Gaza: Israel yatangiye gucyura ingabo zayo
Umuvugizi w’ingabo za Israel,Lt-Col Peter Lerner yaraye abwiye abanyamakuru ko ingabo z’igihugu cye zamaze kwitegura kuva mu birindiro byazo muri Gaza aho zimaze hafi ukwezi zirasa kuri Hamas.
Uyu musirikare mukuru muri IDF avuga ko ingabo zabo ziteguye kuvaha mbere y’uko agahenge k’amasaha 72 kemeranyijweho karangira 5h00 ku isaha mpuzamahanga ni ukuvuga 7h00 ku isaha y’i Kigali.
Israel ivuga ko umugambi wayijyanye muri Gaza wo gusenya imyobo ya Hamas warangiye bityo ikaba yiteguye gutaha ikava muri Gaza uyu munsi.
I Gaza bavuga ko iyi ntambara yahitanye abantu babo 1800. Israel yo ivuga ko yatakaje abantu 67 umwe akaba umusivili, abasigaye ni abasirikare.
Lt Col Peter Lerner yagize: “Israel izavana abasirikare bayo muri Gaza ariko tuzakomeza ibirindiro byacu mu duce twa Israel duturanye na Gaza.”
BBC yemeza ko mbere gato y’uko iri tangazo rishyirwa ku mugaragaro, Hamas yarashe ibisasu by’uruhererekane mu Mijyi ya Jerusalem na Tel Aviv ndetse no mu Majyaruguru ya Israel.
AFP yo yemeza ko IDF ikoresheje indege yakoze ibitero bitanu mbere y’uko itangaza ko igiye kuva muri Gaza.
Israel yatangije urugamba ku italiki ya 08, Nyakanga nyuma y’uko abana batatu b’AbanyaIsrael bashimuswe bakicwa n’AbanyaPalestine. AbanyaIsrael nabo nyuma bashimuse umusore w’Umunyapalestine bamutwika ari muzima.
Kuva icyo gihe impande zombi zatangije ibikorwa byo kurasanaho, hagamijwe kwihimuranaho.
Israel imaze kubona ko Hamas irasa ibisasu biremereye mu Mijyi ya Tel Aviv na Jerusalem, yatangije ibitero by’indege nyuma itangiza nibyo ku butaka. Ibitero byiswe Operation Protective Edge( Ibitero bikaze byo kwirinda) byari bigamije gusenya burundu indiri za Hamas zabaga mu mwobo yacukuwe kugira ngo abarwanyi ba Hamas bajye babona uko binjira muri Israel rwihishwa.
Nubwo Israel ivuga ko ivuye muri Gaza, mu minsi ishize, igisirikare cyatumije abasore n’inkumi bagize umutwe w’inkeragutabara 6000 biteguye urugamba.
Hamas nayo mu Cyumweru gishize yatangaje ko iby’agahenge itabikozwa kuko ngo ari amayeri ya Israel na Misiri ngo babone uko bayigwa gitumo.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Baratashe, ese batahanye insinzi cyangwa ibyo barimo byagize ingaruka ku baturage no gukomeza urwango hagati ya Palestine na Israel kuruta gusenya burundu HAMAS? Uretse inzirakarengane zabigendeyemo naho opération bordure protectrice yaratsinzwe, kuko HAMAS ntizareka gutera ibisasu biremereye ku miji nka JERUSALEM na TEL AVIV. Ikindi n’uko Israel yongeye gutuma tubona ko ONU ntangufu cyangwa ubushobozi igifite ku bihugu bishamiranye (ONU ni fantôme) gusa USA, QUATAR, EGYPTE, FRANCE, nibyo bihugu byari bihanganye.
Biratashye, ariko, byemejwe. Bagomba kuzitaba urukiko rw’ Intumwa cumi n’ ebyiri za Yesu Kristo bakaburanishwa.
Ni mubareke ni abanyamugisha ibyo muvuga byose mu menye ko batavumika, Hamas yatera ibisasu bigaragaye ko irushwa ingufu nibitera izongera ikubitwe, Israel Imana ibahe umugisha kandi ibongerere imbaraga zo kunesha umwanzi Hamas ntaho itaniye na FDLR kandi bene abo bazahora baneshwa.
Brainwashed christian!! Christians must wake up and see that the so called god’s chosen people are real INTERAHAMWE.
Baratashye ariko kiriya kibazo ntikirangiye umuti wacyo n umwe gusa n uko abarabu bazivanamoibyobapfa bidafashije hanyuma bose hamwe bakajya inyuma y IGHUGU CYITWA IRAN HANYUMA ISRAEL IKABONA Y UKO ABANYEPALESTINE BAFITE AGACIRO KO BAGOMBA KUBAHO MUGIHE ABARABU BATARABIKORA BIZAKOMEZA KURIYA.IMISHYIKIRANO NTACYO YABAMARIYE NIBAFATABE URUNANA BOSE BAGE INYUMAYA IRAN MAZE TUKWEREKE UKUNTU DUKUBITA UMUYAHUDI NIBWO AZEMERA GUTURANA N ABANDI.NAO RWOSE EJOBUNDI BAZONGERA BARWANE.
Israel izahora itsinda kuko, mugihe Hams itaremera gushyira intwaro hasi no gukomeza udutero shuma kubutaka bwa Israel no kwica inzira karengane zabaturage. Ikindi igomba kumenye nuko Israel ibarusha imbaraga n’ibikoresho. Palestine yananiwe guhagarika umutwe wa Hams, rero nibirengere invura y’amasasu n’ama bombe aremereye. Intambara iracyariho ntabwo yahagaze. Biranditswe ngo nzabagwanirira mugihe muzahindukira mukunva ijwi ryanjye.
Comments are closed.