Ngoma: Arakekwaho guta uruhinja rw’amezi 6 ku mbuga y'umuturanyi
Ku mbuga yo mu rugo rw’umusaza Bakarebe Thomas utuye mu Mudugudu wa Rango, mu Murenge wa Kazo, Akagali ka Karama, mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba hatoraguwe uruhinja rw’amezi atandatu rwahajugunywe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane.
Ubuyobozi bw’akagali ka Karama buratangaza ko umukobwa witwa Vestine Uwubahimana ariwe ukekwaho guta uyu mwana ngo kuko yari asanzwe afitanye urubanza n’umuhungu wo muri uru rugo avuga ko ariwe wamuteye inda ariko umuhungu we akabihakana.
Mu masaha ya saa kumi n’igice zo mu rukerera kuri uyu wa kane nibwo abantu bajyaga ku isoko rya Kabarondo babonye uruhinja rw’amezi atandatu ruririra ku mbuga yo k’umusaza witwa Bakareke Thomas.
Bahagaritse amagare bari barimo gusunikaho ibyo bari bajyanye ku isoko bajya kureba uyu mwana baramutoragura bahita batabaza abaturage baho ndetse n’inzego z’ubuyobozi.
Bashakiye uyu mwana wari ukiri muzima ibyo kwifubika, bamushakira n’amata y’inshyushyu kuko yari ashonje, bisa naho Nyina yamutaye atabanje kumwonsa.
Umuyobozi w’Akagali ka Karama Nkerabahizi Cyprien aravuga Uwubahimana Vestine ariwe ucyekwaho cyane guta uru ruhinja kuko umuhungu waho yanze kwemera umwana we na Nyina.
Yagize ati:”Kubera ko uyu Vestine amaze iminsi aburana n’umuhungu wo kwa Bakareke turacyeka ko ariyo mpamvu yaba yatumye ajugunya uyu mwana imbere y’urugo r’iwabo.”
Kugeza ubu umwana ari muri uru rugo rwo kwa Bakareke Thomas ufatwa nka Sekuru mu gihe ngo bagishakisha Nyina w’uyu mwana wahise abura.
Uyu muyobozi w’Akagali arasaba abaturage ayobora kujya batanga amakuru hataragira ikibi kiba kandi anabasaba urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina bakifata byabananira bagakoresha agakingirizo, aho kubyara abo batateganyije cyangwa kwandura SIDA.
Yagize ati: “Uriya mukobwa hari abantu yari yarabwiye ko azajugunya umwana ariko ntibabitubwira. Iyo baza kubivuga ntibiba byabaye.”
Si ubwa mbere hagaragaye kujugunya abana muri aka kagali kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka hari n’undi mwana watoraguwe ku gasozi ahabwa umugiraneza w’umupasiteri wemeye kumurera.
Amakuru aravuga ko Vestine ukekwaho kujugunya uyu mwana yaba yerekeje mu Mujyi wa Kigali.
Elie BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW