Irak: ISIS yategetse abagore n’abakobwa bose 'gukebwa'
Guhera mu ijoro ryacyeye, umutwe w’abarwanyi ba ISIS biravugwa ko wategetse abagore n’abakobwa bose baba mu gace ugenzura bagera kuri miliyoni ebyiri gukebwa bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina yabo ngo kuko bizatuma batishora mu bikorwa b’ubusambanyi. Uyu mutwe watanze gasopo ko abazanga iri tegeko bazahanwa hakurikijwe itegeko rya Sharia.
Aba barwanyi bigaruriye agace kose k’Amajyaruguru ya Irak karimo ububiko bwa Petelori, ngo bategetse ko abaturage batuye muri utu duce bose bagomba gukurikiza itegeko rya Sharia.
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko uhangayikishijwe n’aya mategeko akaze ari kuvugwa yatanzwe na ISIS asaba abagore n’abakobwa bose gukebwa vuba.
Umuvugizi wa UN muri Geneva witwa Jacqueline Badcoc avuga ko bari gukusanya ibimenyetso byose kuri iri tegeko rya ISIS ngo kuko rizagira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abagore n’abakobwa babarirwa muri za miliyoni.
Abakobwa n’abagore bafite kugeza ku myaka 49 bagomba gukebwa nk’uko ISIS yabitegetse.
Ku rundi ruhande, abakurikirana ibibera muri Irak baribaza niba aya mategeko ya ISIS azashyirwa mu bikorwa mu gace kiganjemo abantu bagitsimbaraye ku mico ya gakondo ya kera.
Kugeza ubu ISIS ntiragira icyo itangaza kuri ibi byavuzwe na UN nk’uko bitangazwa na AP.
UN irateganya kohereza itsinda ry’abagenzuzi ngo rirebe niba koko aba barwanyi baratangiye gushyira mu bikorwa aya mategeko akaze.
Abakobwa n’abagore barenga miliyoni 130 ku isi barakebwe, abenshi bakaba biganje mu bihugu by’Abisilamu muri Aziya n ‘Afurika.
Gukebwa kw’abagore( Female Genital Mutilation) bikorwa hakaswe bimwe mu bice byo ku myanya ndangagitsina y’umugore cyangwa umukobwa, bo bakemera umukobwa cyangwa umugore wakebwe atajya mu busambanyi.
Umugore cyangwa umukobwa wakebwe ntabwo yongera kumva ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina ukundi.
Agace ka Mosul ari naho habaye ibirindiro bikuru bya ISIS gatuwe na miliyoni hafi enye, igice kinini cy’abaturage ni abagore.
Abenshi muri aba bagore bayobora ingo kuko abagabo babo bitabye Imana mu ntambara yo guhirika Sadam Hussein(yatangiye muri Werurwe 2003) ndetse no mu mvururu zakurikiyeho kugeza n’ubu.
UM– USEKE.RW
0 Comment
May GOD help them, ibi ni ubutindi bukabije no gutesha agaciro umuntu kabisa.
Banyamakuru mwe, mujye mwitonda mutazagwa mu mutego wa Shitani yiyemeje kurwanya Islam by all means. ISIS yahakanye iyi nkuru. Mugomba kumenya ko ibi byo gusiramura abagore bitaba muri islam. Ni imico igirwa n’ibihugu bimwe na bimwe nka Ethiopia cg West Africa. Kuba bari kubyitirira ISIS ni ukugirango byumbikane ko ari gahunda ya Islam maze abangaga Islam barusheho. Ntimukabeshywe rero. This is a war on Islam. Gaza, Somaliya…ISIS yahakanye iyi nkuru rwose.
Comments are closed.