Israel-Gaza: Intambara yongeye yubuye
Ibiro bikuru by’ingabo za Israel byemeje ko batangiye urundi rugamba na Hamas nyuma y’uko ngo Hamas irashe muri Israel, ikarenga ku masezerano y’agahenge k’iminsi itatu bari bemeranyijweho kagombaga kurangira uyu munsi ariko kakaba kashoboraga kongerwa.
Israel yavuze idashobora kwihanganira ibindi bitero bya Hamas kandi ivuga ko ababikoze batareba kure.
Hamas nayo yabwiye BBC ko kuba Israel yarashe muri Gaza byerekana ko itifuza ko agahenge gakomeza, bityo ikaba ariyo gashozantambara.
Israel yanze gukomeza ibiganiro na Hamas byaberega mu Misiri, ivuga ko itaganira n’abantu bari kuyirasaho.
Mu gitondo uyu munsi rero IDF yongeye yohereza igitero gikomeye cyo ku butaka kandi n’indege z’intambara zayo nazo ziri kurasa muri Gaza aho zizi ko hari abarwanyi ba Hamas.
Mu bitero bya IDF haguyemo umwana w’imyaka 12 wari hafi y’Umusigiti muri Gaza.
Biravugwa ko Hamas yatangiye kurasa muri Israel saa moya za mu gitondo ku isaha y’i Kigali.
Imibare igaragaza abamaze kwitaba Imana ku mpande zombi:
Ku ruhande rwa Palestine:
- Abagabo 1,030 harimo abasivili 671 n’abarwanyi ba Hamas 166,
- Abagore 219,
- Abana 414 barimo abahungu 246 n’abakobwa 161.
Ku ruhande rwa Israel:
- Abasirikare 64,
- Abasivili babiri bo muri Israel,
- UmunyaThailand umwe wari muri Israel wishwe n’igisasu cya Hamas.
BBC
UM– USEKE.RW