Digiqole ad

Ibihano bigenerwa abashoferi byakubwe inshuro icyenda

Kacyiru – Gasabo – Gukuba inshuro icyenda ibihano ku makosa akorwa n’abatwaye imodoka ni umwanzuro wa karindwi (7) mu myanzuro yatangajwe kuri uyu wa 11 Kanama, ivuye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje minisiteri zitandukanye n’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano n’ubuzima bw’abaturarwanda.

Ministre w'Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, Ministre w'ibikorwa remezo James Musoni na Ministre w'umutekano mu gihugu SHeikh Mussa Fazil Harerimana bari bayoboye iyi nama
Ministre w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, Ministre w’ibikorwa remezo James Musoni na Ministre w’umutekano mu gihugu SHeikh Mussa Fazil Harerimana bari bayoboye iyi nama

Mu minsi itarenze ine ishize abantu barenga 30 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda ahatandukanye mu gihugu.

Ingamba zikarishye zashyizweho mu rwego rwo guhangana n’izo mpanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu.

Iyi nama y’uyu munsi yateraniyemo abayobozi ku nzego zo hejuru barimo ba Ministre w’Ingabo, Ministre w’ibikorwa remezo, Ministre w’umutekano mu gihugu, Ministre w’Ubuzima, Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, abayobozi b’Intara enye z’igihugu n’uw’umujyi wa Kigali, umuyobozi mukuru wa Polisi n’abandi

Impanuka zo mu muhanda Polisi ivuga ko akenshi ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, gutwara banyoye ibiyobyabwenge, umuvuduko ukabije n’imodoka zitagenzuwe.

Muri aya mezi ane ashize impanuka zatwaye ubuzima bwa benshi by’umwihariko mu mpera z’iki cyumweru dusoje aho zahitanye ubuzima bw’abaturarwanda bagera kuri 30 harimo imwe yahitanye abagera kuri 12 mu muhanda Muhanga-Kigali.

Ingamba ziri gufatwa zirimo no gukaza ibihano ku makosa yo mu muhanda ngo ni izigamije guhindura imyumvire y’abatwara ibinyabiziga kugirango barusheho kwita ku buzimwa bw’abo batwaye.

ACP Theos Badege umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda asoma umwanzuro wa karindwi  wo gukuba inshuro icyenda ibihano ku bafatiwe mu makosa mu muhanda, yagize ati;

Kongera ibihano abashoferi,  aha byumvikane neza ko itegeko ryemerera abashinzwe gutora iri tegeko gukuba kugeza ku nshuro icyenda ibihano byari bisanzwe bigenerwa Abashoferi hagamijwe kugera ku mutekano uhamye wo mu muhanda”.

Iyi myanzuro uko ari 14, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’ubugenzacyaha yatangaje ko yose igomba kubahirizwa kimwe kugirango umubare w’abahitanwa n’impanuka mu mihanda ugabanuke.

Imyanzuro 14 ijyanye no kurwanya no gukumira impanuka
  1. Kwihutisha ivugurura ry’amategeko yo mu muhanda.
  2. Gushyiraho no kongera “Dos D’ane” (road humps) ndetse n’ibyapa ahakomeje kubera impanuka nyinshi mu gihugu
  3. Gufatiira impushya z’abakoze amakosa yateye impanuka.
  4. Gushyira ibyuma bipima umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’imodoka nini nk’amakamyo
  5. Kongera ingufu mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’ibinyabiziga “ Technical Control”.
  6. Kongera inyigisho zigamije guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda ( abashoferi, abagenzi).
  7. Gukuba kugeza ku nshuro icyenda ibihano byari bisanzwe bigenerwa abashoferi baguye mu makosa
  8. Gushyira ingamba zo guhagarika imodoka zinyuranyije na Volant (aho batwarira) zemewe mu Rwanda
  9. Kongera umubare w’abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda n’imodoka zikora ubugenzuzi mu muhanda, n’ibyuma bipima umuvuduko w’imodoka.
  10. Gukaza ubufatanye hagati y’abafite mu nshingano zabo gutwara abantu n’ibintu ( amashyirahamwe atwarwa abantu, Ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda RURA, ibigo by’ubwiteganyirize, MINALOC, MININFRA, n’inzego z’umutekano.
  11. Gushyiraho amasaha umushoferi atagomba kurenza kugira ngo aruhuke.
  12. Kugena ahantu abashoferi bagomba guparika imodoka zabo zikaruhuka nabo ubwabo bakaruhuka.
  13. Kugenera ibihano bikomeye abakoresha telefoni batwaye ibinyabiziga.
  14. Kwegereza ibikoresho by’ubutabazi mu Ntara zose kugira ngo ahabaye impanuka babone ubutabazi bwihuse.

Abajijwe igihe iyi myanzuro izatangira kubahirizwa, Ministiri w’ibikorwa remezo, Musoni James yagize ati “ kuva ubu imaze gutangazwa irahita itangira kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa”.

Abayobozi b'inzego za Polisi, ingabo, Intara na za Ministeri zimwe na zimwe bari bahari
Abayobozi b’inzego za Polisi, ingabo, Intara na za Ministeri zimwe na zimwe bari bahari
Abayobozi b'Intara enye z'igihugu bari muri iyi nama
Abayobozi b’Intara enye z’igihugu bari muri iyi nama
IMG_6475
Aimé Bosenibamwe uyobora Amajyaruguru na Alphonse Munyantwari uyobora Amajyepfo
Caritas Mukandasira w'Iburengerazuba na Odette
Caritas Mukandasira w’Iburengerazuba na Odette Uwamariya uyobora Intara y’Iburazuba
Minisitiri Musoni James avuga ko ibishoboka byose bigomba gukorwa ngo ubuzima bw'abakoresha imihanda bubungabungwe
Minisitiri Musoni James avuga ko ibishoboka byose bigomba gukorwa ngo ubuzima bw’abakoresha imihanda bubungabungwe
Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana
Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana
IMG_6499
Dr Agnes Binagwaho avuga ko ubuzima bwa buri munyarwanda buhenze bukwiye kubungwabungwa no mu muhanda
Ministre w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka, Ministre w'Ingabo Gen James Kabarebe na Ministre w'Ubutabera bari muri iyi nama ivuga ku kibazo cy'impanuka
Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe na Ministre w’Ubutabera bari muri iyi nama ivuga ku kibazo cy’impanuka zimaze iminsi ziba
IMG_6498
IGP Emmanuel Gasana umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda
IMG_6481
Ludovic Twahirwa umuyobozi w’impuzamashyirahamwe  y’abatwara abagenzi mu gihugu


Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mbega, ibi bakoze babyubahirije impanuka zagabanuka. Cyane cyane abavugira kuri phone batwaye abagenzi n’ababanza gufata kamwe (akamogi) bakabona gutwra abagenzi. Police mube maso natwe turabafasha. mitegure turajya tubaha amakuru umunsi ku munsi. Many thanks

  • nibyo hagomba gufatwa ingamba zikomeye kugirango impanuka zigabanuke rwose kuko birakabije banza abashoferi bo muri ino minsi basigaye banywa ibiyobyabwenge kuko 98% byizi mpanuka biratwerwa n’umuvuduko ukabije gusa ubwo leta ibihagurukiye twizere ko impanuka zigiye kugabanuka kuko ubu gufata taxi cg gukora urugendo urabanza ukaraga abo usize mu rugo

  • Rwose ibi ni byo pe. bongereho no gushyiraho amahugurwa y abashoferi kugirango barusheho kugira uburere no kumva agaciro kubuzima bw abagenzi.

  • Imodoka zinyuranyije na Volant (aho batwarira) zemewe mu Rwanda, ubwo ni ukuvuga ntamodoka yo muri east africa izongera kwinjira mu rwanda se? Ahubwo mubuze kwinjira biriya bimodoka by ibishinwa bimeze nk impapuro

  • Abashoferi bo mu rwanda abenshi nabantu batize andi mashuri asanzwe kuburyo kumenya agaciro ka muntu kuribo biracyari kure cyane , iyo wumva imvugo bakoresha byonyine bikwereka ko imyumvire yabo iri hasi cyane nta kinyabupfura rwose bagira , bambara nabi nabanyamwanda ku mubiri no mu bwonko, rero hakwiye amahugurwa yibanze kuri icyo gice cyabanyarwanda ku gaciro kubuzima bwamuntu… ataribyo baratumaraho abantu!!

  • Jyewe ntwara imodoka imyaka myinshi, ibibazo biterwa n’abashoferi batwara coaster birakabije, harubwo ubona imyitwarire yabo ukibaza niba ari abanyarwanda bikakuyobera. Nibafatirwe ibihano bikaze ariko ntihibagirane n’abatwara za moto. Jye hari igitekerezo natanga: Mfite ubushobozi, nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwahabwa aba motari nibura badafite amashuli atandatu yisumbuye kuko kimwe nabatwara izi modoka zitwara abagenzi. Kuko ubona imitekerereze yabo n’imyitwarire yabo  baramutse barize, ariya makosa ntiyabaho. Ikindi, amasomo y’amategeko yo mu muhanda yakwigishwa muri secondary school bityo abana barangiza amashuli yisumbuye bose bakaba bashobora kubona impushya bigakorerwa n’ibizamini. Kandi hari byakongera mu gihugu cyacu. Aba bayobozi bateranye uyu munsi ndabashimiye ariko n’iki gitekerezso cyanjye n’ubwo ntari intumwa ya rubanda, bacyigaho da.

  • muzashyire na caméra ku modoka zizajya zerekana uwakoze amakosa igihe impanuka yabaye. Bifasha mu kumenya uhanwa nyuma y’impanuka ndetse no mu kwishyura Assurance. (muzarebe kuri youtube hariho filmes ziba zafashwe na bene izi cameras zo mu burusiya zerekana uko impanuka ziba zabaye.)

  • abikorera kugiti cyabo bakoresha abakozi nk’imashini ,nihashyirweho amategeko arengera abakozi ntiharebwe inyungu zabarwiyemeza mirimo  gusa ,nkubu wambwira ute ukuntu securite agenerwa amafaranga 120000 n’umukiriya nyuma company ye ikamuhemba 40000,murumva abana babanyarwanda tutagurishwa se?

  • Jye muri make ndabona hakwiye Ingando kubashoferi zabafasha kumenya gukunda igihugu n’abanyarwanda , singombwa bose ko bazibokamo, ariko nibura abazivamo abandi bazabigiraho byinshi, bigakorwa kuburyo buri shyirahamwe ryoherezamo abashoferi, umubare nawo wagenwa nubushobozi bwo kubahugura bwaboneka, ikindi amashyirahamwe bakorera mumitungo afite yagira uruhare mugutegura aya mahugurwa, nubwo bajya bahugura nibura abantu 300 buri mwaka haricyo byabafasha mukongera ubumenyi bwimirimo bashinzwe, kuko kugeza ubu hari urusobe rwibibazo biri mubashoferi, icyambere cyagarutsweho na benshi nukuba ziriya mushya zitangwa hatarebwe ubumenyi bushingiye kumashuri, icyakabiri abakoresha impushya za pilate( abo abenshi ntibaba bazi nibinyabiziga batwara) icyagatatu, ibiyobyabwenge n’ubusinzi biranga abashoferi benshi, ibyo bose umuti nukwigishwa.

  • Nshimye igitekerezo cy’aba bayobozi rwose kuba bagiye guhagurukira ikikibazo cy’impanuka.ariko icyo mbona gukuba incuro 9 byo by atekerezwaho neza kuko uzasanga dufatiriye permit nyinshi banyirazo barabuze ubwishyu aho niho haza turuka utanga za ruswa,usange na leta irahahombeye.exempleumuvuduko wari 50.000 ubwo uzaba 450.000 ibintibya koroha thx that is my suggestion.

  • Jye ndabona ikibazo atari ukwiga amashuri menshi nkuko mubivuga ikibazo nuburere kandi ntibubonerwa mwishuri abashoferi muri iki gihe sinzi icyo bikanze rwose ntakinyabupfura, bagenda batukana, bitaba amatel uko bashaka kandi batwaye abantu baba basa nabi kuburyo twe tuzinduka tujya kukazi usanga umushoferi ugirango yaraye mukabari jye ndemeranya nabavuga ko bakwiye kwigishwa, bagahugurwa kumyitwarire no kugaciro k’umuntu bityo nabo bakakiha ikindi twasaba abanyarwanda nukudahishira ikibi babonye kubashoferi wagera kumupolisi ugahita ubimubwira kuburyo basigara batinya. turashimira cyane aba bayobozi ibi bishyizwe mubikorwa impanuka zagabanuka pe

  • Ese ko kuvugira kuri phone ufite n’umuvuduko ariyo mpamvu yambere nabonye itera impanuka? ni gute police izashobora kumenya umushoferi uvugira kuri phone atwaye kandi baba batari kumwe?

  • Ese ko kuvugira kuri phone ufite n’umuvuduko ariyo mpamvu yambere nabonye itera impanuka? ni gute police izashobora kumenya umushoferi uvugira kuri phone atwaye kandi baba batari kumwe?

  • Ikibazo nikigwe bagihereye mumizi hamenyekane igituma impanuka zitagabanuka.. Njye mbona usibye na stress abashoferi bakoreraho, hari no gutinya kubahana iyo biruka kubera ba nyiri imodoka usanga ari ba kaganga. None se wasobanura ute ukuntu usanga police mumuhanda yifatira camionette zitwaye ibyo abaturage bakeneye, nyamara coasteri zibanyuraho inkungugu zanabakenetse? Niki gituma abazitwara badatinya police nkabandi bari mumuhanda? Abo bajya kubakira ibyangombwa iyo bafashwe nibabe aribo babazwa ubuzima bw’abanyarwanda bari gushira bo bibereye munyungu zabo. Nibabe aribo bajyanwa mungando maze RURA yigane nabo uburyo ubuzima bw’abantu butabangamirwa n’inyungu zabo. Bumvishwe uburyo abakozi babo batagira stress kuko nibyo bitera impanuka zahatonahato. Ikindi umuntu yibaza nukuntu ubona imodoka zitwara imbaga ziba zigenda zita amapieces nyamara zigahabwa control technique abantu bagaceceka nkaho batabona ko harimo ruswa.Abagenzi tubirenganiramo kuko iyo iri kumurongo ntakundi twabigenza tuyijyamo tukagenda dusenga.

    • Uvuze ukuri pe! Ahubwo hari ikintu njya nibaza kikanyobera:amafuso yose n’andi mamodoka mato atwara imizigo ahorana amakosa? Ntishobora guca kumupolisi atayihagaritse! Ahubwo abazitwara bagera iyo bajya ryari?Nyamara za Coaster ziba zibacaho ziguruka bazireba, ntawe upfa kuyihagarika.Ntawabura gukeka ko harimo ibanga.Ese ko mbona mubihugu byateye imbere amabus yaho batabuza abayatwara gukoresha telephone ? Ahubwo zo ziba zirimo na telephone fixe, microphone, icyombo, TV, compteur ya cash,….mbese tableau de bord iba iriho byinshi kdi byose ni Driver ubikoresha! Tubarusha se gutwara abantu benshi? Umenya koko level y’amashuri ikenewe at least for public transport.

  • Iyi myanzuro ni myiza kuko izafasha kugabanya impanuka zibera mumihanda. Gusa njye igitekerezo cyanjye nuko bashyira imbaraga kuri communication hagati y’abagenzi n’abashyinzwe umutekano mumuhanda byaba ngombwa bagashyira twa traffic polic offices hamwe na hamwe mumihanda minini ihuza intara numujyi wa kigali kuburyo imodoka zitwara abagenzi zajya zihagera zigahagarara abayirimo bagatanga report y’uburyo umushoferi yitwaye mumuhanda kandi bigahabwa agaciro akabihanirwa kuko usanga inshuro nyinshi abagenzi baba batazi aho bagomba ku reporting igihe umushoferi yabatwaye nabi. Ikindi nuko agences de voyage zajya zibanza kureba umushoferi bagiye guha akazi ubumenyi afite niba hari aho buhurira no kumenya agaciro kabantu aba agiye kujya atwara. Abashoferi batize usanga batwara abantu nk’abatwaye ihene biruko uko biboneye birababaje cyane.

  • NTWAMAGANYE N’AMATARA MAREMARE YA ZA COASTER NA FUSO. Impamvu zose zatanzwe nitera impanuka ndemera rwose ko ari zo , ariko hazajye hanakurikiranwa abashoferi bahuma bagenzi babo amaso  , nabyo ni impamvu iteza impanuka,,, bajye bamenyekana bahanwe.

