Digiqole ad

Turkey- Abadepite barwaniye mu Nteko

Abadepite bo muri Turkey ubwo bajyaga impaka ku ugushyirwaho kwa Komisiyo yiga ku cyakorwa ngo ISIS yo mu gihugu baturanye cya Irak itazinjira muri Turkey,baje kugirana ubushyamirane bwakurikiwe n’imirwano hagati yabo. Aya makimbirane yabaye mu ijoro ry’ejo . Ibipfunsi, imigeri, inkokora, imitwe …byose byakoreshejwe muri iyi mirwano.

Imirwano ntiyari yoroshye mu nteko
Imirwano ntiyari yoroshye mu nteko

Abadepite bamwe bakubiswe bagwa hasi, abandi amakote bayakuramo baterana amakofe biratinda.

Si ubwa mbera aba banyakubahwa barwanira m Nteko kuko na mbere bigeze kurwana bapfa kutumvikana ku myanya wa Minisitiri w’intebe wari wemejwe ko ugibwaho na Recep Tayyip, ariko bamwe batamushaka.

Abadepite bo mu Ishyaka ry’abahezanguni bakunda igihugu by’agakabyo( Nationalists), basabye ko hashyirwaho Komisiyo yiga ku ruhare rwa ISIS mu gushimuta abanya Turikiya babarirwa mu 10 bakabajyana I Mosul.

Mu gihe abadepite batoreraga kwemeza cyangwa guhakana iki gitekerezo, Umudepite witwa Ali Uzunirmak  yahagurutse asaba bagenzi be bari mu ishyaka ry’ubutabera n’iterambere(AKP) ari naryo  President Erdogan abamo  ko bakwihangana bakaza gutora no mu mwanya wa benewabo bari mu ishyaka rimwe batari bahari ngo kuko batari inyangamugayo(dishonest people)

Umudepite wo muri AKP witwa Mustafa Sahin yahise amusubizanya uburakari maze mu guterana amagambo, umujinya urazamuka, barafatana.

Abadepite baterana ingumi
Abadepite baterana ingumi

Sahin bamukubise ikofe ku izuru ava amaraso naho Uzunirmak akomereka  mu gahanga nyuma yo gukubitwa umutwe ku gahanga.

Mu kanya gato  kakurikiyeho, umudepite witwa Sinan Ogan wo mu Ishyaka MHP yasumiranye na mugenzi we wo mu ishyaka AKP maze imirwano irakara.

Depite Ogan yaguye hasi maze abandi baraza bamutera imigeri myinshi.

Iyi mirwano yatumye ibyari biteganyijwe kwigwaho bihagarara, babyimurira ubutaha.

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • hahahhhahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1

  • iyonza kubampari ngo nirebere iyo film ntishyuye niripfumuye

Comments are closed.

en_USEnglish