Uganda 7 – 2 Rwanda, mu mikino ibiri ya U17
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yeretse iy’u Rwanda ko iyirusha muri iki kiciro ubwo yatsindaga aya Aamavubi mato ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino waberaga kuri stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa mbere Kanama. Mu mikino yombi byabaye ibitego birindwi bya Uganda kuko ubushize i Kampala batsinze Amavubi 4 – 0.
Aya makipe y’ibihugu ari guhatana mu majonjora yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu mu batarengeje imyaka 17 kizabera muri Niger mu 2015. u Rwanda rukaba rwasezerewe.
Muri uyu mukino wo kwishyura abana b’abanyarwanda bagaragaje ubuhanga no kwihagararaho nubwo uburangare bwa hato na hato bwatumye binjizwa ibitego bitatu.
Ku munota wa 30 w’umukino Charles Sebutinde wa Uganda yatsinze icya mbere ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda, ku munota wa 44 Julius Poloto nawe yongeyemo ikindi nyuma yo gusatira izamu ry’u Rwanda bajya kuruhuka u Rwanda rufite ubusa.
Mu gice cya kabiri Amavubi mato yagerageje kwiyerekena kurusha mbere, atera umupira wayo, ahererekanya neza ndetse umusore Rashid Bigiraneza (murumuna wa Michel Ndahinduka w’Amavubi makuru na APR FC) abona ibitego bibiri, umukino uhindura isura.
Abasore nka Sadat Niyonkuru, kapiteni wabo Djabel Manishimwe, bigaragaje cyane hagati mu kibuga mu gusatira bakinana neza na bagenzi babo. Ni nyuma y’uko umutoza mushya Lee Johnson yari amaze gusa n’usaba aba bana guhindura uko bakinaga.
Gusa ntibyarangiye nibura banganyije kuko abahungu ba Uganda bakomeje kugaragaza imbaraga kurusha aba bahungu b’u Rwanda maze Shaban Muhamad acenga umunyezamu nyuma yo gusigarana nawe bonyine ashyiramo agashinguracumu.
Lee Johnson utoza Amavubi yavuze ko aba bana ari abakinnyi bakiri bato bashobora gukosorwa bakumva, kandi ko bafite impano zikomeye. Avuga ko ibyo bakoze uyu munsi bimushimishije kuko bitandukanye n’ibyo bakinnyi ubushize.
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Mamamamama ariko noneho ndabona ikipe ntabyayo rwose! Icyo muzi ni amatiku adashira
Tuzahora dutangira nyine ntakundi!!! Ubwo ni ah’umwaka utaha nyine tugiye gushaka abandi bana bato!!! Ariko ubundi FOOTBALL niwo mu kino wonyine ugomba guhara ushorwamo amafaranga gasaaa!!!
Comments are closed.