Mu myaka ibiri, AIRTEL yazanye iki mu Rwanda?
Mu gihe cy’imyaka ibiri imaze mu Rwanda sosiyete y’itumanaho ya Airtel imaze kugira abafatabuguzi barenze miliyoni imwe (imibare ya RURA yo muri Mata 2014). Ubuzima bwarahindutse na Airtel, abanyarwanda bafite amahitamo mu itumanaho. Bamwe babonye akazi kabatunze.
Uko bwije uko bucyeye abafatabuguzi ba Airtel bakomeza kwiyongera, muri miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana munani (imibare yo muri Mata 2014), Airtel Rwanda iragenda yigarurira abafatabuguzi bashya n’abari ahandi ariko nako ubuzima bwa bamwe buhinduka.
Ubuyobozi bushobora kwivuga imyato bugakabya, ariko ukuri kuba gufitwe n’abari hasi aho bikorerwa. Alphonse Rwasa, ni umusore w’imyaka 18 ni umunyeshuri mu amashuri yisumbuye, nyuma y’amasomo ajya gucuruza.
Rwasa atuye mu murenge wa Kabuga mu karere ka Gasabo, muri centre ya Kabuga niho akorera ubucuruzi bwe nyuma y’amasomo, acuruza Sim Card, Amakarita na Aitel Money byose bya Airtel.
Ati “Muri iki gihe abakiliya bariyongera cyane sinzi uko byagenze, ntekereza ko ari ukubera servisi za Airtel zishobora kuba ari nziza kurusha iz’abandi. Biradufasha kuko bituma natwe twunguka.”
Rwasa avuga ko mu rugo ntawukimugurira inkweto, imyenda cyangwa amavuta cyangwa ibindi abana bakenera ku babyeyi babo, ibi byose arabyikorera abivanye mu nyungu avana mu gucuruza ibikorwa bya Airtel amaze imyaka ibiri atangiye gukora.
Rwasa avuga ko abasha kwizigamira nibura amafaranga 2 000Rwf buri munsi. Ati “ Ndateganya kugura moto nidangiza kwiga nkagura ubu bucuruzi bwanjye.”
Mutaganzwa Gilbert we yarangije amashuri yisumbuye ntiyabona akazi, yahereye mu gucuruza ibicuruzwa bya Airtel ubu asigaye anacuruza amavuta y’ibinyabiziga, umusaruro we avuga ko wikubye nibura gatatu mu myaka ibiri amaze akorana na Airtel.
Hategekimana Jean Paul we ni “Team Leader” w’abakozi bacuruza Sim Card, Amakarita na Aitel Money muri Gasabo nawe yatangiye kimwe na bagenzi be acuruza nka ‘agent’ usanzwe, yemeza ko Airtel yahinduye ubuzima bwe.
Avuga ko ubu ashobora kwinjiza agera ku bihumbi 250 ku kwezi mu gihe mu myaka ibiri ishize atagezaga ku bihumbi 60. Ati “Byose mbikesha Airtel.”
Usibye aba hari abandi benshi ubuzima bwabo bwahindutse kubera Airtel biciye mu bikorwa byo guteza imbere abatuye igihugu, hari abahawe inka n’ibindi bihembo batsindiye muri gahunda za Airtel zitandukanye.
Abafatabuguzi ba Airtel Rwanda bakomeza kwiyongera ahanini kubera serivisi nziza mu itumanaho na Internet ziri kumwe n’ibiciro bishobokeye benshi.
Airtel ikorera mu bihugu 20 muri Africa.
Ku isi Airtel ni kompanyi ya kane (4) mu kugira abafatabuguzi benshi (barenga miliyoni 275), iza inyuma ya China Mobil, Vodaphone, China Unicom.
Photos/M NIYONKURU/UM– USEKE
UM– USEKE.RW