Digiqole ad

Ukraine: Inyeshyamba zatanze 'Black Box' y'indege MH17

Inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Ukraine zatanze agasanduku k’indege MH17 bivugwako arizo zahanuye zibifashijwemo n’Uburusiya kuwa Kabiri w’Icyumweru gishize.

Umwe mu nyeshyamba atanga aka gasanduku k'umukara k'indege MH17
Umwe mu nyeshyamba atanga aka gasanduku k’umukara k’indege MH17

Umukuru w’izi nyashyamba yahereje aka gasanduku abahanga bo muri Malaysia ahitwa Donetsk. Aba bashakashatsi  baje gukora ubushakashatsi ku cyahanuye iriya ndege yahitanye abantu 298.

Aba barwanyi batanze aka gasanguku nyuma y’uko Inama y’Umuryango w’Abibumbye ifashe icyemezo cyo gushyiraho itsinda mpuzamahanga ryo gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri ririya raswa ry’indege MH17.

Kuva iyi ndege yahanuka, ibihugu by’i Burayi n’Amerika, byashinje abarwanyi bo mu gace ka Ukraine kavuga Ikirusiya ko ari bo bayihanuye babifashijwemo n’igihugu cy’Uburusiya.

Uburusiya bwahakanye uruhare urwo arirwo rwose muri iri raswa, buvuga ko bireba gusa abayobozi ba Ukraine.

Uyu munsi hateganyijwe inama ikomeye ihuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byunze ubumwe bw’Uburayi. Iyi nama irigira hamwe ibyemezo byafatirwa Uburusiya n’abarwayi bukekwaho gufasha.

Agasanduku k’umukara kaba mu ndege zose. Aka gasanduku gashinzwe kumenya no kubika ibiba kuri iyi ndege byose ku buryo mu gihe cy’impanuka, abashakashatsi bakifashisha bareba uko byegenze mbere gato y’iyi mpanuka ndetse n’igihe impanuka ubwayo yabaga.

Uyu mugabo wo mu nyeshyamba arashyira aka gasanduku mu isashi yabugenewe mbere yo kujya gupimwa
Uyu mugabo wo mu nyeshyamba arashyira aka gasanduku mu isashi yabugenewe mbere yo kujya gupimwa
Aleksandr Borodai (hagati) ukuriye agace kiyomiye kuri Ukraine kiswe Donetsk People's Rebulic asobanura ibya aka gasanduku
Aleksandr Borodai (hagati) ukuriye agace kiyomoye kuri Ukraine kiswe Donetsk People’s Republic asobanura ibya aka gasanduku
Minisitiri w'Intebe wa Malysia Najib Razak asobanura uko bamerenyijwe n'abarashe iriya ndege ngo babahe agasanduku
Minisitiri w’Intebe wa Malaysia Najib Razak asobanura uko bamerenyijwe n’abarashe iriya ndege ngo babahe agasanduku
Perezida w'Uburusiya Vladimr Putin yicaye mu ndege yo mu Kigo cy'ubushakashatsi kiri ahotwa Namara mu Burusiya aganira n'abajyanama be kuri kiriya kibazo
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yicaye mu ndege yo mu Kigo cy’ubushakashatsi kiri ahitwa Namara mu Burusiya aganira n’abajyanama be kuri kiriya kibazo
Hagati aho abaturage bakomeje gusaba ko abahanuye iriya ndege babihanirwa n'amategeko
Hagati aho abaturage bakomeje gusaba ko abahanuye iriya ndege babihanirwa n’amategeko

BBC

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • eh kombona izi nyeshyamba ari abasaza  gusa  narimenyereye  insoresore  Isi ikeneye Amahoro kandi Nyifurije  kuyagira  ngira nti ” mugire amahoro muyaharanira buri wese icyo adashaka ntakagikorere abandi”

  • Mu minsi y’imperuka urukundo rwa binshi ruzakonja, birarenze umuntu yica imbaga ingana gatya ntacyo bapfa.

Comments are closed.

en_USEnglish