Digiqole ad

Israel: Abaturage barasaba Ingabo kwigarurira Gaza

Ikinyamakuru The Jerusalem Post cyanditse ko mu myigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel abaturage basabye ingabo zabo IDF ko zagira vuba na bwangu zikigarurira Gaza kuko barambiwe ibisasu bibaraswaho na Hamas.

Abaturage bo muri Tel Aviv basanga imishyirano y'amahoro ya hato na hato ariyo ituma Hamas ikomeza kubarasa
Abaturage bo muri Tel Aviv basanga imishyikirano y’amahoro ya hato na hato ariyo ituma Hamas ikomeza kubarasaho

Aba baturage baturutse mu Mijyi myinshi ya Israel biganjemo abo mu gace k’Amajyepfo bari bafite ibyapa biriho amagambo agira ati: “ Abaturage baturanye na Gaza natwe turi AbanyaIsrael.”

Andi magambo yagiraga ati: “ Igisasu kimwe kirashwe muri Israel kiba gikabije cyane.”

Ku bindi byapa hariho amagambo asaba IDF ko yahita yigarurira Gaza vuba kuko ibisasu bya hato na hato bibarembeje.

Kimwe mu byapa cyari cyanditseho amagambo mu Cyongereza cyagiraga kiti: “The Good, The Bad and The Ugly” basa nabashaka kwerekana ko iby’imishyikirano y’amahoro ahora asinywa buri kanya ariko ibisasu ntibibure kuraswa babirambiwe.

Ariya magambo yakomeje agira ati: “If you want to shoot, shoot. Don’t talk” mu Kinyarwanda bivuze ngo: Niba ushaka kurasa, rasa! Wikirwira mu biganiro bidashira!

Hagati aho abanyamuzika ba Rock na Pop barimo abitwa Teapacks, Knesiyat Hasechel na Keren Peles barimo baririmba indirimbo zihimbaza Imana bayisaba gufasha IDF ikigarurira Gaza.

Abenshi mu bantu baje muri iyi myigaragambyo ni abana bato bambaye imyenda iriho ibara ry’umutuku risanzwe rimenyerewe ku byuma bivuza urusaku iyo hari ibisasu biri mu kirere cya Israel biturutse muri Gaza.

Aba bana batanze ubutumwa buvuga ko kuva bavuka batigeze babaho batumva impuruza z’uko hari ibisasu bigiye guterwa iwabo, bagasaba reroko ibishoboka byose byakorwa ariko ibyo guhorana umutima uhagaze bigashira.

Mayor w’Umujyi wa Tel Aviv Ron Huldai yavuze ko abaturage ba Tel Aviv n’indi mijyi yose yo mu majyepfo bazafatanya bakirindira umutekano bafatanyije na IDF.

Umwe mu bagaragambyaga yari afite icyapa cyanditseho ngo: “Ministre w’intebe Netanyahu ni umunebwe, agomba kwegura.”

Iyi myigaragambyo isaba ko Gaza yakwigarurirwa burundu na IDF, ije nyuma y’uko uwahoze ari umuyobozi  w’Inama  y’igihugu y’umutekano ya Israel Major Gen Yaco’oc Amidror nawe asabye ko IDF yarangiza burundu ikibazo cya Hamas yigarurira Gaza ikaba ubutaka bwa Israel ubuziraherezo.

Abayobozi bamwe ba Israel barimo umugore umwe w’Umudepite  witwa Ayelet Shaked  wasabye ko ababyeyi bose b’Abanyepalestine bakwicwa bagashira ngo kuko aribo babyara abana bakura bakazavamo ‘ibyihebe’ nk’uko abita.

Umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko ya Israel izwi ku izina rya Knesset witwa Moshe Feiglin mu  kiganiro yahaye ikinyamakuru Daily Mail  yasabye ko muri Gaza hakubakwa ibigo byakusanyirizwamo Abanyapalestine bakicwa nk’uko Abayahudi nabo bishwe n’Abanazi bo kwa Hitler guhera muri 1931 kugeza muri 1945.

Uyu mugore yigeze gusaba ko ababyeyi b'abagore  bose bo muri  Palestine bicwa
Ayelet Shaked  yigeze gusaba ko ababyeyi b’abagore bose bo muri Palestine bicwa
Umuvugizi w'Inteko ya Israel, Moshe
Umuvugizi w’Inteko ya Israel, Moshe Feiglin yasabye ko muri Gaza hashyirwa ibigo byicirwamo Abanyapalestine bizwi ku izina rya Concentration camps

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Ntibyoroshye pe!

  • Bavandimwe Isi irashaje ari uyu mû dépité n’uyu mugabo ntaho batandukaniye n’interahamwe zahekuye u Rwanda muri génocide kuko burya iyo uvuze ikintu uba ushobora no kugishyira mubikorwa déjà barinokubikora.

  • IYO UTANGA ITEGEKO RYO KWICA ABO UTAREMYE WUMVA WOWE NTA RUPFU RWAGUHANGARA?

  • Aba bases bameze nkakagame niwe Satanze itegeko ryo guhahanura indege yahabyara agirango ikibazo kirarangiye!!!!!!!! Ariko hahise hapfa one milion people,nabariya baswa rero baziko abanyepalistina aruduhinja wakwikorera uko ubyumva,reka bazabare nka kagame,ubundi wirebere uturambo twa abanyaislaheel

Comments are closed.

en_USEnglish