Digiqole ad

13/08: Uyu munsi ni mpuzamahanga ku bakoresha imoso

Kuri uyu wa 13 Kanama ni umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso ku Isi. Uyu munsi uhuriranye n’uko mu Rwanda  hamaze kuvuka icyo umuntu yakwita “IJWI RY’ABAKORESHA IMOSO” “LEFT HAND INITIAVITE CENTER”

Mininistre w'Ibikorwa Remezo James Musoni ni umwe mu bakoresha imoso
Mininistre w’Ibikorwa Remezo James Musoni ni umwe mu bakoresha imoso

Abantu benshi mu Rwanda ntabwo bazi iby’uyu munsi nk’uko bitangazwa n’uyu muryango mushya utegamiye kuri Leta ugamije gufasha no kumvikanisha ko gukoresha imoso ari ibintu bisanzwe atari ubumuga, ibyago,amahirwe cyangwa umwaku.

Nubwo imibare ihinduka abasaga 15% by’abatuye Isi bakoresha imoso, abenshi muri bo bakaba ari abagabo, abakoresha imoso.

Ku isi ndetse no mu Rwanda by’umwihariko abantu ntibahuza ibitekerezo kumpamvu zo gukoresha imoso kandi nta bushake bakunze kubishyiramo, ahubwo babyitiranya n’ubumuga.

Iyo urebye mu mibanire ndetse no mu muco nyarwanda usanga abakoresha ukuboko kw’imoso hari uburyo bagiye cyangwa bagenda bafatwa imbere y’abakoresha indyo. Ibi bigaragarira mu mazina bagendaga bahabwa mu bihe bitandukanye. Ayo mazina nka Rumoso,Kamoso, Kaboko (hamwe na hamwe),Nyamoso,Nyarumoso,…

Abakoresha imoso kandi bakunze gufatwa ku buryo budasanzwe aho usanga bamwe bababona nk’abanyamujinya, abanyamushiha (cyangwa bagira amahane ya hato na hato) ndetse n’abantu badashoboye ibintu nk’uko abakoresha ukuboko kw’indyo babishobora; ndetse abajijutse bakunze kubita ba “Kagoshi” bituruka ku rurimi rw’Igifaransa“gauche”:ibumoso.

Iri vangura ritera cyangwa rishobora amakimbirane, n’ipfunwe ku bakoresha imoso ndetse ntibumvwe na bamwe mu bakoresha indyo.

Muri iki gihe, ari mu bihugu bikize ari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere isi yose yumvise akamaro ko kutavangura ibyiciro ibyo aribyo byose by’abantu,ndetse by’umwihariko ubu igihugu cy’u Rwanda kikaba kiri ku isonga.

Hambere wasangaga mu Rwanda hari abakubita abana babo bababuza gukoresha imoso bakifuza ko baguma mu rugo aho kujya kwiga;ngo uwo munyamwaku atabasebya(bakamenya ko ariho aturuka).

Umuntu ukoresha imoso aba yarabikuye ku babyeyi be cg se ku muryango mugari akomokamo (hereditary), hari n’ababa babiterwa  n’imikorere y’umubiri wabo bwite.

Uwabaga afite icyo kibazo cyo gukoresha imoso yafatwaga nk’utuzuye cg se umunyamwaku bityo uvuka ku babyeyi bajijutse agakubitwa kugeza amenye kwandikisha ukuboko kw’indyo n’iyo ibindi yabikoresha imoso. Abarimu na bo bagenzaga gutyo kugeza ubwo umunyeshuli wabo amenye gukoresha indyo.

Ibyo kuri ubu bifatwa nko guhohotera umuntu w’umunyamoso, kuko kugirango umwana  atangire kwiga gukora uturimo tunyuranye two mu rugo, atangirana no gukubitwa cyane cyane agakubitwa kuri uko kuboko bigaherekezwa n’amagambo amutota, ibyo bituma ahorana ubwoba, ipfunwe, ahora ashikagurika yikanga ko hari ugiye kumukubita.

