Digiqole ad

Israel-Palestine: Uko ubuzima bwifashe nyuma yo guhagarika imirwano

Kubera inama iri kubera i Paris mu Bufaransa ihuza ibihugu bikomeye byo ku Isi yo guhagarika imirwano imaze ibyumweru bibiri hagati ya Israel na Hamas yo muri Palestine, imirwano yamaze amasaha arenga 12 ihagaze, Abanyapalestine baboneyeho umwanya wo kureba niba hari ibyaba byararokotse mubyangijwe n’ibisasu bya Israel.

Umugore wo muri Palestine yitegereza uko ibisasu byangije iwe
Umugore wo muri Palestine yitegereza uko ibisasu byangije iwe

Intambara imaze iminsi iyogoza hagati ya Israel na Palestine, ibihugu bifitanye inzigo ndende cyane. Israel irarasa ibisasu biremereye ku butaka bwa Palestine aho ivuga ko igipimo (target) cyayo ari abo mu mutwe wa Hamas (umutwe utemera na gato Leta ya Israel).

Ku ruhande rwa Palestine, cyane cyane mu gace ka Gaza haraturuka ibisasu byoherezwa muri Israel, gusa mbere y’uko byitura hasi bibonwa na za Radar zigatanga impuruza abaturage bakajya mu bwihisho, abamaze guhitanwa nabyo ntabwo barenga 30. Ku ruhande rwa Palestine abantu bagera ku 1 000 bivugwa ko bamaze kwitaba Imana, harimo n’abana bato.

Agahenga katumye abanyePalestine bo mu gace ka Gaza basubira ahari amazu yabo yangijwe n’ibisasu kureba niba hari icyo baramura:

Mu ibara ry'icyatsi kibisi ni Palestine mu ibara ry'umuhondo ni Israel, agace gato kari iruahande rw'inyanja ni Gaza yatandukanyijwe na Palestine kubera kwagura igihugu kwa Israel kwagiye kubaho kuva mu 1948
Mu ibara ry’icyatsi kibisi ni Palestine mu ibara ry’umuhondo ni Israel, agace gato kari iruahande rw’inyanja ni Gaza yatandukanyijwe na Palestine kubera kwagura igihugu kwa Israel kwagiye kubaho kuva mu 1948
Abanyapalestine basubiye mu ngo zabo kureba niba ahari icyarokotse
Abanyapalestine basubiye mu ngo zabo kureba niba ahari icyarokotse
Uyu we yabashisje korojora matola mu bimene by'amazu
Abashije kuvana ka matola mu byangijwe iwe
Uyu mwana atwaje Se imisego kuko ubu abanshi mu Banyepalestine bibera mu byumba by'amashuri kubera ibisasu bya Israel
Uyu mwana atwaje Se imisego kuko abenshi mu Banyepalestine bibera mu byumba by’amashuri kubera ibisasu by’ingabo za Israel
Ugize icyo abona kizima aragitahana
Ugize icyo abona kizima arakijyana
Abenshi basanze inzu zarasenyutse kuburyo bigoye kubona ikintu cyasigaye kidasenywe n'ibisasu
Abenshi basanze inzu zarasenywe bikomeye cyane
Amazu menshi yangijwe n'ibisasu borenga 3000 bimazwe kuraswa na IDF kuri Gaza
Amazu menshi yangijwe n’ibisasu birenga 3 000 bimazwe kuraswa n’ingabo za Israel kuri Gaza
Biravugwa ko hari imrambo 80 yatoraguwe n'abatabazi yari yararengeweho n'inkuta zagwiriye abantu
Biravugwa ko hari imirambo 80 yatoraguwe n’abatabazi yari yararengeweho n’inkuta
Imirambo yajyanywe mu uruhukiro by'ibitaro biri muri Gaza
Muri Gaza baboneyeho kwereka isi yose agahinda barimo
i Paris ahari kubera inama y'ibihugu bikomeye, abaturage barashaka ko igihe cy'agahenge cyakongerwa
i Paris ahari kubera inama y’ibihugu bikomeye, abantu benshi bari mu mihanda basaba amahoro kuri Palestine
Abaturage bo mu Mujyi wa Newcastle mu Bwongerza nabo barasaba ko Palestine yahabwa ubutabera
Abaturage bo mu Mujyi wa Newcastle mu Bwongereza nabo barasaba ko Palestine yahabwa ubutabera
Abatureg bareba uko bataburura imirambo y'abantu barengeweho n'amazu yasenye n'ibisasu bya Israel
Abaturage bareba uko bataburura imirambo y’abantu barengeweho n’amazu yasenywe n’ibisasu bya Israel
Abatabazi mu kazi kabo
Abatabazi mu kazi kabo

Ku rundi ruhande abasirikare ba Israel bari gufata akaruhuko mu bimodoka byabo by’intambara biri hari ya Gaza.

Ingabo za Israel mu karuhuko hafi ya Gaza
Ingabo za Israel mu karuhuko hafi ya Gaza
Abasirkare ba IDF ariko bateguye ko aka gahenge kahagarara bagakomeza ibitero byabo kuri Hamas
Abasirkare ba IDF ariko biteguye ko aka gahenge gahagaze bagakomeza ibitero byabo bavuga ko bari kugaba kuri Hamas
Baregeranya ibisasu byabo
Baregeranya ibisasu byabo
I
Ibifaru bya IDF biracyakambitse hafi ya Gaza

Kuwa Kane w’Icyumweu gishize hari hashyizweho agahenge kari burangire kuwa gatanu ariko IDF ihitamo gutangiza ibitero byo ku butaka, ibitero imaze gutakazamo abasirikare barenga 20 mu cyumweru kimwe.

Mailonline

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • It’s very sad…

  • Ariko se koko nk’ibi ni ibintu !ubwo imibereho itandukanye n’iy’inyamaswa zirisha ziribwa n’indyanyama buri munsi!!!! Abantu baze basenye  biceeeee! bigendere n’ejo bagaruke ngo turi mu isi ,IMIRYANGO MPUZAMAHANGA pu!Ibi brandenze abayuda, abayuda, abayuda .Sinabona n’ibindi mvuga gusa birababaje cyane.bari mu kiruhuko ngo bakomeze akazi kabo iyi si weeeee.

  • Ariko se ko mutatweretse n’iuko byifashe ku ruhande rw’abaturage ba ISRAHEL, ni ukuvuga ko ntako byifashe kuruhande rwabo se?Mutwereke kandi nananone uko byifashe kuruhande rw’inago za Hamas.naho uwareba iyi nkuru yakekako Ingabo za Israhel zidafite abo zirwana nabo.Gusa intambara irasenya,abarebwa n’iki kibazo bose nibagire icyo bakora ku mpande zombi

  • Mana tabara abanyapalestine ntekereza ko ntacyo bagucumuyeho bakize umujinya w’ abanya Israel listen my prayer Lord

Comments are closed.

en_USEnglish