Digiqole ad

Joe YAGARUTSE. Ati "Nta bitangaza nzanye"

Saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu wa 11 Kanama 2014 nibwo Ambasaderi Joseph Habineza yari asohotse mu kibuga cy’indege, yakiriwe n’abanyamakuru, abo mu muryango we n’abakozi bamwe ba Ministeri y’umuco na Siporo agarutse kubera umuyobozi. Mu byo yatangaje akigera i Kigali yavuze ko nta bitangaza aje gukora.

Joe ageze i Kigali
Joe ageze i Kigali

Ananiwe mu maso ariko amwenyura, Amb Joseph Habineza yabwiye abanyamakuru ko ataje gukora ibitangaza, ariiko azafatanya n’ikipe y’abakozi ba Ministeri ayoboye kunoza ibijyanye n’umuco, imyidagaduro n’imikino ashinzwe.

Yavuze ko ashimira Perezida Kagame wamushyize mu mwanya yahozemo ndetse avuga ko yishimiye cyane uko abanyarwanda bamugaragarije ibyishimo, ngo yifuza ko impundu zitavamo induru.

Avuga ko kuba aje muri CECAFA Kagame Cup na CHAN atakwizeza abanyarwanda ibitangaza azakomeza gukora uko ashoboye ariko bizaterwa nuko abanyarwanda bazamufasha.

Amb. Habineza yatangaje ko ejo azajya ku kibuga kureba umupira mu iri kuba ya CECAFA Kagame Cup. Asaba buri wese kumufasha kurangiza neza izi nshingano yahawe.

Kuri we haba mu mikino no mu muco bikwiye kubyazwa umusaruro (ifaranga)  kuko umwihariko w’Abanyarwanda udakwiye gushimisha abantu gusa ahubwo ukwiye kubashimisha bashyira n’akantu mu mufuka.

Abajijwe icyo azakora kubyo yabwiwe ko Miss Rwanda bamuhaye imodoka ishaje, yasetse maze ati “ Numvise bavuga ngo Miss Rwanda bamuhaye ingorofani aho kumuha imodoka, ibi  tuzicara hamwe  n’ababishinzwe turebe icyo twakora. Sinzakubitaho inkoni ngo byose bikemuke ariko tuzagerageza

Mu byumweru bitatu bishize nibwo Perezida wa Republika yahinduye bamwe mu bagize Guverinoma, n’ubwo n’umuyobozi wayo yahindutse ariko inkuru yavuzwe cyane kuri iri hinduka ni igaruka rya Ministre Joseph Habineza.

Tariki 16/02/2011 nibwo yari yeguye nyuma y’imyaka hafi itandatu ayoboye imikino n’imyidagaduro mu Rwanda. Nyuma gato yagizwe uhagarariye u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Joseph Habineza akundwa cyane n’urubyiruko kubera  ibikorwa yakoze ubwo yari ashinzwe umuco imikino n’imyidagaduro, by’umwihariko kubera amagambo ye y’ikizere.

Nyuma gato yo kwegura ku mirimo ye kubera amafoto yari yakwirakwijwe ku mbuga za Internet, yahaye ikiganiro abanyamakuru maze agira ati “njyewe ni njyewe, na Leta ni Leta, gusezera kwanjye ni ukudaha umwanya abashaka gusebya Leta bampereyeho”.

Bikimara gutangazwa ko Amb. Joseph Habineza yongeye kugaruka kuyobora Ministeri y’umuco na Siporo, ku mbuga nkoranyambaga benshi bahise batangira kumugaragariza ibitaragenze neza adahari.

Lauren Makuza ushinzwe umuco muri MINISPOC n'abo mu muryango wa Amb Habineza barebaga buri kanya ko ariwe uhingutse
Lauren Makuza ushinzwe umuco muri MINISPOC n’abo mu muryango wa Amb Habineza barebaga buri kanya ko ariwe uhingutse
Yahageze yishimye ariko ubona ananiwe
Yahageze yishimye ariko ubona ananiwe
Yavuze ko yizeye kugera kuri byinshi hamwe n'ikipe y'abo bazakorana
Yavuze ko yizeye kugera kuri byinshi hamwe n’ikipe y’abo bazakorana
Byari ibyishimo kuri we kugaruka gukorera mu rugo no kubona inshuti
Byari ibyishimo kuri we kugaruka gukorera mu rugo no kubona inshuti
Yari agiye kuva ku kibuga cy'indege atashye
Yari agiye kuva ku kibuga cy’indege atashye
Yinjiye mu modoka
Yinjiye mu modoka

 

 Photos/Eric Birori/UM– USEKE

Eric BIRORI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nasomye ku sites nyinshi zivuga uyu mugabo. Ariko njyewe mfite ikibazo. Ndabaza rwose ntihagira unyumva nabi. Uyu mugabo bagize igitangaza ni iki yaba yarakoze kidasanzwe? Ni umusilikari se waba warwanye urugamba rukomeye cyane. Abamuzi neza mumbwire nanjye mumenye.

