Digiqole ad

“Ba yuda ngendana nabo ariko icyo nshyize imbere ni ibikorwa”- Senderi

Senderi International Hit umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat akaba n’umwe mu bahanzi bakunze kurangwa n’udushya mu bitaramo agenda akora, ngo nubwo hari abatamwifuriza kugera ku byo yifuza muri muzika ntacyo bimutwaye. Icyo areba n’ibikorwa kurusha amagambo.

Senderi International
Senderi International

Ibi abitangaje nyuma y’aho ari mu bahanzi 7 bahatanira kuzaza ku mwanya wa kane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super 4, dore ko amahirwe yo kuba yacyegukana yo yashize.

Ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa facebook Senderi yatambukijeho ubutumwa agira ati “Ba yuda ngendana nabo ndabizi, ariko icyo nshyize imbere n’ibikorwa byivugira ntitaye ku batabyemera.

Gusa ndashimira cyane itangazamakuru uburyo rimfasha guteza imbere ibihangano byanjye”.

Nyuma y’ubu butumwa rero, Senderi yatangarije Umuseke ko ubu aribwo arimo guhura n’abamurwanya benshi kurusha agitangira muzika.

Yagize ati “Impamvu nakoresheje ijambo ba yuda, ni uko benshi mu bantu tugendana nabo baza bakakwishushanyaho kandi ari nabo banzi bawe ba mbere batifuza ko hari icyo wageraho.

Ubu nibwo ndimo guhura n’ibibazo byinshi cyane muri muzika kandi narinzi ko aribwo wenda ngiye kubona agahenge”.

Akomeza atangaza ko icyo ashaka kugeraho azashyirwa akigezeho nubwo abona bimusaba imbaraga nyinshi azahabwa n’abakunzi be.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • manawee senderi ndakwemra

  • Abanga senderi barakicwa namacinya senderi ndamukunda kuko anshimisha

    • urabangije kbsa !!! iyo ndwara nimbi cyaneeeeeeeeeeee!!!ahahahaha

      • Twebwe abanyamusanze tuzamugwa inyuma, senderi OYEEEEEEEE abakwanga bazicwe namugiga, abakwanga barakanyara amaraso

        • Ariko se Senderi akundwa n’abashumba? N’ako nabo gutukana barabiretse! Ko mbona nta kinyahupfura na mba mu bakunzi ba Hit! Mwiyubahe niba mwifuriza International kuba umuhanzi wiyubashye. 

  • Senderi ahimba agashya ngo ni IKINAMICO SI INDIRIMBO, senderi ninde umurusha gushusha abantu???iyaba abanyamakuru bamuvuga uko akora senderi yaba nr 1, gusa azige ibyobamushakaho(kugirango abone amanota kuko kuririmba neza na scenes za grave ntibabibona), ba yuda! ba hozeho kandi bazahoraho, gira abagenzi bake kandi bajya inama nzima(baite ubwenge n´ubumuntu)

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish