Seleka irasaba ko Centre Africa bayicamo kabiri ikagira ahayo
Mu nama iri kubera Brazaville muri Congo yatangiye kuri uyu wa mbere igamije kureba uko ikibazo cya Seleka na Anti Balaka cyakemurwa mu mahoro, Umutwe ugizwe n’Abarwanyi biyitirira idini ya Islam wa Seleka wasabye ko igihugu cya Centrafrique bagicamo kabiri, igahabwa igice kimwe.
Abasesengura ibintu bavuga ko aya ari amayeri yo kugira ngo Seleka ibone agace kayo yigengaho maze ibone uko yihorerera kubo mu mutwe wa Anti Balaka ugizwe n’Abo mu idini ry’abakirisitu, ari nabo benshi muri kiriya gihugu.
Mohamed-Moussa Dhaffane ukuriye itsinda rihagarariye Seleka ariko itaratumiwe muri biriya biganiro, yameza ko ibiganiro bizakomeza ari uko bamaze kwemeranya kuri iyo ngingo.
Ubu busabe bwa Seleka buzakoma mu nkokora ibi biganiro byari biteganyijwe kurangira kuri uyu wa gatatu, cyane cyane ko Seleka itari yarigeze ihingutsa iki kifuzo mbere hose.
Ibi biganiro biri kubera mu Murwa mukuru wa Congo ariwo Brazzaville, bihagarariwe na Perezida wa Congo Brazza, Denis Sassou Nguesso, harimo n’uhagarariye umutwe wa Anti Balaka, Patrice-Edouard Ngaïssona.
Uyu mugabo yemeza ko umutwe ahagarariye uzakora ibisabwa byose ngo amahoro agaruke. Mu minsi ishize uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Centreafrique Michel Djotodia yongeye gutorerwa kuyobora umutwe wa Seleka.
Uyu mugabo yegujwe ku Buperezida n’igitutu cy’amahanga mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’uko mu gihugu cye hadutse ubwicanyi bwagizwemo uruhare na Seleka igizwe n’Abisilamu yari akuriye.
Amaze kwegura, hakurikiyeho kwihorera kw’abasore bari mu Mutwe wa Anti Balaka, hapfa Abisilamu benshi bashinjwa gukorana na Seleka.
Jeune afrique
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ndabona Seleka imeze nka Kayibanda ka PARMEHUTU wigeze gusaba UN ko u Rwanda barucamo kabiri hakagira igice cy’0abahutu be n’icyo Abatutsi we yemezaga ko badashobora kubana mu gihugu kimwe. Abatwa nibo atigeze asobanura aho bari kwerekera muri iryo gabanya! Isi ni danger kabisa.
Comments are closed.