Senderi arifuza ikiganiro mu ndimi z’amahanga n'abahanzi bamusetse
Umuhanzi Eric Senderi Nzaramba ariko akaba azwi ku mazina ya Senderi International Hit mu buhanzi, nyuma y’aho atumiwe mu kiganiro “One on One” gica kuri imwe mu maradiyo akorera i Kigali, kigakorwa mu rurimi rw’icyongereza ngo bamwe mu bahanzi bamusetse, Senderi arifuza gutumirwa mu kiganiro cyabahuza.
Icyo kiganiro gitambuka kuri Contact Fm cyitwa “One on One”, cyatumiwemo umuhanzi Senderi International Hit, ngo nyuma rero yaje kubabazwa n’abahanzi bamwe na bamwe bamusetse kandi azi ko nta rurimi bamurusha.
Nk’uko yabitangarije Umuseke, abahanzi Senderi yifuza guhurira nabo mu kiganiro icyo aricyo cyose kidakorwa mu Kinyarwanda, ni Amag The Black, Young Grace na Olivis wo mu itsinda rya Active.
Muri icyo kiganiro “One on One” Senderi yasobanuye impamvu yaba yarahisemo gukoresha izina rya International Hit.
Yagize ati “Izina rya International Hit narihawe n’ibikorwa byanjye, kuko indirimbo yanjye kuva iciye kuri Televiziyo mpuzamahanga, CNN nta kintu cyari kumbuza kuba nahabwa iryo zina kandi nta wundi muhanzi n’umwe wabigezeho.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko imwe mu mpamvu adashaka umujyanama ‘Manager’, ari uko ari Intore kandi ngo Intore ntiganya ahubwo yishakira ibisubizo.
Senderi yagize ati “Mfite imbaraga zo kuba nakurikirana ibijyanye na muzika yanjye, kuko ndi Intore. Ikindi ni uko abakunzi banjye bamfasha muri byose, nta mpamvu rero yo kuba nagira ‘manager’.”
Umunyamakuru yabajije uyu muhanzi Senderi bamwe mu bayobozi b’igihugu ashobora kuba akunda cyane kurusha abandi, Senderi asubiza ko ku mwanya wa mbere ari Perezida Paul Kagame, James Kabarebe, Minisitiri Kaboneka na Joseph Habineza uzwi ku kazina ka Joe.
Senderi International Hit ni umwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, gusa akaba ahatanira kwegukana umwanya wa kane kimwe n’abandi bahanzi barindwi basigaye, dore ko muri iri rushanwa Jay Polly, Bruce Melodie na Dream Boys aribo basigaye bahatanira kwegukana umwanya wa mbere.
Kurikirana ikiganiro cya Senderi mu rurimi rw’icyongereza n’igiswahili.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=KyJjvSN0i6o” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
International Hiti !!! mwabonye ko azi indimi kd ninako yandika kumyenda yeee!
Nyamara yaragerageje uriya mugabo abamusetse sinzi aho bahera.
Reka bigushuka umuntu atanga ikiganiro mu rurimi azi, hanyuma kigahindurwa mu zindi ndimi iyo bibaye ngombwa. Iyo utanze ikiganiro uba ushaka gutambutsa ubutumwa runaka, ibyo ntiwabikora uvuga ibintu bitumvikana cyangwa ubivuga nabi kubera kutamenya urwo rurimi nyine. Ibi ahubwo bituma birangira umuntu yisekesheje agatuma n’agaciro ke kagabanuka mu maso y’abandi ndetse n’ubikoze self esteem ye ikagabanuka. Simbona impamvu Senderi agomba kugira complexe yo kutavuga indimi z’amahanga kugeza aho akora ikiganiro mu ndimi nawe yiyemerera ko atazi no kwisobanura impamvu atazizi kuko kutazimenya ni ibisanzwe kandi n’ubundi nta n’umwe umenye indimi zose. Abamugiriye inama ngo akore ikiganiro mu rurimi atazi baramubeshye cyane. Ahubwo nyine nazige maze namara kuzimenya namubwira iki naho gushaka “kwemeza abantu” no guterana amagambo n’abandi bahanzi mu kumenya uzi ururimi uru n’uru kurusha undi bigaragaza kuba insecure and immature!
Biteye agahinda. Hano ndabonamo ibintu nka bibiri cg bitatu. Abanyarwanda cyane abazwi nk’abahanzi bajye bamenya imbibi zabo. niba umunyamakuru ashaka ko umuvugisha mu gishinwa utakizi, wakwemeye ko utakizi bitwaye iki? icyongereza se cyo kuki utakwemera ko utaracyimenya? bitabaye ibyo muzahata ibaba. Abanyamakuru namwe mutandukanye ibiganiro byanyu, n’igihe cyo gusebanya no gufasha abantu kwisebya. uriya munyamakuru nzi neza ko yatumiye Senderi azi neza ko atazi icyongereza. keretse niba ikiganiro cye ari icyo gutebya no gutera ubuse!
Abanyamakuru mujye mumenyako iyo umuhanzi nyarwanda asebye ubwo igihugu cyose kiba gisebye mwagiye mubaza abantu mundimi bumva?? ngaho namwe murebe icyo iriya video yuruyia mukobwa wahataniraga kuba miss igize aho izunguruka mubihugu byose bya buraya idusebya basigaye bambara imipira yanditse ibifaransa bifpuye ngirango mwababibonye, nawe muhanzi niba utazi ururimi ifate aho kugira ngo usebe uvuga ibiterekeranye baguseka ko wifashe!1