USA: Mu mujyi wa Ferguson imyigaragambyo ikaze irakomeje
Muri gace kitwa Ferguson mujyi wa Saint Louis muri Leta ya Missouri, Polisi imaze iminsi ibiri itangiye akazi ko kwirukana abantu benshi biganjemo Abirabura bigaragambya mu mahoro bamagana ubwicanyi bwakorewe umusore w’Umwirabura witwa Micheal Brown warashwe amasasu atandatu mu cyumweru gishize.
Iyi mwigaragambyo yatangiriye muri Mujyi munini wa Saint Louis mu gace kitwa Ferguson nyuma y’urupfu rwa Micheal Brown warashwe amasasu atandatu, abiri mu gahanga andi ane mu gatuza nk’uko The New York Times kibivuga.
Umushinjacyaha mukuru muri USA Eric Holder yategetse ko iperereza rihita ritangira bakareba abagize uruhare bose mu rupfu rwuriya musore wari ufite imyaka 18 y’amavuko warashwe n’uumupolisi w’Umuzungu nk’uko abatuye Ferguson babwiye BBC.
Micheal Brown yari arangije amashuri yisumbuye yitegura kujya muri Kaminuza.
Umwe mu basuzumwe aho icyaha cyakorewe witwa Micheal Baden yavuze ko nta gitoyi( igishishwa isasu risohokamo)cyatoraguwe aho basanze umurambo wa Brown , bityo akemeza ko uwamurashe yari kuri ye.
Kuva uyu musore yapfa ubu hari imyigaragambyo ikomeye iri kubera ahitwa The Quick Trip aho bahurarira bagakora imyigarambyo mu mahoro basaba ko uwishe Brown yahigwa agafatwa.
Police imaze iminsi ibiri ihanganye n’abasore n’inkumi bigaragambya, ikabarasamo ibyuka biryana mu maso ariko nabo ubu batangiye kuyiteraho amabuye, inkweto, amacupa y’amazi n’ibindi.
Iyi myigaragambyo yatangiye guteza impagarara mu bantu kuko uko iminsi ihita ariko igenda ifata isura y’uburakari n’imirwano yeruye hagati y’Abapolisi n’Abirabura barakaye.
Aho bakorera imyigaragambyo bahise Ground Zero kandi bemeza ko bazakomeza imyigaragambyo.
Imodoka zisakuza cyane zisaba abagarambya kuva mu mihanda zongerewe ndetse n’umubare w’abapolisi urongerwa ariko ntibibuza Abirabura gukomeza guhangana nabo.
BBC
UM– USEKE.RW
0 Comment
nibisanzwe ko abazungu bica abirabure, uwosi uwambere kandi si uwanyuma
Comments are closed.