Kicukiro: Abahoze mu buraya ubu ni intangarugero aho batuye
Ahahoze hitwa ‘Sodoma’ i Gikondo mu karere ka Kicukiro, bamwe mu bagore bahoze batunzwe no gukora uburaya bakaza kubuvamo bakibumbira muri koperative ASSOFERWA, ibyo bamaze kugeraho, ibitekerezo n’icyerekezo bafite ubu ngo bituma bafatwa nk’intangarugero aho batuye.
Kuri uyu wa 24 Nyakanga ubwo basurwaga n’abakozi b’ikigo cy’Abanyamerika cyita ku iterambere mpuzamahanga USAID gitera inkunga imishinga yabo, bagaragaje ko inkunga bahawe batayipfushije ubusa ahubwo bayihereyeho bagahindura ubuzima bwabo.
Cecile Mujawayezu utuye ahahoze hitwa ‘Sodoma’ ubu ni mu mudugudu wa Marembo mu Kagali ka Kanserege i Gikondo, yahoze mu buraya, ubuzima bwe bwari bubi cyane, ubu ni umugore wiyubashye ubayeho neza kandi ufite agaciro aho atuye. Yabigezeho nyuma yo kwibumbira muri Koperative ASOFERWA we n’abandi nkawe.
Ati “Jyewe nakoraga uburaya nkabifatanya no gucuruza ku gataro. Leta ikaduhoza ku nkeke badusaba kujya mu makoperative tukava mubyo twarimo, nyuma baje kutubwira ko FHI ishaka kudufasha ariko ari uko twishyize hamwe.
Twarabikoze twibumbira muri ASSOFERWA ariko ibyo tumaze kugeraho ubu ni byinshi cyane ukurikije aho twari turi. Ubu ndakubwira ko njyewe mfite moto yanjye mu muhanda, abana banjye bariga nta kibazo, mu rugo iwanjye turi mu bantu babayeho neza mu gace.
Abo tubana mu ishyirahamwe bose ubu bafite agaciro aho batuye kandi mbere twarimo indaya n’abantu badashobotse. Ubuzima bwacu bwarahindutse cyane.”
Si abagore gusa
Abagabo bagize ishyirahamwe ryitwa ACPLRWA ry’abashoferi b’imodoka nini naryo ribarizwa mu Kagali ka Marembo i Gikondo bavuga ko nabo hari byinshi bafashijwemo n’inkunga ya USAID.
Mu rwego rwo kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ku nkunga ya USAID binyujijwe mu mushinga Fhi Roads hubatswe inyubako izajya ifasha aba bashoferi bibumbiye muri iyi koperative kujya babona aho baruhukira n’ibyo bahugiramo bikabarinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubusambanyi.
Aba bagabo batanga ibihumbi birindwi nk’umusanzu w’umunyamuryango buri kwezi, muri aya ibihumbi bitatu akoreshwa mu bikorwa bya Koperative yabo asigaye akajya mu gasanduku k’ishyirahamwe ku buryo hakurwamo ajya kugoboka umufasha w’umushoferi mu gihe yagiye isafari mu bihugu bya kure.
Abagiye bagaruka ku mpinduka mu buzima bwabo bakesha kwishyira hamwe no gukoresha neza inkunga bahawe na USAID iciye mu mushinga wa Fhi Roads bavuga ko usibye kwivana ahabi bari bari ubu banafite ijambo n’agaciro aho batuye. Ndetse bamwe ubu ngo bari mu myanya y’inzego z’ibanze.
Robert Cunname umuyobozi wa USAID mu Rwanda yatangaje ko ntako bisa kubona inkunga ikigo ahagarariye kigenera Abanyarwanda ikoreshwa neza ndetse igahindura ubuzima bwa benshi, anongeraho ko bituma nabo bifuza gukomeza gutera inkunga urugendo rwo guhindura u Rwanda.
Photos/M NIYONKURU/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ni byiza cyane kuko umwuga w’uburaya barimo wari mubi ndetse nta nubwo warukwiriye mu muco wacu gusa intambwe bamaze gutera irashimishije ahubwo nibakore ubukangurambaga nababisigayemo babivemo babasange.
Comments are closed.