Ikindi kandi mu muryango mugari (society) ntiboroherezwaga muri iki kibazo bafite. Kuri ubu rero umuryango w’abakoresha imoso “LEFT HAND INITIATIVE CENTER” urashaka ko abakoresha aka kaboko bafatwa nk’abandi kandi bakoroherezwa mu bintu bimwe na bimwe.

Ingero ku ntebe zifite aho kwandikira hasigaye hakorwa iz’abakoresha imoso n’abakoresha indyo.

Kugeza ubu hari ibibazo hagati y’ukoresha imoso n’ukoresha indyo kuko hari ibyo batumvikanaho nko kuranga amerekezo y’ikintu cg se kuranga umwanya  giherereyemo.

Perezida Obama, umwe mu bakomeye ku isi bakoresha imoso
Perezida Obama, umwe mu bakomeye ku isi bakoresha imoso

Ingero:

⦿Ukoresha imoso ashobora kuvuga ko inzu runaka iherereye mu kuboko kw’indyo ku umuhanda, mugihe ukoresha indyo ashobora kuvuga ko iherereye ibumoso bwawo.

⦿ Ku bakristu gatolika,gukora ikimenyesto cy’umusaraba bisaba byanze bikunze kugikoresha ukuboko kw’indyo kandi bigakorwa uva kugahanga ugana ku mutima(mu gituza) uva ku rutugu rw’ibumoso werekeza ku rw’iburyo.Ibyo bishobora ku bangamira ukoresha imoso.

⦿ Ku bakristu bose muri rusange hari ingero nyinshi muri Bibiliya zivuga uburyo ukuboko kw’ibumoso cyangwa umwanya w’ibumoso, ibumoso bw’umuntu cyangwa bw’ikintu ari ahantu cyangwa umwanya mubi. Ingero: “Azashyira intama iburyo bwe n’ihene ibumoso,…[Matayo25,33]” hakomeza havugako ab’iburyo bazahabwa umurage ab’ibumoso bagacibwa.Nyamara ibi ntibikwiye kuba intandaro yo kudafata abakoresha imoso nk’aho nabo baba ari nk’abanyamahi rwe make cg abateramwaku (les gens de mauvaise augure) hakwiye kurebwa ko no gufata imoso ho urugero byari gushoboka kandi ikaba ari n’imvugo shusho(language image).

⦿Mu muco nyarwanda habaho ukuboko k’umugabo n’ukuboko k’umugore. Iyo umugore yicaranye, agendana n’umugabo we umwanya we ni ibumoso bw’umugabo.

Ibi byashakaga kuvuga ko umugore adafite icyubahiro kimwe n’icy’umugabo nk’uko ukuboko kw’imoso kudafite ubushobozi  bumwe n’ukuboko kw’indyo.Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo abakoresha imoso bakurikiranywe bagakoresha imoso nk’uko bavutse bituma bakoresha impano zabo ndetse bikabavira mo ubuhanga mu byo bakora.

Mu bihugu byateye imbere abantu bakoresha imoso bafatwa nk’abandi ahubwo bahabwa umwihariko iyo bakiri bato mu burezi kugira ngo bamenyere gukoresha ibikoresho byabakoresha indyo,ndetse  bagahabwa nibibafasha kurusha ho.
Mu Rwanda abana cyane cyane abiga mu mashuli abanza(primaire), bavuga ko hari abatotezwa bitewe n’ikigo cyangwa umwarimu bikabaviramo guta amashuli, gutsindwa cyangwa guhindura ikigo bazira gukoresha imoso.

Iyo urebye usanga nta nyandiko ivuga cyangwa irengera abakoresha imoso ,LEFT HAND INITIATIVE irashishikariza cyane cyane abo bireba ko uwo icyo kibazo cyibayeho umuntu akwiriye guhamagara inzego zibishinzwe zikamufasha, ibyo kandi yasanze bidahagije ,ahubwo habaho amabwiriza yafasha ababyeyi ,abana ,abarezi kugira ngo bamenye inshingano zabo aho guhana bene abo bana.

Left Hand Center ([email protected]) irifuza gufatanya n’inzego zifite uburezi mu nshingano zabo kugira ngo aba bana bitabweho kand babe bagenerwa ibyabafasha hakirindwa imvune bahura na zo mu gukoresha ibikoresho bimwe na bimwe.

