Hagiye kuba igiterane cyo gusabira abanyeshuri badakijijwe
Abanyeshuri b’Abakirisitu bo mu miryango ya Gikiristu muri za Kaminuza, ku bufatanye na AEE-Rwanda baremeza ko mu giterane bari gutegura gukora muri minsi iri mbere kizatuma abanyeshuri bagenzi babo babaswe n’ibyaha bahinduka bakareka ibyaha bakagarukira Umukiza.
AEE-Rwanda ifatanije n’iriya miryango bemeza ko ibyaha birimo ubusinzi, ubusambanyi, gukoresha ibiyobyabwenge, gukuramo inda, kudakandagira aho bavuga ijambo ry’Imana n’ibindi ngo byiganje mu rubyiruko rwa za Kaminuza rudakijijwe.
Kubera izi mpamvu, abanyeshuri b’Abakirisitu bibumbiye muri GBU bateguye igiterane cyo kubasengera no kubasabira bagahinduka bakareka biriya byaha byababase.
Mu rwego rwo kwitegura icyo giterane kizahindura imitima, ubu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi ryahoze ari KIE hari kubera inama yiswe “Evengelism Training Conference” izamara iminsi itanu mu gutegura abagera 550 bazabwira ijambo imbaga y’abiga muri za Kaminuza babaswe n’ibyaha Imana itakwihanganira nk’uko bamwe muribo babitangaza.
Uwitwa Alice uyobora umuryango w’ivugabutumwa uhuza za Kaminuza zose (GBU) avuga ko nibabwira abanyeshuri ubutumwa bwiza hari ikizere ko mu myaka 20 cyangwa 30 iri imbere hazaba hari icyo Imana yakoze ku itorero ry’u Rwanda.
Alice yemeza ko za Kaminuza zugarijwe n’ibiyobyabwenge biteye ubwoba, ikibazo cy’ubusambanyi bw’akahebwe, akavuga ko ibi Bibiliya ibifitiye igisubizo bityo urubyiruko rukijijwe hari icyo rwafasha urudakijijwe.
“Hamwe no kugira ubwenge bwo mu mutwe dukeneye n’ubwenge bw’umutima kandi Kristu nicyo gisubizo Imana yatanze.”
“Ikindi tugomba kumenya hari umurimo Imana yaduhaye wo kuvuga ijambo ry’Imana kugira ngo umuntu wese ahinduke yiyunge n’Imana kandi utazabikora hari urubanza rumutegereje.”
Abanyeshuri 550 bo muri Kaminuza zitandukanye mu matorero atandukanye ya gikirisitu ngo bari gutegurwa ngo bazategure igiterane cyo kubwira abiga muri za Kaminuza zitandukanye kureka ibyaha n’ubwo ngo abasenga ari bake ugereranyije n’abibera mu byaha.
Iraguha Jean Bosco wo mu ishuri ryahoze ari KIE avuga ko muri za Kaminuza harimo ibyaha n’Imana itabasha kwihanganira. Muri byo ngo harimo abakoresha ibiyobyabwenge, ubusambanyi no gukuramo inda kandi ngo ibi biteye inkeke.
Nsabimana Jean Claude wiga muri UR/Huye avuga ko we Kaminuza yigamo yo ayimazemo imyaka ine ndetse akemeza ko kuhavuga ubutumwa bitoroshye. Ahamya ko igizwe n’abanyeshuri benshi ariko abasenga ari mbarwa.
Avuga ko hari ibyaha byinshi cyane bijya gusa nibyo twavuze haruguru k’uburyo bisaba gutegura ivugabutumwa rifata ku bantu benshi cyane.
Nsabimana ati “Nko muri Kaminuza iwacu hari abanyeshuri benshi badakijijwe kandi dushaka ko bamenya Imana niyo mpamvu twifuza kubabwira ubutumwa bwiza k’uburyo bushoboka bwose.”
Uyu munyeshuri yemeza ko ijambo ry’Imana rifite ingufu zatuma ijwi ry’Umukirisitu umwe rifasha abanyeshuri benshi batazi Imana kuyimenya no kuyikorera.
Yasabye bagenzi be kubanza nabo bakisuzuma bakareba niba bakeye ku mitima mbere yo kujya kubwiriza baganzi babo badakijijiwe.
Iki giterane kizabera mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda, gisorezwe kuri Stade Amahoro i Remera ku mataliki ya 13 na 14, Ukwakira, 2014.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima maze abana b;u rwanda bagakomeza kubaho neza. iki giterane kije gikenewe
ahubwo Imana ibahe imigisha mwemwagize umutwaro wo kudusenge
Comments are closed.