Digiqole ad

USA irasaba EAC gufatira ibihano abahanganye muri South Sudan

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’abari  muri IGAD( Inter-governmental Authority on Development) barateganya guterana bakigira hamwe ku ngamba zafatirwa abahanganye mu gihugu cya Sudani y’epfo. USA yo irasaba ko bafatirwa ibihano bikarishye.

John Kerry arasaba ko abahanganye muri Sudani y'epfo bafatitwa ibyemezo bikaze
John Kerry arasaba ko abahanganye muri Sudani y’epfo bafatitwa ibihano bikaze

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 11 Kanama ibihugu bya USA, Norvège n’Ubwongereza byasabye ibihugu bigize umuryango wa EAC kwicarana bikaganira ku cyakorwa kugira ngo abahanganye muri Sudani y’epfo barekeraho imirwano.

Mu magambo yumvikanamo uburakari, Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry yikomye impande zombi ngo kuko zananiwe guhura ngo ziganire ku bibazo zifitanye kandi zari zahawe umunsi ntarengwa wo kuwa 10, Kanama( hari ku wa mbere w’iki cyumweru turumo).

Mu itangazo ibiro bya Kerry byasohoye ejo ryagiraga  riti: “Mwananiwe guhura ngo muganire ku cyagurura amahoro none abantu bakomeje gupfa.

Nsabye nkomeje ibihugu bigize IGAD n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe guhura bagafatira ibihano bikaze impande zihanganye muri Sudani y’epfo maze amahoro akagaruka mu baturage.”

Amatangazo nkayo kandi yatanzwe n’abahagarariye ibihugu bya Norvège n’Ubwongereza nabo basabye IGAD gukora ibishoboka byose abahanganye muri Sudani y’epfo bagasubiza inkota mu rwubati, amahoro akagaruka.

Kugeza ubu ariko ntabwo italiki iyi nama izaberaho iratangazwa, ariko Radio Tamazuj yo muri Sudani y’epfo ivuga ko umuvugizi wa President wa Sudani y’epfo witwa Ateny Wek yemeza ko President  Salva Kirr azajya muri Ethiopia mu mpera z’iki cyumweru.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn nawe yasabye ko abakuru b’ibihugu bya EAC bari no muri IGAD  bagira uruhare mu gutuma ibice bihanganye byumvikana.

Hailemariam  yongeyeho ko abahanganye muri Sudani y’Epfo nibadakurikiza ibyo IGAD izameranyeho muri iriya nama, hazafatwa ingamba n’ibihano biremereye.

Abantu barenga ibihumbi 10 baguye mu ntambara  hagati y’ingabo za Leta ya Sudani y’epfo hamwe n’inyeshyamba zakurikiye Riek Machar wahoze yungirije President Salva Kirr yatangiye mu Ukuboza umwaka ushize.

Abagize  IGAD bari gutegura uko hazashyirwaho Leta y’inzubacyuho ihuriweho n’abagize ibice bihanganye.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bagize Komite zihagarariye abahanganye muri Sudani y’epfo bicaye hamwe kuri uyu wa  mbere bagirwa inama n’inararibonye mu gukemura amakimbirane z’uko bakumvikana, igihugu kigatekana.

Riek-Machar-ari-kumwe-na-Perezida-wa-Sudan-ya-Ruguru-Omar-al-Bashir-AFP
Riek Machar ubwo yasuraga Omar-al-Bashir: AFP

Kuri uyu mbere umukuru w’inyeshyamba zo muri Sudani y’epfo, Riek Machar yasuye President wa Sudan Omar LE Bachir. Machar yavuze ko uru rugendo yarukoze mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo inyeshyamba ayoboye zifitanye na Leta ya Juba.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish