Digiqole ad

Remera- Hilux igonze umumotari Imana ikinga akaboko

Hari mu mu sa sita kuri uyu wa 16 Kanama, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yavaga i Remera mu Giporoso yerekeza kwa Lando yagonze umumotari wari uhetse umugenzi ariko Imana ikinga akaboko abari kuri moto barakomereka gusa.

Umupolisi ashusha aho impanuka yabereye mu rwego rwo kumenya uwaba yateje undi impanuka
Umupolisi ashushanya aho impanuka yabereye mu rwego rwo kumenya uwaba yateje undi impanuka

Uyu mu motari utabashaga kuvuga kubera ububabare, yari ahetse umugenzi w’umusore nawe wakometse ku gahanga. Moto ye yangiritse ku gice cy’imbere n’ingofero irinda umutwe irameneka.

Iyi mpanuka itari ikomeye yabereye hafi y’urusengero rwa Eglise du Nazareen Internationale i Remera, ibinyabiziga byombi bikaba byari mu cyerekezo kimwe.

Abamotari bavugaga ko uw’imodoka ariwe uhohoteye umumotari ashaka kumucaho. Uw’imodoka nawe akavuga ko uwa moto ari we wagendaga nabi.

Police imaze igihe isaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika mu muhanda kuko impanuka zimaze iminsi zitwara ubuzima bw’abantu.

Uyu mumotari yakomeretse ku gahanga kuburyo arabashaga kutuvugisha
Umumotari yakomeretse ku gahanga ku buryo atabashaga kuvuga
Iyi niyo modoka yagonze umumotari i Remera urenze gato kuri Come Again
Buri ruhande rwaregaga undi kugenda nabi mu muhanda

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish