Digiqole ad

Iraq: Obama yategetse ko ISIS iraswaho n'indege

08 Kanama 2014 – President wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama  yatanze uburenganzira  ku ngabo z’igihugu cye zirwanira mu kirere kurasa indiri n’ibirindiro bw’umutwe wa ISIS uharanira gushyiraho Leta ya Kisilamu muri Iraq.

President Obama asanga USA igomba gutabara Abakirisitu muri Iraq
President Obama asanga USA igomba gutabara Abakirisitu muri Iraq

Uyu mutwe wa ISIS wamaze kwigarurira igice cy’Amajyaruguru ya Iraq,  ufite icyicaro gikuru ahitwa Mosul.

President Obama avuga ko ibi bitero bigamije guca intege umutwe wa ISIS ukomeje kwica no gutoteza abo mu  idini rya Gikirisitu mu gace yigaruriye. Obama yongeraho ko ibi bitero bigamije gutuma ISIS itavogera inyungu za USA muri Iraq.

Ibi bitero kugeza ubu ntibiratangira ariko USA yamaze kugeza ibyangombwa nkenerwa ku baturage  bahungiye ku gace k’ubutayu mu majyaruguru ya Iraq bahunze gutotezwa na ISIS.

Kuva ISIS yigarurira umujyi wa Qaraqosh, uyu akaba ariwo Mujyi munini utuwe n’Abakiristu, abaturage bahise bahunga batinya kugirirwa nabi.

Uyu mutwe wa ISIS ugizwe n’abasilamu b’aba Sunni batangiye kwigarurira uduce dutandukanye twa Iraq cyane cyane mu bice by’Amajyaruguru byegeranye na Syria.

Obama yavuze ko indege zashyiriye ibyangombwa abaturage bagize itsinda ry’Abakirisitu bazwi nka Yazidi bahungiye ku misozi ya Sinjar.

Umuryango w’abibumbye uremeza ko abaturage bagera ku bihumbi 200 bamaze kuva mu byabo mu mujyi wa Qaraqosh muri bo Abakirisitu b’aba Yazidis bagera ku bihumbi 50  baheze mu butayu bahunga ISIS.

Aba baturage nibadatabarwa bashobora kuzicwa n’inyota ndetse n’inzara kuko batemerewe gusubira mu ngo zabo ngo bagire icyo bakora.

President Obama yavuze ko Leta ya Iraq ariyo yabasabye kuza kuyifasha guhangana na ISIS kuko ngo uyu mutwe uri gukora ibikorwa byagereranywa na Jenoside.

Ibitero by’ingabo za USA bizibasira abarwanyi ba ISIS nibaramuka bagerageje gukomeza bagana muri Baghdad  cyangwa mu Mujyi wa Irbil usanzwe ubamo Abanyamerika benshi.

Obama yongeyeho ko nibiba ngombwa Amerika izarasa abarwanyi ba ISIS bakorera hafi ya Sinjar mu rwego rwo gufasha ingabo za Iraq kubohoza abaturage bahejejwe muri iriya misozi.

Ibi ariko ngo ni irindi hurizo kuri Obama ubu uri gukura ingabo ze muri Afghanistan.

Obama asanga Amerika igomba kugira icyo ikora muri Iraq bityo abaturage b’Abakirisitu ntibicwe ngo bashire bazira ISIS.

Umwaka ushize Obama yanze ko ingabo ze zijya muri Syria guhirika ubutegetsi bwa President Assad, ubu ariko yemeje ko ibitero kuri ISIS  ari ngombwa cyane bityo bakarinda abaturage b’Abakirisitu.

Indege z'intambara z'Amerika zamaze gutegurwa ngo zijye kurasa Iraq
Indege z’intambara z’Amerika zamaze gutegurwa ngo zijye kurasa kuri ISIS

Abanyamakuru baravuga ko nta kindi kijyanye ingabo za USA muri Iraq kitari ukurinda  inyungu za Amerika.

Abajora Politike y’Amerika bavuga ko iki gitero ntacyo kizageraho kuko ISIS ifite abarwanyi benshi n’amashami muri Syria na Liban.

Iki cyemezo cya Obama kije nyuma gato y’uko umunyamabanga wa UN, Ban Ki-moon yavugiye mu nama rusange ko ahangayikishijwe cyane n’ibiri kubera muri Iraq.

Abaturage bo muri Mosul bavuga ko ISIS iyo igeze muri za Kiriziya isenya imisaraba n’amashusho ikanatwika Bibiliya n’ibindi bitabo by’idini.

Iraq iheruka agahenge ku butegetsi bwa Saddam Hussein bakatiye urwo gupfa, nyuma yo kumuhirika, bakamunyonga.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish