Muhanga: Amabuye y’agaciro nta nyungu ari guha abaturage
Mu nama y’umunsi umwe yahuje abakozi ba Minisiteri y’umutungo kamere, n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Imena Evode, yatangaje ko amafaranga aturuka ku mabuye y’agaciro atagera ku baturage uko bikwiye, asaba ko imyumvire nk’iyi yahinduka kugirango umusaruro uturukamo usaranganywe.
Iyi nama nyunguranabitekerezo y’umunsi yabereye mu karere ka Muhanga, igamije kurebera hamwe uko abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora mu buryo bwo kuzigamira imiryango yabo birinda gusesagura amafaranga bakura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Imena Evode Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo kamere, akaba ashinzwe mine yavuze ko mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, 11 yose icukurwamo amabuye y’agaciro ariko ugasanga ubukene bukigaragara mu baturage, akavuga impamvu nyamukuru iterwa no gusesagura ndetse no kutazigama amafaranga mu mabanki.
Mutakwasuku Yvonne, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko abagore 34% ari bo bayoboye ingo muri bo ko harimo ingeri zinyuranye zirimo abapfakazi, ndetse n’abafite abagabo babo bibera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro badahahira ingo, ahubwo ugasanga uruhare runini rwo gutunga urugo ruharirwa aba bagore.
Sindambiwe Simon Umuyobozi wa Assoiation ya ‘Mining Muhanga’ yasubije ko imbogamizi bahura nazo buri gihe ari iz’abakozi babo banga kubitsa amafaranga muri banki amafaranga bakuyemo agacungwa nabi, hakiyongeraho kandi n’abahakora baturuka kure y’imiryango yabo. Yijeje uyu muyobozi ko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango iyi myumvire ihinduke.
Mu rugendo umukuru w’igihugu Paul Kagame yakoreye mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga mu kwezi gushize, yemereye abacukuzi b’amabuye y’agaciro ko azabaha ibikoresho bigezweho bizatuma bacukura mu buryo bugezweho bakava mu buryo bwa gakondo.
Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, yerekana ko 53,6% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene, iyi mibare kandi igaragaza ko aka karere kaza ku mwanya wa 10 mu turere dukennye, ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe neza ubushobozi bw’abaturage bwazamuka nk’uko byatangajwe muri iyi nama.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama n’uko buri kwezi hazajya hakorwa raporo igaragaza urutonde rw’abakozi, ndetse n’amafaranga bahembwa igashyikirizwa Umurenge, Akarere ndetse na minisiteri ifite umutungo kamere mu nshingano zayo.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/MUHANGA
0 Comment
mu mabuye y’agaciro habamo amafarangamenshi mugihe utabashije kwizigamira uko byagenda kose bikugiraho ingaruka gusa na none birakwiye ko abaturage bayakoramo bigishwa umuco wo kwizigamira kuko leta ihora ibibakangurira,
ariko rero ikbazo kiri kubabakoresha cg se n’abaturage ubwabo ushobora batazi uko babyaza umusaruro ibyo bakuye mu mabuye yagaciro, cg hakaba hariho gukoreshwa igihe nimburagihe ugasanga abaturage batagira nigihe cyo gutekereza icyo bamarisha ibyo basaruye cg ugasanga nimiryango irasenyuka
Comments are closed.