Airtel yazanye uburyo bwo guhamagara buhendutse “Airtel Zone”
Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kanama 2014 Sosiyete y’itumanaho ya Airtel yatangije uburyo bwo guhamagara buhendutse “Airtel Zone”, ubu buryo Airtel Rwanda ivuga ko ari ikindi kintu cyo gufasha abafatabuguzi bayo guhendukirwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Airtel Mr. Teddy Bhullar.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa Airtel Mr. Teddy Bhullar yavuze ko ubu ari uburyo bushya bwa Airtel mu kuzamura itumanaho ry’abafatabuguzi bayo.
Yagize ati “Ibi ni ubwa mbere mu isoko ryo mu Rwanda abafatabuguzi bazajya babona mu buryo buciye mu mucyo amafaranga yaciwe, nyuma yo guhamagara.”
‘Airtel Zone’ izaba iri mu bice byose mu gihugu, ndetse n’abafatabuguzi bazahaba igabanuka ku biciro ku munota, aho amafaranga ari hejuru muri ‘Airtel Zone’ angana ari 31 gusa, nabwo kugira ngo hagende ayo mafaranga bizaterwa n’abantu wahamagaye ku munsi uko bangana.
Mr. Teddy Bhullar yakomeje avuga ko ubu ari uburyo bwiza buzafasha abafatabuguzi ba Airtel mu gukora ubucuruzi bwabo bisanzuye.
John Magara, umuyobozi muri Airtel Rwanda ushinzwe imenyekanishabikorwa yatangarije Umuseke ko ‘Airtel Zone’ itandukanye na Airtel MaxPack kuko MaxPack yo bisaba kubanza kugura iminota 20 yo guhamagara ndetse ukanacungana n’iyo minota kugira ngo idashira.
Muri Airtel zone yo harimo ubwisanzure mu guhamagara, kuko yo ntabwo bisaba kugura iminota yo gukoresha.
Yagize ati “Muri Airtel Zone hari ubwisanzure mu guhamagara ugakoresha amafaranga make ashoboka ndetse ukanamenya ayo baguciye.”
John Magara yakomeje avuga ko ibiciro byo guhamagara bizacibwa umuntu bitewe n’umunara umuntu akoresheje ariko akagenda agabanyirizwa amafaranga, uko ahamagaye agenda aba make cyane.
Abafatabuguzi ba Airtel basabwe kwitabira ubu buryo kuko buzabafasha mu guhamagara, mu bucuruzi ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Kwinjira muri Airtel Zone ni ugakanda *135*1# ukemeza ukaba winjiye muri Airtel Zone cyangwa ugakoresha ubutumwa bugufi wanditse “zone” ukohereza kuri 135.
Iyo umaze kwinjira muri Airtel Zone, Airtel ikoherereza ubutumwa igihe uhamagaye.
Iyo ukanze *135*3# ukemeza, umenya uko ibiciro byifashe, cyangwa se ukohereza ijambo “IGICIRO” kuri 135.
Airtel ikoherereza ubutumwa igihe umaze guhamagara, kureba amafaranga usigaranye ukanda *131#.
Airtel Rwanda ubu imaze kugira abafatabuguzi bagera kuri Miliyoni 1,13 mu myaka ibiri ishize igeze mu Rwanda.
Ishimirwa na benshi bayikoresha gutanga serivisi zinoze kandi zihendutse mu guhamagara no gukoresha Internet.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ko ndebye amafaranga arimo agenda uko uhamagaye ntari niyandokisha,nyuma nakongera kureba amafaranga agenda nyuma y’uko niyandikishije muri Aitel Zone ngasanga nta cyahindutse ku biciro by’amafaranga ari kugenda/umunota ubwo iyo Service irakora cyangwa ntiratangira? Mperereye i Gicumbi mu majyaruguru.Munsubize!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.