  • imyanzuro yafashywe niyo ariko iyi yo ”gukuba inshuro 9” si ngombwa kabisa kuko hakwiriye kwigisha no gukumira cyane kurusha guhana.e.g:hari abashoferi benshi cyane cyane abatwara ikamiyo banywa urumogi ugasanga hari ibibazo batera mumuhanda rero bene abo bagomba kwigishywa cg se bagakumirwa gutwara basinze.murakoze

  • Imyanzuro yafashwe yari myiza ariko ingingo ya 7 yo gukuba ibihano inshuro 9 bazongere bayitekerezeho neza kuko uretse n’abagwa mu makosa ntibabashe kwishyura amande bazacibwa bizongera za ruswa ku muhanda ndetse n’ubukene ku miryango y’abashoferi kuko nibwira ko bitazoroha kuba shoferi yamara nk’umwaka ataguye mu ikosa runaka.

    • Ni byiza gufata ingamba zo kurengera ubuzima bw’abantu, ariko se ibi bihano bishyirwaho gute? bishyirwaho nande se? ryari se?

  • EEhhhhh gukuba incuro 9!!?!?! n’ukuvuga ko kutubahiriza icyapa baducaga 25,000 ubwo ni 225,000 umuvuduko wari 50,000 x 9=450,000  guhagarara ku mapave 150,000 x 9=1, 350, 000 kutambara umukandara 15,000 x 9=135, 000    ariko uziko abantu batinyuka gufata imyanzuro batanatekereje agaciro k’amafaranga kweli, harya ngo n’uko nk’uriya wabivuze atazigera mu buzima bwe batinyuka kumwandikira, niyo mpamvu avuga ijambo nka ririya Abadepite nibaritora nzumirwa

  • ahaaa, aruki kuki mushyira Imbaraga mu guhana, mubanze mushyire ibimenyetso bihagije mu mihanda, hanyuma mwumve ikibazo cy’ubukungu mwaba muteje mushyizeho ibihano biremereye nk’ibyo. ikiruta ni uguhindura imyumvire mu batwara amamodoka kandi inkoni ivuna igufa ntihana ingeso. Mwitonde bitazateza umutekano muke kdi URWANDA rwacu ruri gutera Imbere.

  • Ariko buriya murabona gukuba inshuro 9 cash yishyurwaga ku makosa ari igisubizo!!! 1. Wafata umuntu uhembwa 100 mille ukamuhanisha 450 Mille akayakurahe!! Ese nta ngamba ziboneye zaruta biriya bihano!! njye mbona icyakurikiraho ari uguhangana kwa Police n’abashoferi ugeretseho na ruswa yarushaho guca ibintu.2. Mbere yo kwemeza ibi bihano police yabanza gushaka ibikoresho byimbitse ko hari igihe Police akubeshyera watangira guhakana akagushinja agasuzuguro akwakwandikira atari kubera icyaha wakoze ahubwo uburakari afite

  • Ariko reka mbibarize gato:Nkubu umuntu ahanwe nibi byemezo ajya kuregako bamuhanishije ibihano bidashingiye kumategeko agenga ibinyabiziga nkuko ateganywa ubuntiyatsinda koko?Gukoribintu bihubutse byerekana guhuzagurika.Depite watoye ayamategeko ninde?Abasenateri barisuzumyenibande?

  • Gufata ingamba byari ngombwa kandi ndabishimye.Ariko ava bayobozi bakabije ku gihano cyo gukuba inshuro 9 sAmande yari asanzwe nayo yagoraga bamwe kuyabona.  Hagiye kuba intambara hagati ya chauffeurs na police kubera ariya nafranga agoye kubona. Nigute uzacibwa imishahara 4 cg irenga ukateka guteketeza ruswa? Nigute police uhembwa munsi ya100, 000 azaboba uyamuhamu munota umwe akayanga? BBamwe mu bashoferi batari inyangamugayo murabona police azabandikira 450, 000 ntibafatane cg ngo bamugonge? Ndabona ingamba zafashwe kuzindi ngingo zari zo ariko amande bakabije kugira menshi iyo bakuba nka 2 yenda cg  bakareba buri kosa ukwaryo ariko 9fois bakabije.

Comments are closed.

en_USEnglish