Mali: Ibisigazwa bya AH5017 byabonetse.116 barimo BOSE bapfuye
Ibisigazwa by’indege ya AH 5017 ya Kompanyi ya Air Algerie yari ihagurutse Ouagadougou muri Burkina Faso igiye muri i Alger muri Algerie ikaza kubura, byaraye bitoraguwe mu butayu bwo mu gihugu cya Mali. Ibyuma biyobora indege byatangiye kuyibura ejo mu gitondo ariko biza gutangazwa ko ishobora kuba yaburiwe irengero ejo ku masaha yo ku gucamunsi . Kubera iyi mpanuka, mu gihugu cya Burkina-Faso bashyizeho icyunamo cy’amasaha 48 mu rwego rwo kunamira Abanya Burkina Faso 27 baguye muri iyi ndege bakaba bataramenya irengero ryabo.
Iyi ni isanganya ya gatutu y’indege ibayeho mu gihe cy’icyumweru kimwe nyuma y’uko MH17 irashwe muri Ukraine abantu 298 bagapfa, indi ndege muri Taiwan igashwanyagurika 48 bakahagwa, n’iyi yari itwaye abagera ku 116
Mu bagenzi bari muri iriya ndege harimo Abafaransa 51, Abanya Burkina Faso 27, AbanyaLibani 8, AbanyaAlgerie 6 Abaturage ba Luxembourg 2, AbanyaCanada 5, Abadage 4, UmunyaKameruni 1, Umusuwisi 1, UmunyaNijeriya 1, ndetse n’UmunyaMali 1. Harimo kandi abakozi harimo n’abapiloti 6 bakomoka muri Espagne.
Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yategetse ingabo z’iki gihugu kujya kuzenguruka agace kose gakikije aho iyo ndege yaguye kugira ngo iperereza ku cyayihanuye rikorwe neza.
Biravugwa ko iyi ndege yaba yaragushijwe no kuguruka mu kirere kirimo umuyaga mwinshi cyane hejuru y’ubutayu bwa Sahara.
Ibiro bye byatangaje ko iyi ndege yashwanyaguritse (desintegration) ariko ntibyatanga ibisobanuro burambuye kuri iyo ngingo.
Ingabo za Burkina nizo zamenye aho iyo ndege yashwanyagurikiye bwa mbere zihita zibimenyesha Abafaransa bari muri Mali.
General Gilbert Diendere wo mu ngabo za Burkina Faso yavuze ko amatsinda agizwe n’ingabo z’Ubufaransa, Brukina Faso na Mali ari gukorana umwete ngo amenye neza icyateye iyi ndege ‘gushwanyagurika’.
Umuturage wo mu gace ka Gossi muri Mali ngo ni we wa mbere wabonye igice cy’iyo ndege abimenyesha ingabo za Burkina zari hakurya y’umupaka wa Mali.
Yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, The Associated Press, ko yabonye abantu bahiye barakongoka ndetse n’indege igahiduka umuyonga.
Televiziyo ya Mali yavuze ko iyi ndege yahiriye mu mudugudu witwa Boulikessi. Kuvugana n’abapilote b’iyi ndege byatangiye kunanirana nyuma y’iminota 50 imaze kuguruka.
Umupiloti ngo yasabye abamuyoboraga ku butaka ko yakata akagaruka cyangwa bakamuhindurira icyerekezo nyuma y’uko abonye ko mu kirere yari gucamo harimo umuyaga ukomeye kandi urimo umucanga mwinshi.
Ubusabe bwe ngo ntacyo bwagezeho kuko nyuma gato itumanaho ryahagaze.
Ubundi indege za Air Algerie zikora ingendo kane mu cyumweru hagati ya Ouagadougou na Alger nk’uko bitangazwa na AFP.
UM– USEKE.RW
0 Comment
ko zitumazeho abantu
Comments are closed.