Digiqole ad

Imbabura za rondereza zikorerwa muri America ziri ku isoko mu Rwanda

Nkurunziza Nicolas, umucuruzi  wumunyarwanda  yashyize ku isoko imbabura za rondereza zo mu bwoko bwa Envirofit zigezweho zikorerwa muri Amerika, yemeza ko zifite itandukaniro rikomeye n’izo Abanyarwanda bamenyereye gukoresha cyane ko zifite umwihariko wazo wo kugabanya ‘consummation’ y’ibicanwa kuri 60% kandi zikaba zishobora kumara imyaka icumi zikora.

Nkurunziza Nicolas, washinze ikigo  Energy Saving Stoves Limited gikorana n'icyo muri Amerika gikora Imbabura za envirofit stoves.
Nkurunziza Nicolas washinze ikigo Energy Saving Stoves Limited gikorana n’icyo muri Amerika gikora Imbabura za envirofit stoves.

Izi mbabura zifite umwihariko wo kubungabunga ibidukikije zigabanya itemwa ry’amashyamba,  zikorwa n’ikigo cyo muri Amerika  cyitwa “Envirofit”, zikorwa mu bwoko butatu  aribwo   CH 5200 ikoresha  amakara, M 5000  zikoresha inkwi  na EFI 100L ikoreshwa mu bigo by’amashuri, amahoteri n’ahandi nayo icanwamo inkwi.

Nkurunziza avuga ko izi mbabura zigira uruhare rukomeye mu gufasha kurinda ibidukikije kuko ziri mu bwoko bwa “cana macye” kandi zikaba zifashisha ahanini ingufu z’ubushyuhe zibikamo nyuma yo gucanwamo no kuba zisohora umwotsi muke cyane ushoboka.

Izi mbabura zigabanya ibicanwa kandi hari abantu benshi bamaze kuzikoresha mu Rwanda no mu bihugu byinshi  byinshi ku mugabane wa Asia na Africa barazikoresha kuko ziri ku rwego mpuzamahanga”. Ni ibitangazwa na Nkurunziza.

Nkurunziza avuga ko izi mbabura zafasha Abanyarwanda by’umwihariko mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije cyane mu kurinda itemwa ry’ibiti  nk’uko biri muri gahunda ya Leta, akaba  afite company yashinze yitwa Energy Saving Stoves Ltd ari na yo ikorana n’ikigo cyo muri Amerika gikora izi mbabura.

Atanga urugero rw’iwe mu rugo, aho afite umuryango ubamo abantu batanu akaba yarakoreshaga imifuka ine y’amakara mu kwezi mbere y’uko akoresha iyi mbabura, ubu akaba akoresha imifuka ibiri mu kwezi kurengaho iminsi.

Ati “Mu rugo rw’iwanjye twakoreshaga imifuka ine y’amakara ku kwezi bikantwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 28 na 32 ; byarampendaga cyane”.

Imbabura yo murugo CH 5200 ikoresha amakara ikoreshwa cyane mu ngo z'abantu
Imbabura yo murugo CH 5200 ikoresha amakara ikoreshwa cyane mu ngo z’abantu

Bamwe mu bamaze gukoresha izi mbabura bavuga ko babonye umusaruro wazo kuko ibafasha kwihuta mu guteka kandi zikarondereza amakara, zikaba zikomeye ndetse zitanduza ikirere.

Umwe mu bazikoresha ati “Bamwe ntibashobora kwemera ko izi mbabura zikoresha amakara cyangwa inkwi, ahubwo bakeka ko zaba zifite uburyo zicomekwa ku mashanyarazi cyangwa ikindi kintu bitewe n’uburyo zifite umwihariko w’isuku no kurinda ibidukikije”.

Ubushakashatsi bwakozwe kuri izi mbabura muri Amerika, bugaragaza ko zishobora kumara imyaka icumi zigabanya amafaranga atakazwa ku bicanwa ku kigero cyo kuva kuri 60% kugeza kuri 80% no kongera isuku mu rugo.

Nkurunziza yavuze ko bitarakunda ko izi mbabura zikorerwa mu Rwanda kuko hataboneka ubwoko bw’ibyuma n’ibindi zikorwamo uretse ko bafite gahunda yo kujya binjiza ibice byazo zigateranyirizwa mu Rwanda.

Imbabura ikoreshwa mu bigo binini nk'amashuri, amahoteri n'ibindi
Imbabura ikoreshwa mu bigo binini nk’amashuri, amahoteri n’ibindi
Imbabura ya M 5000 ikoresha inkwi.
Imbabura ya M 5000 ikoresha inkwi.

 

Abakenera bumwe mu bubwoko bw’izi mbabura bashobora guhamagara kuri (+250) 788 646 930  ,(+250) 782 646 930 cyangwa (+250) 788 556 165

Nkurunziza akorera i Gikondo hafi na Mironko Plastic Industry  cyangwa ukohereza e-mail kuri [email protected]

 

8 Comments

  • DUKENEYE KUMENYA NIBA UZABONEKA MURI EXPO 2014

  • Nicolas bravo! Niba aribyo koko 60 per cent energy seved ni sawA ikibazo ni igiciro umunyarwanda agura ibya macye! Nibaza imbabura itega ikava muri usa abayigondera ni mbarwa 

  • Ko batatubwiye ibiciro, nabyo bishobotse mwabitubwira

    • kuki ibyiza nk’ibi mudashyiraho ibiciro ndetse n’aho umuntu yayibonera ?

  • Ni byiza kuba muzanye imbabura nshya, ariko mutekereze ku biciro,ikindi nari gushima idakoresha amakara cyangwa inkwi kuko politique iriho ni ugushaka icyasimbura amakara n’inkwi kuko iyo tubitegura twangiza ibidukikije.
    Kweli natwe abanyarwanda twaragowe, imbabura ive USA ize mu Rwanda ize gucanwaho amakara. Nkurunziza nakugira inama yokwegera unit ishinzwe biomass muri EWSA mujye inama kuri uwo mushinga wawe.

  • A mazing Nicolas,Abisi nibatabitwara,najye nkora amakara,na Cana Rumwe stoves amakara ava mubisigazwa byibihingwa ni ncenga zandi makara andika muri google izina ryange urabibonamo ndi mu Ruhango Tel:0783301815.

  • Ni Daniel uracyakomeye?

  • Ntiduherukanye .Umuseke muraho,njye muzajyeraho giheki?

    Twihangane Ruhango District

    akazi keza.

Comments are closed.

en_USEnglish