Israel yatataga John Kerry mu biganiro by’amahoro
Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyatangaje raporo irimo amakuru y’ubutasi yerekana ko inzego z’ubutasi za Israel zumvirizaga ibiganiro by’Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry yagiranaga n’ibihugu bya Palestine n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Abarabu umwaka ushize.
Umwaka ushize mu gace k’Uburengerazuba bwo hagati( Middle East) Leta zunze ubumwe z’Amerika zayoboye ibiganiro by’amahoro byari bigamije kurebera hamwe uko amahoro arambye yagaruka muri kariya gace.
Iyi raporo ya Der Spiegel isohotse nyuma y’uko muri iki gihe Israel na USA bafitanye ubwumvikane buke bitewe n’uko USA idashyigikiye ingufu Israel iri gukoresha irasa muri Palestine.
Kugeza ubu ntacyo abayobozi b’i Tel Aviv cyangwa Washington baratangaza kuri iki kibazo.
Muri 2013, ubwo John Kerry yaganiraga n’abayobozi bakuru bo mu Barabu, intasi za Israel zumvirizaga ibiganiro bagiranaga.
Leta y’I Yeruzalemu yakoresheje ayo makuru yavanaga mu biganiro hagati ya Kerry n’Abarabu kugira ngo ibone uko yitegura ikurikije ibyavuye muri ibi baganiro.
Kubera ko Israel yabaga izi ibyavugiwemo, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yafataga imyanzuro yatumye ibi biganiro bitagira icyo bigeraho gifatika. Kuva icyo gihe kugeza ubu, imibanire hagati ya Kerry na Netanyahu yajemo agatotsi.
Mu cyumweru gishize Perezida Obama yihanije Netanyahu amusaba ko atagomba gukomeza gutesha agaciro Kerry, abeshya amahanga uruhare USA ifite mu rugamba Hamas iri kurwana na Israel.
Ibinyamakuru byo muri Israel bimaze igihe bishinja Kerry ko yatumye habaho gutanga agahenge ngo katumye Hamas yisuganya igakomeza kurasa ibisasu muri Tel Aviv na Yeruzalemu.
Abakurikirana ibintu n’ibindi muri Israel bashinja Kerry ko yinjije mu biganiro ibihugu bya Quatar na Turikiya kandi ibi bihugu bifatwa na Israel nk’indiri z’abanzi bayo.
Minisitiri John Kerry we yemeza ko atazatezuka ku mihari ye yo kugarura amahoro muri kariya gace.
Yabwiye Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere,Center for American Progress, ati: “ Ntahazagire ukora ikosa na rimwe yibwira ko tuzareka inzirakarengane z’Abanyepalestine n’AbanyaIsrael bafatwa gitumo bakicwa muri iyi mirwano imaze igihe. Njye n’abandi dufatanyije tuzabirwanya kandi ntawe tuzasaba imbabazi kubera imigambi yacu y’amahoro.”
UM– USEKE.RW
0 Comment
Yes igihugu kitaneka ntikigura icyo buta anticipation! N.ukuvuga gushakisha amakuru mbere yo kugwa mu kaga ukaba wakwitegura ukaryamira amajanja agir avant l.ennemi aha usa ni iya mbere mais niba mosad yaranetse usa qui est no 1???
Comments are closed.