Ninayo  mpamvu Left Hand Initiative Center yiyemeje guhaguruka kugirango ishakashake ibyo bibazo bizwi n’ibitaragaragara abakoresha ukuboko kw’imoso bahura nabyo.

Uhuru Kenyatta nawe akoresha imoso
Uhuru Kenyatta nawe akoresha imoso
Patrick Sibomana (Pappy) uherutse gutsinda Penaliti yasezereye Congo Brazzaville nawe akoresha imoso muri  byose
Patrick Sibomana (Pappy) uherutse gutsinda Penaliti yasezereye Congo Brazzaville nawe akoresha imoso muri byose
Laura Chinchilla wari Perezida wa Costa Rica kugeza mukwa gatanu 2014
Laura Chinchilla wari Perezida wa Costa Rica kugeza mukwa gatanu 2014

Bamwe mu bantu bazwi bakoresha Imoso:

James Musoni (Rwanda MININFRA)

Sibomana Patrick (APR FC)

Kalisa Jean Paul bitaMourinho (umutoza w’umupira w’amaguru)

Uhuru Kenyatta (Perezida wa Kenya)

Harry S. Truman  (1884-1972)

Gerald Ford  (1913-    )

Ronald Reagan  (1911 –    )

George H.W. Bush  (1924-    )

Bill Clinton  (1946-    )

Barack Obama  (1961-    )

Steve Forbes, (Forbes Magazine)

Felipe Calderon (Wari Perezida wa Mexique kugeza mu 2012)

David Cameron (wari ministre w’Intebe w’Ubwongereza)

Laura Chinchilla (wahoze ari Perezida wa Costa Rica)

Julius Caesar, Roman general

Napoléon Bonaparte (?), French emperor

Uwami  Louis XVI w’Abafaransa

Queen Victoria w’Abongereza

Prince William w’Abongereza

Fidel Castro, wa Cuba

Benjamin Netanyahu, Ministre w’intebe wa Israel

Ehud Olmert, Wahoze ari Ministre w’intebe wa Israel

Henry Ford, uzwi ku modoka za Ford

David Rockefeller, umunyamabanki ukomeye cyane ku Isi

Phil Collins (umunyamuzika)

Angelina Jolie ukina za filimi

Nicole Kidman ukina za filimi

Bruce Willis ukina za filimi

Oprah Winfrey uzwi kuri cyane mu biganiro kuri TV

Johan Cruyff (football)

Pelé -Edson Arantes do Nascimento (football)

Diego Armando Maradona (football)

Romario (football)

Hugo Sanchez (football)

Thomas Voeckler (unyonga amagare)

Oscar de la Hoya (boxing)

Valentino Rossi (Formula One)

Larry Bird (basketball)

Bill Russell (basketball)

Rafael Nadal (Tennis)

Morgan Freeman (umukinnyi wa filimi)
Kady Gaga (umuhanzi)

Celine Dion (umuhanzi)

Bill Gates (umuherwe wa mbere ku isi)

Whoopi Goldberg (umuhanzi)

Eminem (umuraperi)

Abandi uzi bazwi mu Rwanda bakoresha imoso ni bande?

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • UHURU KENYATTA, NANJYE

  • Nanjye niyo nkoresha

  • ngirango iki nigihe kiza kuko twarahohotewe bikabije rero uyu numwanya wo gufasha abakiri bato kuko twebwe turakuze ntanuwakongera kudufata uko yiboneye so how can i join left hand initiative?munsubize

  • Icyo navuga ni uko turi abantu nk’abandi, ariko rero,iyonibutse inkoni nakubiswe primary yose. iyo nzibutse, birandenga!!!!!! Gusa  ntibyambuzaga gutsinda kandi neza.

  • MUSANGANTWALI Egide

    • NANGE NKORESHA IMOSO KDI NUMVA MBYISHIMIYE .

  • Njye mbona nabwo ari ukubahohotera kuko niba bafashe umunsi umwe(1 day) wonyine mu minsi 366 igize umwaka bakaba ariwo babaharira (babaha) iyindi yose igaharirwa abakoresha indyo !! kabsa njye ntago mbyemeye nibura badahariwe 1/10 !!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish