral Malka n’umugabo w’Umwarabu witwa Mahmoud Mansour nyuma y’uko bakoze ubukwe bagiye kwakira abatumirwa babo bahuye n’imbaga y‘abantu bamwe barakajwe n’uyu mubano wabo abandi bashimishijwe n’uko bagiye kubana, bituma bitabaza Polisi ngo hatagira ubahutaza.
Byabaye ngombwa ko abapolisi ba Israel baba aribo baza kwitambika ngo barebe ko bababuza kwegera abageni.
Bamwe mu banya Israel bagera kuri 200 baririmbaga zirimo urwango ku Barabu bagira bari ‘Urupfu ku Barabu bose”. Ibi rero byatumwe abapolisi baza kurindira umutekano aba bagize uru rugo rushya.
Mu bigaragambyaga, bane bafashwe barafungwa abandi bariruka barahunga. Umwunganizi mu mategeko w’aba bageni yari amaze igihe kitari gito asaba urukiko kubuza ko iyi myigaragambyo yaba ariko biba iby’ubusa.
Abigaragambyaga bibumbiye mu itinda ryitwa Lehava ryari rimaze iminsi ritera ubwoba aba bageni kuko ngo mu mico ya Kiyahudi harimo kirazira yo kudashakana n’Abarabu. Aba bantu bashinjaga Malka ko yahemukiye Leta ya Israel kuko yemeye kuba Umusilamu none akaba abaye n’umugore w’Umwarabu.
Abayahudi bagera kuri 12 bo bahisemo kuzana indabo zerekana ko bashyigikiye umubano n’urukundo hagati y’aba bageni bakundanye urukundo rudasanzwe.
President wa Israel Reuven Rivlin ku rukuta rwa Facebook ye yashimye ubu bukwe kandi yihanangiriza aba bantu batukana abibutsa ko Israel ari igihugu kigendera ku mategeko kandi gituwe n’Abayahudi b’Abarabu.
Mailonline
UM– USEKE.RW
0 Comment
Amabara ukwameze yose ni meza cyane hahirwa’abatwaranira kuzagerayo bazibera yo ubudapfa.Mw’ijuru ni heza cyane, nta moko udutsiko tubayo… Abamalaika baza uyu munsi amagorwa n’amaganya byashira ubuziraherezo ku bakundish’Imana Umutima wabo wose, Icyampa, …….
Ese bajya gukundana hari uwo babisabiye uruhushya ? Nibabareke rero bibereho mu rukundo rwabo maze Imana imwe twese dusenga iruhezagize
Yesu abane namwe
Imana idusaba kubana na bose amahor.ibyo aba bageni bakoze bikwiye kubera isi isomo bityo tukimakaza ubumwe n’urukundo.
Comments are closed.