Israel-Gaza: Bumvikanye ku gahenge k'iminsi itanu nyuma yo gukozanyaho
Ejo mu masaha y’ijoro ugendeye ku isaha y’i Kigali, indege za IDF zarashe muri Gaza zisubiza ibitero by’ibisasu bavuga ko Hamas yabarasheho. Uku gukozanyaho kwakurukiwe no kumvikana hagati y’abari mu biganiro mu Misiri ko bagiye kongera gushyiraho agahenge k’iminsi itanu hagati ya Israel na Hamas.
Hashize igihe impande zombi zemeranya ku masaha runaka y’agahenge ariko ugasanga buri ruhande rurekereje ko agahenge karangira rukarasa ku rundi hanyuma n’urundi rukarusubiza.
Abanyamakuru bari mu Misiri bakurikirana uko ibiganiro biri kugenda, bavuga ko nta ntambwe igaragara iri guterwa kuko iyo hari ibisasu bitewe kuri rumwe muri izo mpande, ibiganiro bisubira irudubi.
Umuvugizi wa IDF, Lt Col Peter Lerner yanditwe kuri Twitter ko ‘IDF itazi uwarashe kuri Israel ariko ko uwabikoze wese ari guhemuka cyane’
Nta mibare yabahitanywe n’ibi bisasu byarashwe sa yine z’ijoro muri Israel cyangwa muri Gaza iratangazwa .
Umunyamakuru wa BBC Kevin Connolly uri muri Gaza akurikije uko abona ibintu asanga ibiganiro by’amahoro mu minsi iri imbere bizaba bigoye cyane kugira icyo bigeraho kuko buri ruhande rutsimbaraye ku ngingo y’uko ibyifuzo byaryo aribyo byahabwa umwanya wa mbere.
Palestine irasaba ko Israel yakuraho akato yayishyizemo kuva kera naho Israel yo igasaba ko nta ntwaro n’imwe yarangwa muri Gaza.
Ku ruhande rumwe ariko Israel yemeye ko ishobora kureka uduce tumwe twa Gaza tugakomorerwa, tukavanirwaho akato yadushyizemo.
Ikindi bari kuganiriraho ni uguha Abanya Palestine uburenganzira bwo kuroba mu mazi ari mu gace batuyemo.
Kuva Israel yaba igihugu cyemewe na UN muri 1948, yahise yinjira mu Ntambara z’urudace ihanganyemo n’Abarabu bayishinja kwigarurira ubutaka bwa benewabo b’AbanyaPalestine.
IDF yaje kwigarurira Gaza muri 1967. Kuva ubwo ingabo zayo zihora zikambitse hafi aho mu rwego rwo kubuza umutwe wa Hamas kuarasa ku butaka bwa Israel. Hamas ni umutwe wa Politike na Gisirikare wiyemeje guhangana na Israel.
Undi mutwe w’Abanyepalestine ariko utagendera ku mahame ya politike akaze ki Fata, uyu mutwe wo kandi wemera ko Israel ari igihugu naho Hamas yo ntiyemera ko Israel yabaho ituranye na Palestine.
Ingabo za Israel zicunga imiyoboro yose y’itumanano ijya cyangwa iva muri Gaza haba ku butaka, mu kirere ndetse no mu mazi.
UM– USEKE.RW