    • Uyu mugabo benshi ntibazi ibigwi bye. Njye reka mbabwire bimwe. – Ari mubantu bateje imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda akinana na ba MAKUZA Bernard, Ryambabaje n’abandi. Abamuzi muri Saint Fidele bababwira. – Ari mubantu bambere mu Rwanda bize ikorana buhanga INFORMATIQUE akaba arinabyo yakoragamo muri ELECTROGAZ na BRALIRWA, – Yakoreye isosiyete izwi kwisi ya HEINKEN muri Nigeria aho yashimiwe kuyiteza imbere mu kumenyekanisha ibikorwa byayo henshi muri afrika. – Yabaye Ministre wicyahoze ari MIJESPOC.  – Niwe wagaruye umuco wogutora ba MISS ubwo abadepite barimo KAKA na Roza KABUYE, bari baratoye itegeko rivanaho icyo gikorwa. – Yazanye aba Stars benshi mu rwanda ari aba foot, Muzika ndetse n’abanditsi bibitabo….. Mubindi ni umuntu wipfura, si nkazazindi zishyira inda imbere. Ashobora kumara amasaha 24 atararyama…. Agira igikundiro, akanezerwa, si hypocrite ari nayo impamvu abamugirira ishyari byoroshye kumubona, ntagira amatiku, akunda guseka, akamenya kubana na bose,… muri make, ni umwe mubanyarwanda bacye bakundwa na benshi, harimo n’abo bakobwa bafotanijwe nawe. nubwo ntawubura umwanzi. Abamurwanya, n’abafite isyari, ibigwari byananiwe gukora ibyo bashinzwe, n’ababura icyo bavuga bakavuga ubusa…. Hari n’ababaho bagira umutima mubi gusa… NGUWO HABINEZA JOSEPH, Joe, umwana w’inuyamirambo, umunyamugi…. Agira n’amakosa make. Ntazi gutandukanya inshuti, n’indyandya, n’abashinyaguzi. Agirira umuryangowe umwanya muto, ariyibagirwa cyane, agatwarwa n’iraha ry’akanya gato…

  • Nanjye mfite ikibazo nk’icya Bigango uyu mugabo mwatubwira ibigwi bye?

  • Bigango

  • Nta bigwi afite bihambaye, yayoboye ministere ya sport mbere akaba yarakundwaga n’urubyiruko cyane, ariko icyatumye amenyekana cyane n”uburyo yitwaye abyinana n’abakobwa ndetse amafoto ye agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyamahanga, akajyanwa guhishwa muri Nigeria niba ariko nabivuga, ubwo yari ambassadeur w’u rwanda muri Nigeria. None yagaruwe ku mwanya we muri Minispoc ngayo nguko!!!!!

  • Habineza gusa icyo azwiho nuko ashobokanye n’urubyiruko rwiki gihe naho ibigwi byo ntabyo afite igisubizo Ninasky yabahaye nicyo gusa kubabanye nawe ngo agwa neza akunda abantu ntabwo ari umugome abakoranye nawe baba bamushima nabaturanye nawe ni sociable cyane ni umugabo ugira ubumuntu n’ishyaka ry’igihugu cye ariko aze yiyubahe ntazongere kugaragara mubintu bibi

  • ikizere abanyarwanda bafitiye joe ntazabatenguhe ahubwo azakore uko ashoboye kose abashimishe kuko nicyo bamutezeho gusa ntawabura gushimira Kagame kuba yarongeye kumusubiza muri guverinoma.

  • joe ni umukozi mwiza kuba yaragaruwe ni uko kubwikizere yagiriw kandi ibi byose biterwa nuko yari yitwaye mu myaka yigeze kuyobora iyi minisitere icyambere rero kuri habineza ni ukutazatenguha uwnogeye kumugirira ikizere

Comments are closed.

en_USEnglish