BK itanga inguzanyo ingana na 25 ku ijana by’umutungo wayo- Gatera
Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Gatera James yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu cyabaye nyuma yo gutaha ishami rishya rya Banki ya Kigali rya Muhanga, yatangaje ko Banki ya Kigali ifite ubushobozi bwo guha abakiliya bayo inguzanyo ingana na 25% by’umutungo ifite.
Gatera James , umuyobozi wa Banki ya Kigali ku rwego rw’igihugu yavuze ko gutanga inguzanyo ariyo ntego ya mbere iyi Banki ifite ndetse ko bifuza gukomeza kwakira neza abakiliya baBo kugira ngo barusheho gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza.
Yagize ati: “Banki ya Kigali ni imwe mu mabanki ari ku isonga mu gutanga serivisi nziza kandi twifuza ko ibi bikomeza’.’
Gusa bamwe mu bakiliya babitsa muri banki ya Kigali ishami rya Muhanga, bavuga ko gutanga inguzanyo zicirirtse bisa nk’ibyahagaze muri iyi minsi kuko ngo basigaye basabwa ingwate no mu gihe batse inguzanyo y’amafaranga make kandi bagomba kwishyura mu gihe cy’amezi make.
Asubiza kuri iki kibazo, umuyobozi wa Banki ya Kigali Gatera James yavuze ko gutanga inguzanyo bitigeze bihagarara ko ahubwo uko imyaka yagiye ihita indi igataha ari nako ubushobozi bw’iyi Banki bwarushijeho kwiyongera.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, yavuze ko mu Ntara abereye umuyobozi abaturage bari ku kigero cya 60% aribo babitsa bakanaguza amafaranga muri Banki, bitandukanye no mu gihe cyashyize aho abaturage wasangaga babika amafaranga mu nzu bikagira ingaruka zitari nziza ku buzima bwabo by’umwihariko no ku bukungu bw’igihugu.
Banki ya Kigali ishami rya Muhanga yuzuye itwaye miliyari 2 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda. Banki ya Kigali kandi ikaba ifite amashami 70 ku rwego rw’igihugu.
Iyi Banki ifite abakiliya bafite konti zihoraho bagera ku bihumbi 5, naho umugabane shingiro ( Capital) ingana na miliyari 6 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
0 Comment
ibi ni byiza ko amabanki yegera abakiriya bayo bityo akabafasha gukomeza kwiteza imbere
BK abaturage bamaze kuyiyumvamo ariko si kubusa kuko nayo irakora cyane kandi igakoresha uko ishoboye ngo irusheho kwegera abaturage , gusa nanone inyungu kunguzanyo , kandi nanone no kubona inguzanyo ubwayo kuyibona hari abo bikigora, nabyo BK ibirebeho
Banki yagize uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu gusa byaba byiza hashyizweho ingamba zukuntu mwakongera inguzanyo byaba ari byiza cyane
ibyagezweho byo nibyiza bili kwigaragaza ariko kunguzanyo byo ntimurabicyemura ngo muge mutworohereza
Comments are closed.