Digiqole ad

Iraq: Ibitero bya USA kuri ISIS byatangiye, abasirikare ba US bishwe

Ku gicamunsi cy’ejo kuwa Gatanu,  ingabo za US zirwanira mu kirere zatangiye urugamba kuri ISIS. Muri urwo rugamba USA nayo yatakaje ingabo zayo ku ikubitiro nk’uko bigaragazwa n’amashusho ISIS yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter. Aba barwanyi ariko ntibaratanga umubare w’Abanyamerika bishe.

Aha ni ahitwa
Aha ni ahitwa Erbil aho ibisasu bya mbere bya USA yarashe kuri ISIS byaguye

Umutwe ISIS ubinyujije kuri Twitter watangaje ko ugiye kwibasira ibikorwa bya US aho biri hose haba muri Iraq ndetse no muri Syria.

Kimwe mu bintu byajyanye USA mu rugamba na ISIS ni ukugira ngo bayirukane mu gace yafungiraniyemo  abaturage b’Abakirisitu ba  Aba Yadizis , aho batabasha kubona icyo kunywa no kurya ndetse no kwivuza.

Amatangazo menshi ari gutangwa kuri Tweeter aravuga ko ISIS yiyemeje kwica Abanyamerika bose ndetse igasenya n’ibikorwa byose bya USA ikoresheje guturitsa amamodoka atezemo ibisasu biremereye, kwica no kumanika imitwe y’Abanyamerika n’inshuti zabo aha bazabasanga hose n’ibindi byinshi.

 Nyuma yo kurekura ibisasu mu gace ISIS irimo, USA yarekuye imifuka irimo ibiribwa ndetse n’amajerekani arimo amazi mu rwego rwo gufasha Abakirisitu bagera ku bihumbi 50 biganjemo abana n’abagore bafungiraniwe mu gace karimo ubutayu kubona ibya ngombwa byo kubaho.

Icyemezo cya Perezida Obama cyo kurasa kuri ISIS ngo kizagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abanyamerika kuko kizatuma urwango bangwa muri Irak ndetse na Syria rwiyongera kandi ibikorwa by’iterabwoba bigamije kubica bikiyongera.

Ni ubwa mbere Perezida Obama ashyira Amerika mu ntambara kuva yatorwa.

Mu mwaka washize yanze ko igihugu cye kijya kurasa muri Syria ariko ubu yemeye ko USA irasa kuri ISIS ariko ngo ibi bishobora kuzagira ingaruka zirambye nk’uko Daily Mail ibyandika.

Impande zombi ( USA na ISIS) ziri gukoresha Twitter mu kwivuga ibigwi no guca intege uruhande bahanganye.

Nubwo President Obama yemeye ko ingabo ze zirasa kuri ISIS, Umunyamabanga wa Leta wa US ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry we ngo ntabwo asanga ariyo nzira nziza yo gukemura ikibazo kuko kuri we igihugu cya Iraq nta ngabo gifite zo gukoma imbere ISIS bityo rero ngo ibyiza ni uko haremwa igisirikare cya Iraq gikomeye cyabasha kunesha ISIS ubwacyo US itabyivanzemo

Minisitiri John Kerry ngo kurasa ISIS byaba ari ukudashira  mu gaciro
Minisitiri John Kerry ngo kurasa ISIS byaba ari ukudashyira mu gaciro
Umuyobozi we mukuru President Barack Obama asanga USA igomba gutabara abaturage bugarijwe na ISIS
Umuyobozi we mukuru President Barack Obama we  asanga USA igomba gutabara abaturage bugarijwe na ISI. Aha yarimo aha abayobozi bakuru b’ingabo uburenganzira bwo gutangiza urugamba kuri ISIS
Bamwe mu baturage ba Iraq bishimiye ubufasha bari guhabwa na USA
Bamwe mu baturage ba Iraq bishimiye ubufasha bari guhabwa na USA
ISIS iravuga ko igiye kwibasira za Ambasade za USA ku Isi hose
ISIS iravuga ko igiye kwibasira za Ambasade za USA ku Isi hose
ISIS yarekanye amafoto kuri Twitter ivuga ko ari ayo abasirikare ba USA yishe ejo
ISIS yarekanye amafoto kuri Twitter ivuga ko ari ayo abasirikare ba USA yishe ejo
Abanyamerika barasubiza ISIS bayibwira ko ibyo iri kubuga ari amatakirangoyi
Abanyamerika barasubiza ISIS bayibwira ko ibyo iri kuvuga ari amatakirangoyi
Abaturage ba Iraq benshi b'Abakirisitu bahunze ISIS
Abaturage ba Iraq benshi b’Abakirisitu bahunze ISIS
Ingabo za USA ziri gutunganya ibikoresho by'ibanze byo guha abanya Iraq bahunze ISIS
Ingabo za USA ziri gutunganya ibikoresho by’ibanze byo guha abanya Iraq bahunze ISIS
Amacupa y'amazi, ibiringiti, amafu ndetse n'imiti nibyo byajyanywe muri Iraq
Amacupa y’amazi, ibiringiti, amafu ndetse n’imiti nibyo byajyanywe muri Iraq
Abarwanyi ba ISIS barahiriye kuzihimura ku Byanyamerika aho bari hose
Abarwanyi ba ISIS barahiriye kuzihimura ku Banyamerika aho bari hose
Ingabo za Leta ya Iraq nazo zifatanyije n'Abanyamerika gusenya ibirindiro bya ISIS i Mosul
Ingabo za Leta ya Iraq nazo zifatanyije n’Abanyamerika gusenya ibirindiro bya ISIS i Mosul
Intambara yo kwirukana ISIS ishobora kuzamara igihe kiruta uko abantu bayikeka
Intambara yo kwirukana ISIS ishobora kuzamara igihe kiruta uko abantu babikeka

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Oye my president Obama ndagukunda cyane Rasa abobantu banga abantu b Imana yacu kandi uzabatsinda vuba Imana yacu ikurimbere kora cyane kandi vuba Imana iguhe umugisha

  • Abasilamu bicwa muri CentraAfrica ntawakomye. Abaswahili bicwa Gaza ntawakomye. Abakristo bicwa Iraq, USA irahagurutse. Hypocrisy Double standard=Terrorism.

Comments are closed.

en_USEnglish