Digiqole ad

Israel ishobora kuregwa mu nkiko kubera kwica abasivili muri Gaza

Kuva ingabo za IDF zatangira kuva mu birindiro byazo muri Gaza kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bukuru bwa IDF hamwe n’abanyapolitiki cyane cyane abo mu Ishyaka Likud rya Minisitiri Netanyahu bari kwitegura uko bazasobanura ibikorwa byabo bya gisilikare muri Gaza bashinjwamo kwica abasivili barenga 1600 mu kwezi kumwe.

_Israel_Defense_Forces_-_IDF_Chief_of_Staff_Lt._Gen._Benny_Gantz_in_Situational_Assessment
Umugaba mukuru w’ingabo za IDF Lt Gen. Benny Gantz (ubanza uturutse ibumoso)  n’abandi bakuru b’ingabo mu cyumba cy’inama cya IDF cyitwa  Situation Assessment Room

Nk’uko bitangazwa na The Jerusalem Post, abakuru b’ingabo za IDF bafite ubwoba bwo kugezwa imbere y’inkiko baregwa kwica abasiliviri barimo abagore n’abana muri Gaza.

Umusirikare mukuru wa IDF Maj General Noam Tibon yahawe inshingano zo kwiga kuri iki kibazo hakiri kare agaha Komite yashyizweho ingamba zo kuburizamo ibyo kujyana IDF mu manza.

Uyu musirikare azakora raporo ku bikorwa birimo uruhare rwa Hamas mu bitero byishe abasirikare batanu ba IDF.

Muri iyi raporo kandi azibanda no ku gikorwa IDF  yise Hannibal Procedure, aho yarashe ibisasu byinshi ku myobo ya Hamas ndetse izareba no ku gitero cya Hamas cyatumwe umwe mu basirikare ba IDF afatwa bunyago.

Radio ya Israel iherutse gutangaza ko mu nkeragutabara  ibihumbi 84 zari zahamagajwe ngo zijye mu rugamba, hatoranyijwemo ibihumbi 25 gusa abandi barasezererwa.

Biturutse ko bantu bahitanywe  n’ibisasu bya IDF muri Gaza, abanyamakuru ku Isi yose bakomeje kotsa igitutu abanyapolotiki ndetse n’abakuru b’ingabo bababaza ukuntu bavuga ko birinze kwica abasivili kandi amashusho yo kuri za televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga yerekana abana, abagore n’abandi bishwe cyangwa bakomerekejwe bikomeye n’ibisasu biremereye bya IDF.

Kugeza ubu Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ntiratangaza niba izakorana n’abagenzuzi ba UN bashinzwe gukurikirana ibyaha IDF ishinjwa muri Gaza.

Amakuru agera kuri The Jerusalem Post avuga ko muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Israel hari kwigwa ukuntu bakanga gukorana  n’iriya Commission nk’uko byagenze muri 2009 ubwo IDF yashinjwaga ibyaha nka biriya mu bitero byiswe Operation Cast Lead yagabye muri Gaza.

Uko byagenda kose ariko iki ngo ni ikibazo gikomereye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel Avigador Liberman.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Liberman ngo udakunzwe cyane muri UN yatunguye benshi ubwo yasabaga ko Gaza yashyirwa mu maboko ya UN ikaba ariyo iyicungira umutekano, ikita no ku bukungu bwayo.

Ku italiki ya 24, Nyakanga, I Geneve mu Busuwisi hateraniye inama ya UNHCR yigaga ku gushyiraho itsinda ry’abagenzuzi bashinzwe kureba uruhare rwa IDF mu  kwica abasivili muri Gaza mu Ntambara Operation Protective Edge.

Muri Mata 2009, Israel yanze gukorana na Commission yari ikuriwe n’Umunyafurika y’epfo Richard Goldstone yari igamije kureba uruhare rwa IDF mu kwica abasivili mu bitero byayo kuri Gaza byiswe Operation Cast Lead muri 2008-2009.

Mu gitondo cya kare uyu munsi, Israel yasohoye igitabo ivuga ko yasanze mu birindiro bya Hamas cyerekana ko Hamas yari ifite umugambi wo kwihisha mu basivili mu rwego rwo kugabanya umubare w’ingabo zawo zipfa, ahubwo hagapfa abasivili.

Iki gitabo  bivugwa ko cyavumbuwe na IDF cyerekana imigambi ya Hamas yo gukoresha abasivili nk'ibitambo
Iki gitabo bivugwa ko cyavumbuwe na IDF cyerekana imigambi ya Hamas yo gukoresha abasivili nk’ibitambo

Kugeza ubu ariko  nta mazina y’abantu bazaba bagize iriya Commission n’inshingano zayo birashyirwa ahagaragara.

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Hamas ko ariyo gashoza ntambara yo kuki idakurikiranwa ?  Israel  Imana ibahe umugisha  

    • ARIKO NKAWE LILIANE UBWIRA INKOZI ZIBIBI NKAZIRIYA NAZO ZISHINJA UBWAZO NGO IMANA IZIHE UMUGISHA WUZUYE MUMUTWE URI UMUGOME NKABO. NYAGASANI AKUBABARIRE NABO ABAHE ROHO ZICUZA GUSA KKO NIWE NYIRIMPUHWE NA NYIRIMBABAZI ZIHAMBAYE .NABAZIZE UBUSA ABAHE IRUHUKO RYIZA NIBYIZA .

  • ARIKO NKAWE LILIANE UBWIRA INKOZI ZIBIBI NKAZIRIYA NAZO ZISHINJA UBWAZO
    NGO IMANA IZIHE UMUGISHA WUZUYE MUMUTWE URI UMUGOME NKABO. NYAGASANI
    AKUBABARIRE NABO ABAHE ROHO ZICUZA GUSA KKO NIWE NYIRIMPUHWE NA
    NYIRIMBABAZI ZIHAMBAYE .NABAZIZE UBUSA ABAHE IRUHUKO RYIZA NIBYIZA .

Comments are closed.

en_USEnglish