Nyanza: Abayobozi 4 ku rwego rw’uturere bahembewe gutanga amakuru
Ejo mu muhango wabereye mu kicaro cy’Akarere ka Nyanza, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwahembwe abayobozi b’uturere twa Nyaruguru, Kamonyi, Gisagara, na Nyanza kubera gukorana neza n’itangazamakuru. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yavuze ko gutanga amakuru atari imbabazi ko ahubwo ari itegeko n’inshingano z’abayobozi.
Muri uyu muhango wo gushimira bamwe mu bayobozi kubera uruhare n’ubushake bagaragaza mu gutanga amakuru wabereye mu karere ka Nyanza, abanyamakuru n’abayobozi ku rwego rw’uturere n’Intara bunguranye ibitekerezo ku byatuma imikorere n’imikoranire hagati y’abayobozi n’abanyamakuru inozwa.
Ndekezi Eugene Umuyobozi wa Radio Huguka, ari nawe wateguye iki gikorwa abifashijwemo n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko hari ibyo bagendeyeho kugira ngo babashe guhemba no gushimira abayobozi ku rwego rw’uturere kubera ubufatanye n’abanyamakuru.
Ndekezi yanenze kandi acyaha bamwe mu bayobozi badatanaga amakuru arebana n’ibyo bashinzwe.
Yagize ati: “Nubwo hari amategeko yashyizweho asaba abayobozi mu ngeri zinyuranye gutanga amakuru, usanga hari abatarabyumva kugeza ubu ku buryo gutanga amakuru bisa no kubinginga ariko twe turashima aba bayobozi badufashije kubona amakuru mu buryo bwihuse.”
Karekezi Léandre, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara waje ku mwanya wa 3 mu bayobozi bahawe ibihembo, yavuze ko hari igihe Umuyobozi rimwe na rimwe aba atazi amakuru y’ibibera mu gace ayobora ahubwo akayabwirwa n’abanyamakuru kuko ari bo baba hafi y’abaturage.
Yasabye abayobozi bagenzi be ko bajya baha agaciro ibibazo babazwa n’abanyamakuru ku makuru runaka batari bazi kuko nabo bibafasha kumenya uko ikibazo kimeze no kugikurikirana vuba.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse, we asanga gutanga amakuru bidakwiye kwitwa imbabazi ahubwo ko ari itegeko ku bayobozi.
Yasobanuye ko iri tegeko rishingiye ku mahame agenga imiyoborere myiza kandi ngo iyo abayobozi batanze amakuru biba ari urugero rwiza kuri bagenzi babo bityo abaturage nabo bakamenyeshwa ibibakorerwa.
Mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, 4 muri two nitwo twahawe ibihembo, umwanya wa mbere wegukanywe na Habitegeko Francois, Mayor w’Akarere ka Nyaruguru, akurikirwa na Rutsinga Jacques Mayor wa Kamonyi, ku mwanya wa 3 hakurikiyeho Karekezi Léandre Mayor wa Gisagara, naho ku mwanya wa wa 4 haza Murenzi Abdallah Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza.
Abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo basabye ko ibiganiro nka biriya byajya bikorwa buri mwaka , kuko abayobozi mu rwego rwo kunoza imikoranira hagati y’abayobozi n’abanyamakuru bose baharanira ineza y’umuturage.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Nyanza.
0 Comment
rwose pe, aha mwashishoje mugiha ugikwiye kabisa. Francis oyeee, Nyaruguru oyeeee, indashyikirwa oyeeee
burya iyo ukora neza ushaka uburyo uratira abandi , niyo mpamvu gukorana n;itangazamakuru ari ingenzi kuko abandi nabo bamenya ibyo ukora cg se aho ukora nabi naho hakagaragara
nibyo kubahemba kuko abo bagabo bakora neza kandi batanga amakuru neza kandi ku gihe.