Ngoma:Abubaka muri IPRC EAST barasaba rwiyemezamirimo kubahemba
Abakozi bakorera ikigo kitwa POINT CONSTRUCTORS LTD gikora imirimo yo kubaka ibyumba bw’amashuri n’izindi nyubako mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC EAST mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Ngoma barasaba Rwiyemezamirimo ubakoresha kubishyura amafaranga yabo kuko ngo bamaze amezi agera kuri ane badahebwa. Abakoresha babo ni ukuvuga POINT CONSTRUCTORS LTD bavuga ko nta gikuba cyacitse kuba baratinze kwishyurwa gusa bagatanga ikizere ko mu cyumweru gitaha bazabishyura.
Aba bakozi barimo gukora imirimo y’ubwubatsi muri IPRC EAST baravuga ko bakorera Kampani yitwa POINT CONSTRUCTORS LTD.
Ubwo twagera ku cyicaro cya IPRC EAST twahuye na bamwe muri aba bakozi basohoka mu kigo bijujutira kutishyurwa amafaranga yabo ku gihe kuko ngo hari abamaze hafi amazi ane badahembwa kandi aho baba bakodesha amazu kuko baturutse mu tundi turere.
Umwe mubo twaganiriye uratashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Turakora ariko ntiduhembwa. Nkanjye natangiye akazi mu kwa kane ariko kugeza ubu sindahembwa. Uburyo mbayeho nanjye simbuzi, ntunzwe no kwikopesha ubu nsigaye nyura kuri Butike nkumva ngize isoni. Bamfitiye ibihumbi bigera muri magana atatu (300,000Frw)”.
Undi ati: Iwacu ni mu Karere ka Karongi mbayeho nkodesha ubu ngubu mfite imyenda y’amezi abiri y’ubukode”.
Aba bakozi barasaba ubuvugizi kugira ngo abashinzwe kubishyura babishyure ngo kuko babayeho nabi.
Undi muri bo ati: “Mutubarize kuko turababaye barebe uko badufasha kuko iwacu si inaha twaje kubera akazi none nta n’ubwo duhembwa.”
Umukoresha wabo ubahora iruhande aho bubaka ni Mbirinde Innocent avuga ko bagize ikibazo cy’amafaranga yatinze gusohoka bityo ko nta gikuba cyacitse agatanga ikizere ko muri iki cyumweru kitazazarangira basa
Ati: “Habayeho ikibazo cy’amafacture( inyemezabuguzi) yatinze kwishyurwa. Yatinze muri MINECOFIN ariko nta gikuba cyacitse tuzabishyura mu cyumweru gitaha. Ubu nta n’ibikoresho dufite kubera kubura amafaranga”.
Ishuri IPRC EAST n’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro ku rwego rwo hejuru. Inyubako zirimo kubakwa ubu ni izizigirwamo mu mwaka w’amashuri utaha 2014-2015. Abakozi bubakaga ubu bahagaritse gukora ngo kuko nta bikoresho byo kubakisha bihari bitewe n’ibura ry’amafaranga.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW