Digiqole ad

Bamwe mu bari abakozi ba EWSA bagiye kuryozwa miliyari 50 zabuze

Muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ndetse n’ubugenzuzi buherutse gukorwa na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko PAC, bigaragara ko icyari ikigo cy’igihugu cy’ingufu,amazi, isuku n’isukura “EWSA” hanyerereye imitungo ya Leta ibarirwa mu maliyari n’amamiliyari, amakuru atugeraho akaba avuga ko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasabwe kwihutisha ikurikiranwa ry’abagize uruhare mu ibura ry’aka kayabo. Ikigo EWSA ubu ntabwo kikiriho cyaciwemo ibigo by’ubucuruzi bibiri.

Muri EWSA agera kuri miliyari 50 yaburiwe irengero
Muri EWSA agera kuri miliyari 50 yaburiwe irengero

Itegeko ngenga rishyira ibi bigo by’ubucuruzi byombi rigena ko ibigo byombi; cyaba Ikigo gishinzwe amazi n’isukura (Water and Sanitation Corporation) n’ikigo gishinzwe ingufu “Rwanda Energy Group (REG)” bigabana imitungo by’icyahoze ari EWSA.

Nk’uko bigaragazwa na raporo ya PAC iherutse gushyirwa ahagaragara imitungo, amafaranga, amasoko yatanzwe nabi, n’ibyanyerejwe byose bifite agaciro gakabakaba Miliyari 50 z’amanyarwanda.

Mukabalisa Donatile, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yabwiye Umuseke kuri iki kibazo ko no kuba ibibazo byari muri EWSA byaragaragajwe ari intamwe ya mbere.

Avuga ko imyanzuro isaga 20 Inteko yashyikirijwe inzego zibishinzwe bazakomeza gukurikirana uko izashyirwa mu bikorwa.

Umwe muri iyi myanzuro hakaba harimo kugaruzwa ibyanyerejwe no guhana abagize uruhare mu makosa yakorewe muri EWSA.

Hon. Mukabalisa ati “Inteko yatoye itegeko rirebana no kugaruza umutungo ukomoka ku cyaha, abo bantu icyaha nikimara kubahama, bikagaragara ko banyereje umutungo bazakurikiranwa kandi ugaruzwe mu buryo bushoboka. Amategeko azakurikizwa.”

Hon. Niyonsenga Théodomir, umudepite Munteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba no mu kanama ko gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Lerta( PAC), akaba n’umwe mu bakurikiranye mu mizi ibibazo byagaragaye muri EWSA we yabwiye Umuseke ko n’ubwo EWSA itakiriho bitavuze ko ibyayangirikiyemo nta gikurikirana.

Hon. Niyonsenga avuga ko nk’uko bisanzwe bigenda imyanzuro y’ibibazo basanze muri EWSA ngo yashyikirijwe Minisitiri w’Intebe ndetse banamuha igihe ntarengwa cyo kuba yarangije kubahiriza imyanzuro bamuhaye.

Imyanzuro myinshi ikaba yarahawe igihe ntarengwa cy’amezi atatu.

Hon Niyonsenga ati “Twavuze ko Amafaranga yabuze agomba kugaruzwa, aho bizagaragara ko amafaranga yanyereye agomba kugaruzwa kandi n’abakozi babigizemo uruhare bagahanwa.

Minisitiri w’Intebe niwe ubigabanya mu byiciro hari ibyo ajyana muri Polisi, ibyo ajyana muri parike, n’ibyo ajyana muri MIFOTRA nk’urwego rushinzwe abakozi.”

Hon Niyonsenga kandi avuga ko batazahwema gukurikirana ngo barebe niba koko ibyo basabye byarubahijwe, ndetse ngo nyuma y’igihe batanze bazaba bashobora kwifashisha ububasha bahabwa bagenzure bamenye niba abagombaga gukurikiranwa barakurikiranywe.

Umunyamategeko waganiriye na Umuseke utifuje gutangazwa umwirondoro ku bushake bwe, avuga ko bigoye kuba wavuga ibihano bamwe mu bahoze ari abayobozi muri EWSA bazahabwa mu gihe nta makuru agaraza ibyaha bashinjwa n’ingingo zagendeweho mu kubarega.

Gusa ngo byanze bikunze bazahanwa ibihano birimo n’igifungo kuko umuntu wese unyereje umutungo kabone n’iyo rwaba ari urupapuro n’ugize uburangare hakagira ibipfa arabihanirwa.

Mu myanzuro ya PAC kuri ibi bibazo kandi hari n’aho isabira abagize uruhare muri aya makosa kutongera guhabwa imirimo mu bigo bishya.

Kugeza ubu biragoye kumenya abari gukurikiranwa n’aho kubakurikirana bigeze kuko bikorwa hubahirizwa ihame ry’uko umuntu wese utarahamwa n’icyaha aba ari umwere. Bigashimangirwa no kuba ntawafatiwe mu cyuho ngo agaragazwe.

Uretse abari abayobozi bakuru mu cyahoze ari EWSA Ltd batahawe imyanya mu bigo bishya by’ubucuruzi, abandi bakozi bose bari aba EWSA babaye batijwe ibigo bishya.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imikorere y’ibigo bishya byasimbuye EWSA mu cyumweru gishize, Germaine Kamayirese, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) yavuze ko inzobere zirimo guha agaciro imitungo by’icyahoze ari “EWSA” bitarenze tariki 30 Nzeli.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mwihutishe ibyo bintu kandi hahanwe abafite aamakosa ntawe muhengekeye dore ko hari abahawe imirimo mishya. mana wee 

  • Bavuga muri EWSA nta bwo ariho gusa,mu Kagali ka Nyamugali ho muri Nyamagabe umuyobozi wa ko ruswa iravuza ubuhuha.Dore ko ngo anakoresha Diplome yabonye yize imyaka itatu gusa none ubu akaba ari muri Kaminuza i save.

  • Ibyo ni ugushaka kurangaza abantu. Harya Rukarara abikoreyemo byagenze gute? Abakozemo sibo baneguje bamwe mu batinyutse gutunga agatoki? Abatarasubijwe mu myanya kubera ko bavuze ko Rukarara bayiriye se bo ntibahari? Ni hehe wari wabona umuntu ufashe igisambo, ariko akaba ariwe utegekwa kugisaba imbabazi???? Mbiswa ra, ababaha cg ingwe zihagarikiye abikoreyemo muri EWSA nibabishaka bazahanwa (I doubt), ariko probability nyinshi ziganisha ku kurangiza iyo dossier nka dossier Rukarara, ahubwo abiha kuvuza induru ku bakuyemo ayabo muri EWSA uzaba ureba abo ba nyevuzivuzi uko bazabashibukana bagatangira gusaba imbabazi abihaye umugati.

  • Ibyo muvuga byose mubatubwirire baduhe amazi Kabusunzu twaribagiranye kandi mbona ikigo iwacu kitayabura no ku tuzu rimwe na rimwe barayabona ariko byagera ku muturage umusozi ugahanama cyane amazi ntabashe kuwuzamuka abafite intege bakavoma mpazi. Amazi ni ubuzima no kuyahagarika ni uguhagarika ubuzima bwa benshi. Naherutse mukora gahunda y’isaranganya ariko mbona yarahagaze quartiers zimwe zikibagirana burundu yagirango araje akajya ku bacururiza EWSA(akazu k’amazi) tukayagura aduhenze twongeyeho n’urugendo n’imvune yo kuyikorera no gukodesha compteur ya buri kwezi! Ibyo se byo bibazwa nde? Ibyiza nuko mwashyira ku biciro mushaka ariko agakomeza kudusanga mungo dore ko abenshi twirirwa guca inshuro ntitubone umwanya wo kuyavoma muri mpazi cyangwa mugahagarika compteurs zanyu tugategereza imvura y’ Imana. Banyamakuru b’ igihe namwe mujye mudusura muhereye kimisagara na Nyakabanda tubitumire aho tutabasha kugera. Birababaje gusa.

  • Ndebera nukuri kwimana ahantu aba nakozi binaganitse! Heee sha nange mbonye mvuyeyo amahoro nayarya peee ! La haut l.esperance de vie est de quelques heures!

Comments are closed.

en_USEnglish